Ubusinzi no gusuzugura byirukanishije Abajenerali muri RDF 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwagaragaje impamvu zitandukanye zatumye abasirikare 116 barimo n’Abajenerali birukanwa mu kazi, ndetse  n’abandi 112 amasezerano yabo agaseswa. 

Mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu, Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga  yatangaje ko imyitwarire mibi ari yo ntandaro yo kuba bamwe mu basirikare birukanwa.

Yavuze ko muri abo basirikare birukanywe harimo Abajenerali babiri ari bo Maj. Gen. Aloys Muganga ndetse na Brig. Gen. Francis Mutiganda, nk’uko bigaragara mu itangazo ryasohotse ku wa 07 Kamena 2023 ryatanzwe na Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame. 

Brig. Gen. Rwivanga yavuze ko RDF yashyize imbaraga mu kwimakaza igisirikare cy’umwuga aho abasirikare bagaragaza imyitwarire mibi isiga icyasha uwo mwuga n’Igihugu batihanganirwa. 

Aho ni ho yashingiye agaragaza impamvu zatumye Abajenerali babiri birukanwa, agira ati: “Aloys Muganga yirukanywe kubera ubusinzi bukabije butemewe ndetse bukaba budakwiriye umusirikare wa RDF, mu gihe Francis Mutiganda yirukaniwe gusuzugura ku bushake amabwiriza yahawe n’abamukuriye.”

Brig. Gen. Rwivanga yakomeje asobanura ko icyaha cyo gusuzugura no kwanga kuyoborwa kiba igihe umusirikare asuzuguye abigambiriye amabwiriza runaka ahawe n’abamukuriye. 

Mu gihe mu basirikare umunani birukanywe bakurikiranywe mu Nzego z’ubutabera, abo bajenerali bo ngo ntibarimo. 

Brig. Gen. Rwivanga yakomeje agira ati: “Abenshi mu bakurikiranywe bashinjwa ubujura, gukoresha ibiyobyabwenge, ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha.”

Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda Brig. Gen. Ronald Rwivanga

Yakomeje ashimangira ko abasirikare bose birukanywe atari ko bazakurikiranwa mu butabera ariko ngo ubushinjacyaha bwa gisirikare bukomeje kugenzura buri dosiye y’umusirikare wese wirukanywe harebwa niba hari ingingo zigize icyaha kugira ngo akurikiranwe n’amategeko. 

Nyuma yo kwirukanwa, Abajenerali ngo ntibemerwe kuba bahabwa isumbwe iryo ari ryo ryose kuko baba batakiri mu nshingano. 

Agaruka ku bijyanye no gusesa amaseserano, Col Lambert Sendegeya ushinzwe abakozi mu Ngabo z’u Rwanda, yavuze ko hari uburyo 10 abasirikare barozamo imirimo.

Muri izo nzira harimo kuba umusirikare yajya mu kiruhuko cy’izabukuru, gusoza amasezerano y’akazi, gusesa amasezerano, gusezererwa hagendewe ku busabe bwa nyirubwite, ndetse no gusezererwa bisanzwe. 

Ubundi buryo burimo gahunda yo kugabanya abakozi, kwirukana abitwaye nabi, gusubizwa mu buzima busanzwe (demobilization), kwimurirwa mu zindi nzego za Leta ndetse no kwamburwa ibirango bya gisirikare nk’amapeti, impeta n’ibindi. 

Ati: “Itangazo riherutse gutangazwa ryibanze ku byiciro bibiri gusa ari byo kwirukana ndetse no gusesa amasezerano y’akazi.”

Brig. Gen. Rwivanga yanyomoje amakuru avuga ko abasirikare baheruka kwirukanwa bazize amakosa afite aho ahuriye n’impinduka zo kwambara impuzankano ya gisirikare.

Ati: “Abirukanywe ntaho bahuriye n’izo mpinduka, ni uko bisa n’ibyabereye mu gihe kimwe.”

Yakomeje avuga ko impinduka zireba gusa imyenda yambarwa n’Ingabo ziri mu kazi ko gucunga umutekano cyangwa ku rugamba. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 14, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE