Ubuhuza bwakemuye imanza 3 099, harimo iza miliyari 4Frw- Umuvugizi w’Inkiko (Video)

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
Image

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yatangaje ko mu mwaka w’Ubucamanza mu Rwanda wa 2024/2025, warangiye imanza 3 099 zikemuwe mu nzira y’ubuhuza, mu 2023/2024 ubuhuza bwakemuye izingana na 2 199, harimo eshanu muri zo zari zifite agaciro ka miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ubuhuza ni uburyo bwo gukemura amakimbirane hatisunzwe inkiko, aho haba haregewe urubanza mu rukiko kugira ngo ubutabera buboneke ababuranyi bagahitamo ubuhuza bakumvikana uko ikibazo cyabo gikemuka babifashijwemo n’umwanditsi w’urukiko.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na Imvaho Nshya, Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harisson Mutabazi yavuze ko uko imyaka ishira byagaragaye ko mu gihe iyo nzira y’ubuhuza ishyizwemo imbaraga itanga umusaruro ufatika.

Mutabazi yagize ati: “Mu mwaka ushize w’ubucamanza wa 2023/2024 twagize imanza 2 199 zakemuwe n’ubuhuza, muri zo hari izari zifite agaciro kanini cyane, aho 5 zari zifite miliyari 4 z’amafaranga y’u Rwanda.”

Yunzemo ati: “Tumaze kubona imanza ubuhuza bwarangije, umwaka wa 2025/2024, twihaye intego y’imanza 3 000, ariko byaradushimishije ko iyo ntego twayigezeho tugira 3 099.”

Yavuze ko ubuhuza bushobora gutanga ubutabera kimwe n’imanza ariko avuga ko atari ikintu cyoroshye kuko umucamanza aha uburenganzira busesuye abafitanye ibibazo bwo kwihitiramo iyo nzira, binyuze mu kubibashishikariza.

Ni mu gihe mu bindi bihugu usanga umucamanza ategeka ababuranyi kujya mu buhuza.

Yagize ati: “Hari abantu bibeshya ko ubuhuza bukoreshwa ku manza zifite agaciro gatoya. Zikoreshwa no ku gaciro kanini, kuko dufite ingero z’imanza z’agaciro kanini cyane bwafashije cyangwa se bwafashije mu ngo zabo, aho abantu babaga batandukanye mu rwego rwa mbere, umucamanza akongera akabunga, umugabo n’umugore bakongera kubana.”

Mutabazi yumvikanishije ko inzira y’ubuhuza irimo gushyirwamo imbaraga, ku buryo kuri ubu, iyo umuntu atanze ikirego muri sisitemu cyakirwa ariko agahabwa ubutumwa bumubwira ko nubwo yagitanze ariko hari n’amahi hari n’amahirwe yo kujya mu nzira y’ubuhuza.

Ubwo buryo buri mu ndimi z’Ikinyarwanda n’Icyongereza bikaba biteganyijwe ko buzanashyirwa no mu Gifaransa.

Kugeza ubu u Rwanda rufite inkiko z’ibanze 41, izisumbuye 12, hari inkiko z’ingereko zitandukanye, Urukiko Rukuru, Urukiko rw’Ubujurire n’Urukiko rw’Ikirenga, aho hose ubuhuza buremewe gukorerwayo mu gihe abantu baburana.

Mutabazi yahishuriye Imvaho Nshya ko mu mwaka w’ubucamanza wa 2025/2026, aho ugeze ubu, habarurwa imanza zisaga 100 zimaze gukemurwa mu nzira y’ubuhuza, aho hari intego ko umwaka w’ubucamanza uzangira nibura imanza 6 000 zirangijwe muri iyo nzira.

Ingingo ya 10 y’Iteko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda iteganya ko mu gihe abantu bafitanye ibibazo aho kugira ngo babijyane mu nkiko bagomba kubanza kugerageza kubikemura binyuze mu bwumvikane.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Harisson Mutabazi yashimangiye uburyo bw’ubuhuza bukomeje kunga abafitanye ibibazo bigakemuka mu buryo bwa burundu, bityo bikagabanya ikibazo cy’ubucucike mu magororero, ndetse no kunga abafitanye ibibazo bakongera kubana mu mahoro.

Ni gahunda yatangijwe mu 2012 ubwo hatangizwaga inama ntegurarubanza, aho umwanditsi w’urukiko yahawe ububasha bwo gusaba ababuranyi kuba bahitamo ubuhuza mbere yo kujya kuburana mu nkiko.

Itegeko rigenga ubuhuza ryavuguruwe mu mwaka wa 2018.

Umuvugizi w’Inkiko mu Rwanda, Mutabazi Harrison yagaragaje uko ubuhuza bwakemuye imanza 3 099 mu 2024/2025
  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 29, 2025
  • Hashize ibyumweru 4
TANGA IGITEKEREZO
lg says:
Nyakanga 30, 2025 at 7:51 pm

Ubuhuza ninziza nziza kandi irangiza ibibazo mumwanya muto njye narayikoresheje bikemuka bitarenze icyumweru kimwe mugihe byansabaga amazi menshi cyangwa imyaka ngo bikemuke nagira inama abantu rwose ngo bagerageze iyo nzira aho gusiragira munkiko bata umwanya bagakoze akandi kazi ndetse batakaza namafaranga

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE