Ubujurire bwa Kazungu bwateshejwe agaciro

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 11 Nyakanga 2025, ubujurire bwa Denis Kazungu bwateshejwe agaciro nyuma y’aho ajuririye icyemezo cy’urukiko cyari cyafashwe.

Urukiko Rukuru rwa Nyarugenge rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu wasabye kugabanyirizwa igihano yahawe cyo gufungwa burundu.

Ni nyuma y’aho Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamuhamije ibyaha 10 birimo icy’ubwicanyi no guhisha imirambo y’abo yishe 13. 

Ubwo yaburanaga mu mizi ku cyaha cy’ubwicanyi, Ubushinjacyaha bwavuze ko yagiteguye kubera ibimenyetso birimo gucukura umwobo yatagamo imirambo y’abo yicaga, ibikangisho by’urupfu ku miryango y’abo yicaga ndetse n’abandi bamutorokaga, gusambanya ku gahato abakobwa yishe n’abo yashatse kwica.

Kazungu Denis mu kwiregura ku byaha yaregwaga, yavuze ko ibyaha byose abyemera.

Ati “Ibyaha Ubushinjacyaha bundega ntacyo bubeshyeho, kuko kuva nagera mu maboko y’Ubushinjacyaha nta kibi nakorewe ku buryo nabashije kuvuga ibyo mbeshya.

Nta yandi makuru arenze kuri ibyo kuko twaganiriye na bo byinshi. Ntacyo ndenzaho nta n’icyo ngabanyaho, byose narabikoze.”

Kazungu yabajijwe icyamuteye gukora icyaha cy’ubwicanyi, asobanura ko nta mpamvu n’imwe kuko yari afite ubushobozi bwo kubaho neza atabanje kwijandika mu bwicanyi.

Ati “Umugambi nawupanze ku giti cyanjye, nta wundi muntu twafatanyije. Ibikorwa bikomeye by’ubunyamaswa nakoze, nta kintu na kimwe navuga cyari gutuma nkora biriya.

Si ubukene mvuge ko ari bwo bwabinteye njya gushaka amaramuko. Nta gisobanuro nabona ku cyo nari ngambiriye.”

Nyuma yo kwisobanura, Kazungu Denis yasabye urukiko ko rwazamugabanyiriza igihano.

Kazungu Denis yatawe muri yombi ku wa 5 Nzeri 2023, akurikiranyweho ibyaha icumi birimo ubwicanyi buturutse ku bushake, iyicarubozo, gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, guhisha umurambo w’undi muntu, gukoresha ibikangisho n’itwarwa n’ifungiranwa ry’umuntu. Akekwaho ubujura bukoresheje kiboko, icyaha cyo konona inyubako utari nyirayo, inyandiko mpimbano no kugera mu buryo butemewe ku makuru abitswe muri mudasobwa.

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Nyakanga 11, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE