Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyari zisaga 800 Frw mu 2023

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko urwego rw’Ubukerarugendo, amafranga rwinjirije u Rwanda, yavuye kuri miliyoni 445 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyari 575 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2022 agera kuri miliyoni 620 mu 2023 (asaga na miliyari 801 z’amafaranga y’u Rwanda), ahwanye n’inyongera ya 36%.

Ni ubwiyongereye bwaturutse kuri ba mukerarugendo basura u Rwanda biyongere ku bwinshi bagera kuri miliyoni 1.4, byerekana ko binyongere cyane ugeranije n’ababaruwe mu 2019 ndetse ayo binjije ni inyongera ya 124% kubera ko mbere bari barakumiriwe n’icyorezo cya COVID-19.

Bitewe n’ingamba igihugu cyashyizemo mu guteza imbere ubukerarugendo bw’imbere mu gihugu, urwo rwego rwongerewe miliyoni 47.7 z’amadolari y’Amerika (asaga miliyoni 60 z’amafaranga y’u Rwanda), bigira uruhare mu kongera abasura pariki z’igihugu, zinjije miliyoni 35.79$ (asaga Miliriyari 35 z’amafaranga y’u Rwanda) mu 2023.

Pariki y’Igihugu y’Ibirunga abayisura biyongereye ku gipimo cya 38%, igakurirwa n’iy’Akagera abayisura biyongereye kuri 24%, mu gihe Pariki ya Nyungwe abayisura biyongereye ku gipimo cya 10%.

Iyo Pariki y’Igihugu y’Ibirunga yashyizwe mu murage w’Isi mu 2023.

RDB ivuga ko amafaranga Pariki zinjiza, agirira akamaro n’abaturage bazituriye, aho kugeza ubu miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda zimaze gushorwa mu mishanga itandukanye, harimo imishinga 54 y’Ubuhinzi, 43 y’ibikorwa remezo, imishinga 8 yagenewe gushyigikira udusanteri tw’ubucuruzi twegereye Pariki, inyubako zihari, kugura ibikoresho bikenerwa mu myuga y’ubukolikori n’imishinga 6 yagenewe abikorera baturiye Pariki.

Rugwizangoga Michaella, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko iri terambere rije nk’umusaruro w’ingamba zashyizwemo hagamijwe kugira u Rwanda ahantu nyaburanga hihariye ho ku rwego rwo hejuru, hasurwa, kandi himakaza kubungabunga ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima.

Yavuze ko igihugu cyakomeje kwitabira imurikagurisha ry’ubucuruzi bushingiye bukerarugendo ku isi, kuva mu myaka 20 ishize, harimo ITB Berlin, ‘We are Africa’, ILTM, Singapore, Cannes, na Virtuoso.

Yagize ati: “Ubushobozi bw’u Rwanda bwo gukurura ba mukerarugendo hifashijwe ibikorwa remezo bigezweho nka One&Only, Singita, Radisson, na Marriott, aho gahunda ya Visit Rwanda yagize uruhare mu kubimenyekanisha, ndetse no gutanga n’amahirwe yo korohereza abashoramari bo mu karere ndetse no ku rwego mpuzamahanga na byo ni ibintu by’ingenzi bizamura iterambere mu buryo budasanzwe.”

N’ubwo Guverinoma yafashe ingamba zo gufunga utubari mu masaha y’ijoro, ibikorwa by’ubukerarugendo byiyongereye 48% ugeraranyije n’uko byari bimeze mu 2022 bingana n’amadolari y’Amerika angana na miliyoni 236 z’amadolari (asaga miliyari 305 z’amafaranga y’u Rwanda), angana n’inyongera ya 19%, ugeraranyije n’uko byari bimeze mbere y’icyorezo cya COVID-19.

Ubukerarugendo bushingiye ku nama Mpuzamahanga mu mwaka wa 2023 bwinjirije u Rwanda agera kuri miliyoni 95 z’amadolari (miliyari zisaga 122 z’amafaranga y’u Rwanda), yakomotse ku nama 160, zikaba zaritabiriwe n’abantu  ibihumbi 65.

RDB ivuga ko miliyoni 620 z’amadolari rwinjije mu 2023, agaragaza ko ari hafi kugera ku ntego za Gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2027-2024) yo kwihutisha iterambere (NST1), y’uko mu 2024 ubukerarugendo buzinjiza amadolari y’Amerika miliyoni 800 z’amadolari ( asaga tiriliyari 1 y’Amafaranga y’u Rwanda), avuye kuri miliyoni  400 z’amadolari (asaga miliyari 500 z’amafaranga y’u Rwanda) rwinjije mu 2017.

Rugwizangoga agaragaza ko n’ubwo iyi ntego u Rwanda rwayihaye mbere y’icyorezo cya COVID 19, urwego rw’ubukerarugendo rwagaraje iterambere mu buryo bugaragara.

Ati: “Urwego rw’ubukerarugendo rugira uruhare rwa 10% by’Umusaruro mbumbe w’Igihugu, rushobora kuzageza ku ntego yarwo mu gihe dukomeje gushyiramo izi mbaraga, kongera abasura u Rwanda bigakomeza gutya, kumenyakanisha u Rwanda mu mahanga bigakorwa hagaragazwa ko ari hamwe mu hantu hateye imbere hari ubukerarugendo bushingiye ku iyobokamana, umuco  n’umurage.”

RDB ivuga ko urwego rw’Ubukerarugendo rugifite imbogamizi zishingiye ku bigo bimwe na bimwe bitanga serivisi mbi zinubirwa n’abatari bake, bityo ikaba yarakoze igenzura mu bigo 400 byasabwe kuzamura urwego rw’ubuziranenge  bwa Serivisi  n’uburyo zitangwamo.

Byongeye kandi, ibigo 275 byasabwe kubahiririza amabwiriza abigenga mu gihe amahoteri 15 yasabwe kwisuzuma kugira ngo agere ku nyenyerI zifuzwa.

Umuyobozi Mukuru wa RDB Gatare Francis, yavuze ko uru rwego rushyize imbere kuzamura ubukungu, binyuze mu kubuteza imbere habungabungwa ibidukikije n’urusobera rw’ibinyabuzima, kubaka ibikorwa remezo, guteza imbere ikoranabuhanga, guteza imbere urwego rw’ubuzima buri rwego rutera imbere.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Mata 25, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE