Ubuhamya bw’abasabwe ruswa y’igitsina ku kazi mu Rwanda

Ni ubuhamya bwakusanyijwe na RBA nyuma y’iminsi mike mu Rwanda Transparency International Rwanda isohoye ubushakashatsi bwerekana ko mu nzego zinyuranye z’imirimo hagaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina.
Iyo raporo igaragaza ko abibasirwa cyane ari abagore, gusa n’abagabo bahura n’iki kibazo, ndetse Muri iyi nkuru harimo ibyiciro byombi.
Uyu mukobwa wo mu Mujyi wa Kigali wiswe Claire ku bw’umutekano we, ni umwe mu basabwe ruswa ishingiye ku gitsina n’umukoresha we, inkuru y’iryo hohoterwa ikaba itangira nyuma yo kubona akazi.
Yagize ati: “Nari mfite umuntu wo mu muryango uzwi andangira akazi, ubwo narakoze ukwezi kwa mbere mpembwa neza nta kibazo dufitanye ari ubushuti busanzwe, mu kwezi kwa kabiri mbona mu kazi hatangiye kuzamo impinduka zo gufatwa nyine ukuntu kwihariye, mbere nk’umukozi mukorana mwarasohokaga mukagenda mugasangira kuko byabaga ari rusange, ikindi gihe agatangira akagusohokana ku ruhande wenyine.
Agatangira akakwitwaraho ukuntu kudasanzwe ariko muri icyo gihe hari amasezerano yari yaragiranye ku mpande n’uwandangiye akazi njyewe ntari nzi, ndamubwira nti ndabona ibi bintu byo gusohokana umukozi bikabije, kuko uri boss wanjye njyewe nkaba umukozi bigaragara nabi, ntabwo abandi babifata neza, arangije arambwira ati ese uri umwana.”
Claire akomeza avuga uburyo yasabwe iyi ruswa ariko akahivana atayitanze.
“Nibwo nasubiye mu kazi mu gitondo cyaho twamaze kuganira ibyo ndamubwira nti nk’umuntu mukuru mbwira icyo ushaka kuko kumbwira ibintu ngo nturi umwana, nyine ntabwo turi abana twese, mbwira icyo ushaka nkimenye niba ari aho nikosora mbikore kuko njye numvaga ari nk’akazi ndimo kwica, ni bwo yambwiye ati muri kino gihe nta muntu ugipfa kubona akazi uko abonye kose uba ufite icyo watanze.
Ati: hari abatanga amafaranga ariko wowe ntabwo uyandusha, ati icyo nshaka ni uko twaryamana, nitumara kuryamana akazi no gutezwa imbere ushaka byose uzabibona, umwanya wose uzashaka uzawugeraho, amafaranga yose uzashaka uzayabona, ndamubwira nti ese kuryamana ni wo muti? Arangije arambwira ati uko nkubwiye nyine nibitaba ndakwirukana, ndamubwira nti ariko nasinye amasezerano ntabwo wapfa kunyirukana gutyo arambwira ngo ikigo si icya so, ugomba kubikora cyangwa ugahitamo kureka akazi.”
Si abagore gusa bahura n’iyi ruswa, n’abagabo bibabaho. Uyu musore we twise Patrick we yayisabwe n’undi musore mugenzi we.
Ati: “Ukuntu byagenze, njye nsanzwe mfite salon, nari mfite umukiliya wakundaga kuza gukoresha kenshi iwanjye, noneho tugenda tuba inshuti nyuma nza kumuganiriza igitekerezo cy’uko nshaka kwagura ibikorwa byanjye ambwira ko yabimfashamo, nyuma nibwo namubajije uburyo twahura ngo amfashe muri iyo serivisi yo kwagura salon yanjye ambwira ko musanga iwe noneho akazamfasha akansabira inguzanyo muri banki cyane ko yakoraga muri imwe muri izi banki mu Mujyi wa Kigali.”
Nyuma yo kwemererwa ubufasha bwo kwagura ibikorwa bye, uyu musore avuga ko yamusabye ko yaza iwe bakaganira byimbitse kuri uwo mushinga, aha ni bwo yashatse kumuhohotera.
Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine asaba abahura n’iyi ruswa ishingiye ku gitsina kutabiceceka kugira ngo irusheho gukumirwa.
Umuryango urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda (TI-Rwanda), uherutse gutangaza ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda abagore bangana na 75% n’abagabo 25% bahuye na ruswa ishingiye ku gitsina.
Amategeko agaragaza ko ukoze iki cyaha cyo gusaba iyi ruswa ahanishwa igifungo cy’imyaka 5 kugeza kuri 7 ndetse n’ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 kugeza kuri ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
RBA