Ubushomeri bwagabanyutseho 3.4% mu 2025 ugereranyije n’umwaka ushize

Ubushakashatsi bw’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurushamibare, NISR ku miterere y’umurimo mu mwaka wa 2025, (LFS 2025 Q2) bwagaragaje ko igipimo cy’ubushomeri cyagabanyutseho 3.4% aho kiri ku kigero cya 13.4% ugereranyije na 16.8% cyariho mu 2024, (LFS 2024 Q2).
Ubwo bushakashatsi bwashyizwe hanze kuri uyu wa 29 Nyakanga 2025, NISR igaragaza ko mu gihembwe cya kabiri cy’uyu mwaka abantu 5 mu 10 bafite imyaka yo gukora, ni ukuvuga imyaka 16 kuzamura bafite akazi kandi ko urwego rwa serivisi ari rwo rwiganje mu gutanga akazi ugereranyije n’izindi.
Ubushakashatsi bugaragaza ko muri Gicurasi 2025, abari mu kigero cy’imyaka yo gukora bari hafi miliyoni 8.5 muri bo, abafite akazi bari miliyoni 4.5, ibihumbi 710 ari abashomeri mu gihe miliyoni 3.2 muri bo badafite akazi ndetse batari no kugashakisha.
Igipimo cy’abaturage bafite akazi, (Employment-to-Population Ratio, EPR) cyarazamutse kigera kuri 53.8% muri Gicurasi 2025, kivuye kuri 52.0% muri Gicurasi 2024.
NISR igaragaza ko abagabo bafite akazi bari hejuru ugereranyije n’abagore aho bari kuri 61.7% mu gihe abagore ari 46.8%, naho abafite imyaka 31 kuzamura bikubiye imirimo ugereranyije n’urubyiruko aho bangana 57.4% mu gihe urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30 ari 49.1%.
Umubare w’abagore b’abashomeri muri Gicurasi 2025 wari munini kurusha abagabo aho bari 15.3%, abagabo ari 11.8%, mu gihe igipimo cy’ubushomeri mu cyaro ari 13.3%, mu Mujyi kikaba 13.7%.
NISR igaragaza ko igipimo cy’abari mu mirimo muri rusange ariko badatanga umusaruro uko bikwiye kiyongereyeho 3.2% ugereranyije n’umwaka ushize aho ubu cyageze kuri 57.1%.
Abagore badatanga umusaruro ni bo bari hejuru ku kigero cya 64.3% ugereranyije n’abagabo bangana na 49.5%, mu gihe urubyiruko ari 57.2%, abakuze bakaba 57.0%.
