Ubutegetsi bubi bwasimbuwe n’ubuyobozi bwiza – Depite Mukabagwiza

Edda Mukabagwiza, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, yahumurije imiryango y’abibukwa bari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Hamaze kumenyekana amazina y’abatutsi 46 bari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Gicurasi 2023 ubwo ubuyobozi n’abakozi b’Umujyi wa Kigali, bibukaga abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize jenoside yakorewe abatutsi, Depite Mukabagwiza yagaragaje ko ubuyobozi bubi bwatsimbuwe.
Ati “Ndagira ngo mbahumurize mbahamiriza ko ubutegetsi bubi bwagejeje igihugu kuri jenoside yakorewe abatutsi 1994 bwatsimbuwe.
Ubutegetsi bubi bwasimbuwe n’ubuyobozi bwiza bugamije kubaka umunyarwanda utekanye kandi ufite imibereho myiza.
Ibyo u Rwanda rumaze kugeraho mu myaka 29 Inkotanyi zirangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, biraduhamiriza ko mu Rwanda hari ibyiza”.
Depite Mukabagwiza avuga ko kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ari ugusubira mu mateka igihugu cyanyuzemo.
Akomeza avuga ko iyo abanyarwanda bari mu bihe nk’ibi bazirikana ubutwari n’ubwitange bw’Inkotanyi zayoboye urugamba, zikarokora abatutsi bataricwa.
Yagize ati “Ubutwari bwazo, ubutwari bwanyu mu bo turi kumwe muri uyu muhango ntituzabwibagirwa nkuko tutazibagirwa inzirakarengane z’abatutsi zishwe bazira uko bavutse”.
Agaragaza ko aho abakozi n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bibukiye hafite amateka yihariye kuko ngo ariho hari abayobozi bakuru b’igihugu bagize uruhare mu gutegura jenoside yakorewe abatutsi, bakayobora n’ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Ahamya ko kugeza ubu hari isura nshya ndetse hakaba hari n’ubuyobozi bwiza.
Abaturage basabwe gukomeza gusigasira ibyiza bagezeho no guharanira ko urumuri rw’ikizere rwacanwe rutazigera ruzima mu Rwanda rw’ubu no mu rwo mu gihe kizaza.
Bune Pascal wari uhagarariye imiryango y’abibukwa, ashimira ingabo zari iza RPF Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Paul Kagame, zahagaritse Jenoside yakorewe abatutsi.
Ahamya ko amashami yashibutse kandi ko bari mu rugamba rwo kwiteza imbere.
Abafite ababyeyi babo bari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize jenoside yakorewe abatutsi, bashimira ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali butahwemye kubabaha hafi.
Bune yagize ati “Baraturemeye ubu tunywa amata, abana bacu banywa amata, twabahaye imishinga bayitera inkunga, ubu twashinze koperative abandi turikorera, turi mu bikorwa by’iterambere”.
Ahishakiye Naftar, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi (IBUKA), asobanura ko kwibuka biha imbaraga abavandimwe babuze ababo muri jenoside.
Ngo binaha imbaraga ababuriye ingingo z’umubiri ku rugamba rwo guhagarika jenoside bityo bikongera gutera imbaraga buri wese gukunda igihugu.
Umurango IBUKA uvuga ko Kigali yabaye intebe y’ingengabitekerezo ndetse n’ubugome umuntu atabonera izina.
Ahishakiye yagize ati “Ibibi byose byacurirwaga muri uyu Mujyi ariko bigakwizwa mu gihugu hose”.
IBUKA ishimira Umujyi wa Kigali igikorwa nk’iki cyo kwibuka inzirakarengane zisaga miliyoni, bakazirikana n’abari abakozi ba Perefegitura y’Umujyi wa Kigali bazize jenoside yakorewe abatutsi.
Umujyi wa Kigali ushimirwa uko witwaye muri gahunda zo kwibuka ku nshuro ya 29 ya jenoside yakorewe abatutsi, n’ibyaha byingengabitekerezo ya jenoside bikaba byaragabanutse.
Umuryango IBUKA ugaragaza ko Abatutsi bishwe mu 1959, ababo basigaye batigeze bagira uburenganzira bwo kwibuka ababo.
Mu gihugu hose akarere ka 4 na 5 mu turere dufite imiryango yazimye, aka Kane ni aka Kicukiro gafite imiryango 849 yazimye, yari irimo abantu bagera ku 3,787.
Akarere ka Gasabo gafite imiryango 815 yazimye yari irimo abantu 3,660 mu gihe akarere ka Nyarugenge kaza ku mwanya wa 17 mu gihugu n’imiryango 367 yazimye.
Ahishakiye, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa IBUKA, yagize ati “Iyi miryango icyo ishushanya ni icyo ubutegetsi bwaribugendereye, byari ukurimbura abatutsi”.
Ahamya ko Umujyi wa Kigali ufite isura nshya, ukaba n’igicumbi cy’isooko y’ibyiza.
Incamake y’Amateka y’Umujyi wa Kigali mu itegurwa rya Jenoside
Bimenyimana Valens, Umukozi akaba n’Umushakashatsi muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), mu kiganiro yatanze yagaragaje ko mu 1959 ari bwo hadutse imvururu zibasiye abatutsi bakicwa, abandi barahunga.
Mu 1959 havanyweho inzego za Cyami hashyirwaho inzego z’abahutu mu kwezi k’Ukuboza 1959 kuko bavugaga ko bigaranzuye abatutsi.
Avuga ko mu 1960 za susheferi zasimbuwe n’amakomini, Susheferi ya Nyarugenge igabanywamo komini ebyiri.
Komini y’Umujyi wa Kigali yari ituyemo abakoloni bumvaga ko batategekwa n’abirabura.
Kuva icyo gihe Umujyi wa Kigali wahindutse Umujyi w’ubutegetsi bw’Ubukoloni.
Mu 1961 hatowe itegeko risimbuza teritwari, mu 1962 u Rwanda rurigenga.
Komini ya Nyarugenge yayobowe na Kabahizi Jean wakomokaga mu ishyaka rya PARMEHUTU. Icyo gihe yahujwe na komini y’umujyi wa Kigali biba komini Nyarugenge.
Perefegitura y’Umujyi wa Kigali yari igizwe n’amakomini 3.
Mu 1963 abarwanashyaka ba UNAR barafashwe bafungirwa mu Ruhengeri bicwa ku mabwiriza ya Perezida Kayibanda Gregoire, imirambo yabo ntiyigeze iboneka.
Banze kureka politiki yari igoye muri icyo gihe, banga no guhunga bakavuga bati twagiye muri politiki dushaka gufasha abanyarwanda kwibohora ingoyi y’ubukoloni.
1990 na 1994 wa Mujyi umaze gutera imbere witwaye ute?
Bimenyimana asobanura ko habayeho gufata ibyitso ubwo intambara yo kubohora igihugu yari itangiye.
Ibyitso 6,000 byarafashwe harimo abatutsi bifashije, abize, abacuruzi n’abandi batutsi basirimutse barafungwa.
Umututsi wabaga yaragiyeho hanze y’igihugu, azi indimi zirenze ikinyarwanda yarafatwaga agafungwa.
Mu masezerano ya Nsere yabereye mu cyahoze ari Zaire Umuryango FPR Inkotanyi wasabye ko abafunzwe mu byitso bafungurwa.
Itegurwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi
MINUBUMWE igaragaza ko Perefegitura y’Umujyi wa Kigali yari ifite umutwe ukomeye w’interahamwe.
Buri wa Gatatu kwa Kabuga hakorerwaga inama, abatoranywaga bajyaga gutorezwa mu bigo bya Gisirikare i Gabiro, Gako n’ahandi.
Uretse kwica abatutsi ikindi byari ukuzafasha abasirikare mu Mujyi wa Kigali bakarwana intambara.
Ati “Bazitozaga imyitozo ya gisirikare kugira ngo zirwane ku mujyi wa Kigali.
Ubukana bwa Jenoside mu Mujyi wa Kigali birasobanurwa n’ayo maboko menshi yari mu Mujyi wa Kigali.
Umwihariko mu mujyi wa Kigali, habaye inama nyinshi, hatangwa intwaro ariko mu kwica abatutsi icyabyihutishije n’imitirere y’umujyi wa Kigali kuko ntiwari umujyi munini”.
Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali unayisohokamo habaga hari bariyeri nyinshi.
Tariki 11 Mata 1994 Leta y’abatabazi yahungiye i Gitarama, ikomeje gutanga amabwiriza kuri radiyo Rwanda na RTLM yo gukomeza kwica abatutsi.
Abaselire, abakonseye, ababurugumesitiri bagize uruhare rukomeye muri jenoside yakorewe abatutsi.
Konseye wa Kimisagara Rose Karushara, Odette Nyirabagenzi wari Konseye wa Rugenge, na Kamatamu Ephreusie bose bagize uruhare mu kwica abatutsi.
Abakonseye bari bayoboye Segiteri 19 zari zigize Perefegitura y’Umujyi wa Kigali, batatu muri bo nib o batakoze jenoside.
Gashabizi J.V.M n’uwa Segeteri Kagugu barahigwaga mu Kandekwe atakoze Jenoside kandi ngo nta nubwo yayizize.
Hari abagize ubutwari bwo kurokora abahigwaga, Inkotanyi akaba ari zo zarokoye abatutsi benshi.
Ambasade ya Tanzaniya yafunguye imiryango abashoboye kuhinjira bararokotse.
Havugwa kandi n’abantu ku giti cyabo bagize uruhare mu kurokora abatutsi bahigwaga muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.


