Ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7.9%

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamire mu Rwanda (NISR) cyatangaje ko ubukungu bw’u Rwanda bwazamutse ku gipimo cya 7.9% mu mezi atatu agize igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2022 nk’uko byagaragajwe mu byiciro bitandukanye by’Umusaruro Mbumbe w’Igihugu (GDP).
Umuyobozi Mukuru wungirije wa NISR Ivan Murenzi, yavuze ko Umusaruro Mbumbe w’u Rwanda wazamutseho ku gipimo cya 7.9% mu mezi atatu ya mbere ya 2022, aho ngo wageze kuri miliyali 3,025 z’amafaranga y’u Rwanda uvuye kuri miliyali 2588 wariho mu gihembwe cya mbere cya 2021.
Yagize ati: “Urwego rwa serivisi rwatanze uruhare rwa 47%, hakurikiraho ubuhinzi bwatanze uruhare rwa 23%, inganda zatanze 22%.”
Nubwo ubuhinzi bwagize uruhare rwa 23% kuri uwo musaruro, ntibibujije ko mu mibare yagaragajwe ubu buhinzi ari bwo bwazamutse ku gipimo kiri hasi ugereranyije n’ibindi byiciro bigize ubukungu bw’igihugu, kuko bwiyongereye ku gipimo cya 1% gusa mu gihembwe cya mbere bitewe n’ibitaragenze neza muri icyo cyiciro.
Uretse umusaruro w’icyayi wazamutseho gusa kuri 3%, muri rusange umusaruro w’ibihingwa ngengabukungu waragabanyutse kuko uw’ikawa wagabanyutseho 41% yose.
Umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo wagabanyutseho 1% bitewe n’igabanyuka rya 4% ry’umusaruro w’ibinyampeke, naho umusaruro w’imboga wagabanyutseho 9% ryose.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana, asobanura ko umusaruro muke mu cyiciro cy’ubuhinzi utatewe n’ibibazo by’intambara ya Ukraine, ahubwo byatewe n’ikirere kitagenze neza.
Ati: “Umusaruro wo muri kiriya gihembwe ntaho uhuriye n’Intambara ya Ukraine, kubera ko ibikenewe byose bikoreshwa mu buhinzi byarabonetse ariko kubera ikirere cyagenze nabi ntabwo umusaruro wazamutse nk’uko usanzwe uzamuka.”
Muri icyo gihembwe cya mbere, umusaruro w’inganda wazamutseho 10% bitewe ahanini n’izamuka rya 6% ry’umusaruro w’ibikorwa by’ubwubatsi, uw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro na kariyeri wazamutseho 16% n’uwinganda zitunganya ibintu bitandukanye wazamutseho 11%.
Ni mu gihe umusaruro wa serivisi wazamutseho 11% bitewe n’izamuka rya 19% ku musaruro wa serivise zo gutwara abantu n’iz’ubwikorezi ndetse n’uwa serivise z’amahoteli n’amaresitora wo watumbagiye ku gipimo cya 80%.
Umusaruro wa serivise z’ibigo by’imari n’ubwishingizi wazamutseho 13% uwa serivise z’ikoranabuhanga wazamutseho 17% naho serivise z’ubuzima umusaruro wazo wazamutseho 22%.
RBA