Ubuzima bwa Murebwayire Josephine wahekuwe na Jenoside akabera benshi urumuri (Igice cya I)

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
Image

Umuryango wa nyakwigendera Murebwayire Josephine, kimwe nk’indi muryango yose yahigwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi, wabayeho mu buzima bwo gucunaguzwa uzira ko abawugize ari Abatutsi.

Murebwayire wari Umurinzi w’Igihango, yitabye Imana ku wa 5 Ukwakira 2025 azize uburwayi.

Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye umugabo n’abana be bose Batandatu, asigara ari incike. Ntiyaheranwe n’agahinda ahubwo yabereye abantu benshi urumuri.   

Murebwayire n’abandi babyeyi Batanu bagizwe incike na Jenoside batangije itsinda bise ‘Humura Nturi Wenyine’ ryari rifite intego yo guhumurizanya, bakanakomezanya kugira ngo bongere biyubake.

Ikiganiro Aegis Trust yashyize hanze kigaragaza ubuhamya bwa Murebwayire, aho bugaruka ku buzima bw’umuryango we mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu gihe cya Jeniside na nyuma yayo.

Mbere ya Jenoside umuryango we wari utuye i Masoro icyo gihe hari muri Segiteri Ndera, komini Rubungo, ubu ni mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Ati: “Narimfite umugabo n’abana Batandatu barimo abahungu Batatu n’abakobwa Batatu twari dufite undi mwana twareraga mwishywa w’umugabo wanjye, twari tubanye neza, twari dufite urugo rwiza, twari dufite imibereho ishimishije.

Umugabo wanjye yarikoreraga, nanjye ndi umubyeyi w’abana uri mu rugo ariko mfite n’imirimo nkora kuko twari dufite n’iduka ncuruza, dufite n’isambu nziza kandi nini, dufite inka, ndeberera imirimo yose yo mu rugo, twari twifashije.”

Abana be bari bakuru biga mu mashuri yisumbuye, umukuru mu bana be yigaga mu mwaka wa Kane mu mashuri yisumbuye, umuto yiga mu wa Gatanu w’amashuri abanza.

Yari afite abandi bavandimwe be babanaga barimo basaza be babiri ariko umwe amaze gushyingirwa yatuye hafi yabo, muri make bari bafite umuryango munini kandi ushimishije.

Mu 1990 ni bwo bumvise ko Inkotanyi zateye bavuga ko zaturutse i Byumba, ku itariki ya 01 Ukwakira 1990 babyumvise kimwe n’abaturanyi babo kuko ngo ntibari bazi ibyo ari byo.

Ku itariki ya 07 Ukwakira 1990 nibwo umugabo we yafashwe n’abasirikare bo mu butegetsi bwa Perezida Habyarimana, bumushinja kuba icyitso cy’Inkotanyi.

Uku ni ko asobanura ubuzima yanyuzemo. Ati: “Basanze atari no mu rugo kuko babanje kuvuga ko nta bantu bigomba kuva mu ngo zabo ariko twebwe kuko twari dufite butike yari iriho musaza wanjye, azamuka agiye kureba uko bimeze, abaje kumufata basanze ari njye uri kumwe n’abana.

Ni njyewe babanje gutwara ariko mbere babanje gukora ibindi bitari byiza; gusaka, gukubita, bakajya bankubita ibibuno by’imbunda bambaza ngo iyo twari dufite irihe hehe, ubwo ku itariki 04 Ukwakira, bari baraye barasa, baravuga ngo ni twebwe twaraye turasa mu Mujyi wa Kigali.

Bambaza imbunda barazibura ariko basanga twari dufite indebakure (Binoculars) umugabo wanjye yajyaga ajya guhiga n’abapadiri kuko barakoranaga, bayibonye bavuga ko ari yo tureberamo Inkotanyi, baba babonye urwitwazo.

Hari gurude z’abana bajyaga bajyanamo amazi ku ishuri nubwo habaga ari hafi yacu ariko hari ubwo batwaragamo amazi, bavuga ko ari iz’abasirikare, nuko barankubita ariko bitababaje cyane, bankubitaga bambaza ngo ninerekane ibyo nahishe, nerekane izo Nkotanyi, nerekane imbunda zabo, hanyuma babibuze bantwara mu modoka, baravuga ngo nibamubona barandekura.

Twarazamutse tugera hafi y’iyo butike, ndababwira nti umugabo wanjye nguriya araje, barahagarara baramubwira ngo niyinjiremo ajye kubaha imbunda nabemereye ariko ngo nari nanze kuzibaha atampaye uruhushya.

Ndababwira nti murambeshyeye, barambwira ngo ninsohoke nsange abana ngo baramujyanye baraza kumugarura.

Umugabo baramujyanye nanjye ndamanuka nsanga abana ariko ubona ko abaturanyi bacu babonye ko turi Inyenzi, ako kanya batangira kuduha akato, njya mu rugo ntangira kwegeranya ibintu byose bari basandaje, bavangavanze amasaka n’amasukari, ntabwo bagiraga gahunda.

Birangiye abana ndabegera ndabahumuriza ndababwira nti nari nagiye na papa yagiye, n’ubu bagaruka bakantwara ariko nimuhumure.

Twari abantu basenga rwose, nemera Imana ku buryo n’ibintu bibaye byose numvaga Imana iba ibizi. Ndabahumuriza ndababwira nti nimuhumure natanagaruka tuzabaho, nzajya mbakorera icyo ngomba kubakorera nka mama wanyu.

Ariko ubwo sinigeze nemera ko ataribugaruke, namaze amezi abiri nteka nkabika ibiryo mu kabati mvuga nti araje araje.

Nta muntu wari ukigera mu rugo, yewe n’uwo negeraga wabonaga afite ubwoba ko ndibumukoreho. Nuko, nkajya mbyuka ngenda mu rugo hariya i Rubungo ni kure ya Kigali, nkajya kubaririza nkabura umbwira ati ari aha n’aha.

Bigeze mu kwezi k’Ukuboza hagati, baza kutubwira ko twazajya kubaza ku biro by’Umuryango mpuzamahanga utabara imbabare (CICR), tukamenya amakuru y’abantu bacu bafunze, sinari nahazi, nza kujyayo umuntu aranyobora ndagenda.

Icyo gihe narayobye ntungukira kwa Perezida Habyarimana hariya mu Kiyovu, abasirikare banyicaza hasi, bambaza ibyangombwa basanga mfite indangamuntu nuko barambwira ngo ndi Inyenzi ndabahakanira ko ntariyo, barambwira bati ugiye he, ndababwira nti ngiye kuri CICR, bati ubwo ufite inyenzi ugiye kubaza amakuru yayo, nti oya ni umuntu wamampagaye ushaka kumpa akazi.

Barambwira ngo ningende nikoreye amaboko mvuga ko nta nzira iri aho, ngenda mbivuga ariko umusirikare arahanyereka, arahangeza.

Mpageze rero ndabaza, barambwira bati reka turebe muri mudasobwa, sinarinzi rero icyo mudasobwa ari cyo, barareba barambwira ngo ntawe twabonye ku rutonde rw’abandi, bati ubanza yarapfuye.

Nararize cyane, haza umuzungukazi arambwira ati ko urira ni iki? ndamubwira nti njyewe bari bambwiye ngo iyo umuntu aje hano bamubwira amakuru y’umuntu we iyo afunze, umugabo wanjye baramutwaye ariko barimo barambwira ngo natwe.

Barambwiye bati ngaho genda uzagaruke nyuma y’iminsi itatu uze kureba, ndagenda nyuma y’iminsi itatu naragarutse koko nsanga umugabo yanyandikiye nyine ambwire amakuru ye yuko ari ahongaho muri gereza hariya muri 1930.

Natangiye kujya njyayo ariko yarinze afungurwa nyuma y’amezi atandatu ntaramubona kimwe n’abandi bose, abantu bacu ntabwo twababonaga.

Baravugaga ngo nimuzane ibintu tubashyire. Twajyagayo ku wa Kane wanyuma w’ukwezi, icyo tujyanye tukagihereza abacungagereza, ari ko baducunaguza, ari ko badukubita, ntiwamenyaga niba byamugezeho cyangwa bitamugezeho.

Yafunguwe rero amazemo amezi 6, araza tuba mu rugo, umuntu akibaza bizagenda bite ariko tubona habaye agahenge, abantu barongera basubira mu buzima busanzwe.

Bigeze mu 1992 nibwo twatangiye kumva bica za Bugesera, mu Bigogwe abantu bakavuga bati ubanza bizagera hano mbese tukumva ari ugutoranya nk’abagabo, ukavuga uti umugabo nagenda ntagaruka ariko ukavuga uti ntibizafata intera ndende nk’iyo byafashe mu 1994.

Ubwo umugabo yarongeye asubira mu kazi arakora nk’uko bisanzwe hanyuma rero bihita bigera mu 1994, ni uko byagenze.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Ukwakira 7, 2025
  • Hashize icyumweru 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE