Ubuzima bw’umukobwa umwe rukumbi utwara imizigo mu Mujyi wa Musanze

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 2, 2024
  • Hashize amezi 12
Image

Iradukunda Marire Rose w’imyaka 24, umukobwa rukumbi utwarira   abantu imizigo mu Mujyi wa Musanze, Akarere ka Musanze, akomeje gushimisha abantu benshi bitewe n’uburyo yatinyutse umurimo benshi muri ako gace bafata nk’uw’abagabo na bo baciriritse.

Ku ruhande rwe, Muhoza avuga ko yishimira kuba uyu murimo umutunze igihe kirenga imyaka umunani, akaba adasabiriza cyangwa ngo yishore mu ngeso mbi.

Uyu mukobwa abarizwa mu basore barenga 200 batwara imizigo muri uyu mujyi, bazwi nka ba Karaningufu.

Avuga ko yikorera ibilo kuva kuri 30 kugeza kuri 50, akaba yinjiza amafaranga 15 000 mu cyumweru. Yongeraho ko kwiyemeza kujya muri uyu mwuga yabitewe n’ubuzima bushaririye yabayemo.

Yagize ati: “Nahuye n’ubukene sinabasha kwiga kuko umuryango mvukamo ntabwo wishoboye, nakomeje gushakisha icyo nakora ngo mbone ifaranga biranga. Nakoze ikiyede na bwo amafaranga rwose mbona nta nyungu kuko nakoreraga 1 000 nkaba nageza mu rugo ibiceri 300. Muri rusange nta nyungu nakuragamo.”

Iradukunda avuga ko ubuzima bwakomeje kumusharirira cyane, yiyemeza gukora ubuzunguzayi ari na bwo yaje guhuriramo n’umugabo wamushutse akamutera inda ubuzima bwe burushaho gukomera.

Yagize ati: “Muri twa dufaranga nakuraga mu kiyede naje gukusanya amafaranga 5 000 nari mfite ndanguramo za avoka ntangira kubungana ibase muri uyu mujyi. Birumvikana iyo ukoze ingendo ndende ugira icyaka, hari umugabo rero wari yarafashe akamenyero ku kungurira ibiryo na fanta sa sita, twarakomeje aza kugera ubwo antera inda ahita anyihakana, n’udufaranga turanshirana nigira inama yo kwikorera imizigo ntwite kugeza mbyaye n’ubu umwana yaracutse ni ho nkura ibyo kumutunga.”

Iradukunda yongeraho ko kugeza ubu yinijza amafaranga atari munsi y’ibihumbi bine ku munsi, iyo agereranyije asanga atabura ibihumbi 45 ku kwezi, afite ikimina atangamo amafaranga 5000 buri cyumweru.

Abasore bakorana na Iraukunda bishimira ko abona abakiliya benshi akabaha ku biraka

Yagize ati: “Nikuyemo bya bindi by’abakobwa bamwe bishyiramo ngo baranseka, ubu mbona amafarana nguramo icyo nifuza. Ngira ikimina cya buri munsi nturamo amafaranga 1000, nkagira n’ikindi nturamo 5000, maze kwiyubakira ikiraro kuri ubu harimo ihene 6. Nteganya kuzagura inka, akazi k’ubukarani ni keza ariko ntabwo ariko nteganya kuzasaziramo, nzakora ibindi binzamura ndimo ndashaka igishoro.”

Abahungu bakora na Iradukunda baramwishimira kandi ngo kuba abarusha abakiriya ni ibintu bitabatungura kuko ari umukozi ushoboye.

Umwe muri bo witwa Rukundo Barubaru  yagize ati: “Iradukunda akorana akanyabugabo, abantu bose bafite umuzigo hano baba bamushaka ntabwo ajya arenza ibilo 50. Iyo bimunaniye ikiraka aragitanga kandi kubera uburyo aba yarekuye ikiraka cye tumuha nibura komisiyo y’amafaranga 150 ku biro 100.

Icyemezo rero yafashe ni cyo kuko buriya ntabwo hari imirimo yaremewe abagabo cyangwa se abagore ni we mukobwa umwe rukumbi kuri iyi seta yo muri Gare ya Musanze yemwe mu mujyi wose tumwigiraho rero”.

Bamwe mu bagore bavuganye n’Imvaho Nshya bashimangira ko akazi katabuze ahubwo hari bamwe mu bakobwa banana imwe mu mirimo kandi ishobora kuba imbarutso yabo mu iterambere aho guhitamo kwishora mu buraya no mu biyobyabwenge.

Uwimana Rosine, umwe muri abo bagore, yavuze ko nta mpamvu yo gukomeza gutsimbarara ku bwiza bwawe kandi uri mu nzira njyabukene.

Ati: “Nta mpamvu yo gukomeza gusabiriza ufite  imbaraga n’ibitekerezo. Njye banyita inshombabyuma kandi ntabwo ntobora inzu, ariko kubera kwirirwa mu masibo nshaka ibyuma byo kugura usanga bamwe banseka. Iradukunda rero na we ni urugero rw’uko umugore ashoboye kandi mbona bimuteza imbere; ubona se ari umukobwa mubi? Nyamara hari abirirwa boza inzara zabo bategereje abagabo b’abandi.”

Kugeza ubu mu Mujyi wa Musanze habarurwa amatsinda agera kuri ane ya ba Karaningufu, harimo abagabo n’abasore aho Iradukunda abarizwa muri rimwe muri yo.

  • NGABOYABAHIZI PROTAIS
  • Nzeri 2, 2024
  • Hashize amezi 12
TANGA IGITEKEREZO
Lg says:
Nzeri 3, 2024 at 8:08 am

Uyu mwana wumukobwa nawe akwiye gufashwa nkuko nabandi bigitsina gore bafite ubushake bwo gukora bafashwa baba abagiraneza Leta cyangwa imishinga yabagiraneza kuko sibyo twifuriza umukobwa wacu ko akomeza gukuriramo arabikora aliko ninakazi kingufu ahindurirwe ubuzima nkabandi ubushake bwo yarabwerekanye cyangwa yige undi mushinga ababishaka tumufashe yiteze imbere

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE