Ubuzima yanyuzemo bwatumye Paccy akora indirimbo yise Agaciro

  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
Image

Umuhanzi uri mu bakizamuka mu njyana ya Gospel Nsabimana Jean Damascene ukoresha amazina ya Paccy Jean, yifashishije ubuzima yanyuzemo n’aho Imana yamukuye akora indirimbo yise ‘Agaciro’ igamije kwibutsa abantu ko iyo wubashye Imana iguha agaciro.

Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya, Paccy yayitangarije ko igitekerezo cy’indirimbo Agaciro yagishingiye ku buzima yanyuranyemo n’umubyeyi we (nyina).

Yagize ati: “Ndebye ahantu Imana idukuye, ubuzima ukuntu bwari bumeze mu minsi yashize, twitegereje aho itugejeje, tubona yaradukunze iratworohereza, mbona harimo agaciro k’Imana.”

Uyu muhanzi ukizamuka, avuga ko ubutumwa bukubiye muri iyo ndirimbo bugamije kubwira abantu bashobora kuba banyura mu bihe bitaboroheye, ko Imana ikemura byose iyo uyubashye.

Ati: “Nashakaga kubwira abantu cyane cyane abanzi, ko Imana ijya itanga agaciro iyo wayubashye, iyo wagendeye mu nzira zayo ukayubaha ukayibanza imbere, ibyo bajye babizirikana, bibarinde kwiheba.”

Paccy, avuga ko aramutse asabwe umuntu umwe atura iyo ndirimbo, yayitura umubyeyi we (nyina), kubera ko ari we bakoranye urugendo rw’ubuzima butari bumworoheye, kubera ko yakuze ari we abona.

Nubwo ari umuhanzi ukizamuka, Passy avuga ko afite intumbero zo gukora umuziki we akawugeza ku ruhando mpuzamahanga, kandi yizeye ko Imana izabimushoboza.

Uretse indirimbo ‘Agaciro’, Paccy afite indirimbo zigera ku icyenda, zirimo enye zifite amashusho, mu gihe iz’amajwi gusa ari eshanu.

Paccy Jean ari kumwe na bagenzi be bamufashije mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo Agaciro
  • MUTETERAZINA SHIFAH
  • Mata 22, 2025
  • Hashize amezi 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE