Ubushakashatsi bwagaragaje ko ingengo y’imari igenerwa abantu bafite ubumuga idahagije

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 4
Image

Umuryango w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, AGHR, utangaza ko ingengo y’imari ya Leta igenerwa abantu bafite ubumuga idahagije.

Byagarutsweho mu bushakashatsi bwa AGHR bwakozwe mu 2023/2024 butangazwa ku wa 28 Kanama 2025.

Bugaragaza ko ingengo y’imari igenerwa ibikorwa remezo mu nyubako za Leta, ahashyirwa uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga bazigana, yagabanutse muri 2023/2024 aho yavuye kuri 12%, ikagera kuri 11% muri 2024/2025.

Imiturire, amacumbi n’imicungire y’umutungo wa Leta, muri gahunda y’abafite ubumuga hashyizwemo ingengo y’imari ya miliyari 67.9 Frw mu mwaka ushize wa 2024/2025.

Umuryango AGHR wishimira intambwe Guverinoma y’u Rwanda yateye mu kongera ingengo y’imari y’uburezi igenerwa abafite ubumuga.

Ireme ry’uburezi ku bana bafite ubumuga, Leta y’u Rwanda yashyizemo ingengo y’imari ingana na miliyari 43.8 Frw.

Mu rwego rw’ubuzima, Leta yashyize ingengo y’imari mu buzima bw’ababyeyi, abana n’urubyiruko bafite ubumuga ingana na miliyari 18.6 Frw mu 2024/2025 ivuye kuri miliyari 19.6 Frw mu mwaka wabanje wa 2023/2024.

2024/2025, Umujyi wa Kigali wageneye urwego rw’uburezi ingengo y’imari ingana na miliyari 32.5 Frw, mu buzima hashyirwamo miliyari 9.7 Frw mu gihe mu bikorwa byo kurengera abatishoboye bafite ubumuga hashyizwemo ingengo y’imari ya 1 884 354 525 Frw.

Ingengo y’imari yagenewe Uturere twose mu rwego rw’uburezi ku bantu bafite ubumuga mu 2024/2025, ingana na 505 897 011 167 Frw mu gihe iyashyizwe mu rwego rw’ubuzima ingana na 787 824 134 Frw ivuye kuri miliyari 2.7 Frw mu mwaka wabanje.

Faustin Renzaho, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, AGHR, asaba ko hafatwa ingamba zigaragaza ingengo y’imari igenda ku bikorwa by’abantu bafite ubumuga mu Rwanda.

Ibyo ngo bijyana n’uko inyubako nini mu Mujyi wa Kigali zihurirwamo n’abantu benshi, na zo zaba zifite uburyo bworohereza abantu bafite ubumuga kuzigeramo.

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya, yagize ati: “Mu igenzura ryakozwe na AGHR mu bigo 24 mu Mujyi wa Kigali, ryagaragaje ko ibipimo bikiri hasi mu korohereza abafite ubumuga nko mu bigo by’amashuri.”

Akomeza agira ati: “Dusaba ko hakubahirizwa amategeko n’amabwiriza agenga imyubakire mu Rwanda ariko n’ibyubatswe mbere y’aya mategeko nabyo bikavugururwa kugira ngo abana bafite ubumuga babashe kujya mu mashuri nta mbogamizi nyinshi bahuye na zo.”

Dr. Mukarwego Beth Nasiforo, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR), avuga ko bamaze iminsi basuzuma ingengo y’imari ya Leta igenerwa abafite ubumuga kugira ngo mu Ukuboza Uturere twose tuzayongererwe.

Biri mu rwego rwo kugira ngo abantu bafite ubumuga na bo babone ubufasha buturuka mu ngengo y’imari ya Leta.

Ati: “Abafite ubumuga bafite ibintu byinshi bakenera ubwo rero iyo bashyizemo ingengo y’imari nkeya, benshi ntabwo ibageraho.

Hari abakeneye kujya kwiga, abakeneye ibikoresho bihenze badashoboye kwigurira bo ku giti cyabo, hakenewe ubuvugizi kugira ngo bashobore kwiteza imbere nk’abandi bose.

Ingengo y’imari y’abafite ubumuga isabwa ko yazamuka bakajya bashyiraho ingengo y’imari ihagije kugira ngo ishobore kugera ku bafite ubumuga.”

Murwanashyaka Everaste wayoboye ubushakashatsi bwa AGHR, agaragaza ko mu gihe cyo gutanga ibitekerezo ku igenamigambi ry’ingengo y’imari Leta, ko imbogamizi zibaho ari uko abantu bafite ubumuga batabigiramo uruhare rugaragara.

Ati: “Cya gihe cyo gutanga ibitekerezo ntabwo bafashwa kwitabira uko bikwiye, nta n’amabwiriza asohoka yihariye avuga ngo abafite ubumuga bazoroherezwe gutanga ibitekerezo mu bijyanye n’ingengo y’imari ya Leta.”

Murwanashyaka avuga ko nta mabwiriza yihariye cyangwa itegeko rigena uko abafite ubumuga bagenerwa ingengo y’imari.

Avuga ati: “Hakabaye hariho amabwiriza buri kigo cyose kigiye gukoresho ingengo y’imari ya Leta, kikagaragaza uburyo iyo ngengo y’imari yakoreshejwe, kuba ayo mabwiriza adahari ni ikibazo gikomeye cyane.”

Avuga ko Akarere gahabwa amafaranga menshi, ari agahabwa miliyoni 12 yo gukoresha umwaka wose mu bikorwa by’abantu bafite ubumuga.  

Akomeza avuga ati: “Uko kuba hatariho itegeko ribigena, uko kuba n’abafite ubumuga batagira uruhare rugaragara mu gutanga ibitekerezo ku bizajya mu ngengo y’imari ya Leta, usanga ari kimwe mu mbogamizi zikomeye cyane zituma bititabwaho mu bigo bitegura ingengo y’imari ya Leta.”

Ashimangira ko ku ruhande rwa Leta hagaragara icyuho. Ati: “Kuba iryo tegeko ridahari, noneho n’ababitegura na bo kubera ko bazi ko batazabibazwa ntabwo babishyiramo imbaraga cyane.

Pascasie Mukarukundo, Umukozi wa Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Politiki y’ingengo y’imari n’amavugurura yayo, agaragaza ko mu ngengo y’imari ya Leta hari porogaramu zimwe zihariye zigenewe abafite ubumuga.

Ati: “Akenshi amafaranga dushyira kuri iyo porogaramu igenewe abantu bafite ubumuga mu Turere, amafaranga yose barayakoresha bakayamara ariko nk’uko tubizi ikibazo cy’abafite ubumuga si ikibazo kireba umuntu umwe, ni ikibazo kirebwa n’inzego zose.”

Mu kiganiro yahaye Imvaho Nshya yakomeje avuga ati: “Hari ingengo y’imari buri rwego mu ngengo y’imari rwagenewe, tuvuge niba ari urwego rw’ubuzima, ubuhinzi, uburezi bagomba kugaragaza uburyo ingengo y’imari bagenewe bazayikoresha mu gukemura ibibazo by’abafite ubumuga kugira ngo hatagira umuntu n’umwe usigara mu iterambere ry’igihugu.”

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi igaragaza ko ntawe ushobora guhabwa ingengo y’imari atabanje kugaragaza ko hazitabwa no ku bantu bafite ubumuga.

Faustin Renzaho, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango w’abantu bafite ubumuga mu Rwanda, AGHR
Hagaragazwa ko ingengo y’imari igenerwa abantu bafite ubumuga ikiri nkeya
Umuryango AGHR usaba ko ingengo y’imari Leta igenera abantu bafite ubumuga yakongerwa
Dr. Mukarwego Beth Nasiforo, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Imiryango Nyarwanda y’Abantu bafite ubumuga (NUDOR)
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Kanama 29, 2025
  • Hashize amasaha 4
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE