Ubuhinzi bw’ibinyomoro bumuhemba arenga 2 000 000Frw uko asaruye

Nzirebera Narcisse wo mu Murenge wa Rugabano mu Karere ka Karongi, avuga ko igihingwa cy’ibinyomoro kimaze kumugeza kuri byinshi kuko asaruramo arenga miliyoni ebyiri mu mezi ane.
Agaragaza ko yabifashijwemo no gutinyuka no kumva ko azabeshwaho n’imbaraga ze.
Mu kiganiro Nzirebera Narcisse yemeza ko kuva yatangira guhinga ibinyomoro, yaguzemo inka zigeze muri 7 n’imirima 10 buri umwe ufite agaciro ka 3 000 000 Frw ubundi buri mwana ashyingiye akamworoza inka.
Mu kiganiro yagiranye na Imvaho Nshya yagize ati: “Natangiye ubuhinzi bw’amatunda kera hari gushira nk’imyaka 15. Ni igihingwa kimfasha kugera ku iterambere ryanjye kuko hano nari mfite inka 7, ubundi nkajya noroza umwana wese nshyingiye kuko maze gushyingira abana 8 kandi hano murabona ko mfite izindi 3”.
Yakomeje agira ati: “Izi nka ni zo zimfasha gukomeza guhinga no gusarura agera kuri miliyoni 2 ubundi nkarihira amashuri abana babiri bakiri kwiga, dore nubatsemo iyi nzu, kandi uko imyaka igenda ngenda nyivugurura, nishyura ubwishingizi mu kwivuza, ntanga akazi ku baturanyi banjye bagera kuri 4 bahoraho bakora mu mirima y’ibinyomoro n’ahandi mpinga urutoki, ibirayi n’intoryi.”
Agaragaza ko afite ubutaka butatanye ariko bushobora kuba buri munsi ho gato ya hegitari akoresha ahinga akabifashwamo n’inka zimuha ifumbire.
Umwe mu bo yahaye akazi yagize ati: “Ubu turimo gukorera uyu musaza ntabwo dushobora kuburara cyangwa ngo abana bacu babure amafaranga y’ishuri n’ibindi bikoresho. Kuri njye tumaze igihe dukorana kandi ampemba neza amafsranga y’u Rwanda 15 000 akayampera igihe, rero ntacyo namuveba.”
Nzirebera agira inama urubyiruko gukura amaboko mu mifuka
Agaruka ku ho yahereye atangira gukora ubuhinzi n’ubworozi, Nzirebera Narcissse asanga urubyiruko rukwiriye gutinyuka rukiga gukora.
Ati: “Abana b’ubu, ubasaba gukora ubuhinzi n’ubworozi, bakakubwira ko batakora mu ifumbire cyangwa ngo bajye guhinga bagatekereza ko bazakora mu biro gusa. Inama nabaha ni byiza ko begera abantu nkatwe twatangiye kera tukaberekera inzira nziza yo guhinga.”
Yakomeje agira ati: “Njye natangiye nkorana na Papa akiriho, aba ari nawe umpa aya mbere nahereyeho mu 1984, abona umurava mfite. Iyo ambonamo ubwirasi ntabwo yari kuyimpa ikindi twakuze tubona akora. Rero mbona u Rwanda rw’ejo hazaza rushingira ku rubyiruko rutanga kwihangira imirimo ari nayo mpamvu ndusaba guhaguruka rugatinyuka gukora ubuhinzi n’ubworozi kuba bishobokeye nta kwiganda. Bahere ku ntama cyangwa ihene, bagera ku nka.”
Nzirebera Narcisse yashyingiye umwana we wa mbere amuha inka ndetse ngo uwo aherutse gushyingira ni mu 2023 kandi nawe yamuhaye inka kugira ngo na bo bazatere imbere nk’uko se yabimwifurije akayimuha.
Ndacyayisenga Emmanuel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge w’Agateganyo w’Umurenge wa Rugabano, avuga ko muri uyu Murenge igihingwa cy’Ibinyomoro kihera cyane ndetse agashimira Nzirebera watinyutse ku gihingwa agatanga n’akazi.
Yagize ati: ”Uwo muhinzi witwa Nzirebera Narcisse ndamuzi gusa ubu butaka nanjye mbona buberanye n’igihingwa cy’imbuto zirimo ibinyomoro n’amatunda ndetse n’inanasi hari aho zakwera ariko ngira ngo dufite n’abandi bahinzi bahinga izo mbuto kandi zibabeshejeho kuko isoko bararifite.”
Yakomeje asaba n’abandi baturage kujya batinyuka bakagera ikirenge mu cy’abatangiye ubuhinzi kugira ngo bafatanye kugera ku iterambere rya buri muturage dore ko Umurenge wa Rugabano by’umwihariko utuwe n’abaturage batunzwe no guhinga.





