Ubu amanota azajya atangazwa ku ijana, si mu byiciro – NESA

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 25, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri, NESA, cyatangaje ko hagiye kujya hatangazwa amanota y’ibizamini bya Leta ku ijana (%) kugira ngo hamenyekane impamvu ituma abana boherezwa mu mashuri atandukanye.

Byagarutsweho kuri iki Cyumweru tariki 25 Gicurasi 2025, mu kiganiro cyagarukaga kuri gahunda ‘Nzamurabushobozi n’imyiteguro y’ibizamini bya Leta’ cyatambutse kuri RBA.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bernard Bahati, yavuze ko umukandida utagize inota fatizo mu bizamini bya Leta, aba afite amahirwe yo gusubira ku ishuri, kwiyandikisha nk’abakandida bigenga cyangwa bakiyigisha ubwabo bakazajya gukora ikizamini cya Leta.

Akomeza agira ati: “Ubu amanota azajya atangazwa ku ijana, si mu byiciro, kugira ngo hamenyekane impamvu abana bafite amanota atandukanye, bashyirwa mu mashuri atandukanye.”

Ubuyobozi bwa NESA buvuga ko atari buri mwana ubona ishuri yasabye kuko ngo imyanya iba mike ugereranyije n’abasaba amashuri akunzwe.

Ati: “Urugero, ishuri rifite imyanya 120 rishobora gusabwa n’abanyeshuri barenga 1 000.”

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati, avuga ko amasomo yose ari ingenzi, ariko ko atanganya uburemere. Yasobanuye ko umunyeshuri watsinzwe amasomo y’ingenzi, adashobora kuzamurwa nuko yatsinze amasomo y’inyongera.

Umuyobozi Mukuru wa NESA, yasabye ababyeyi kuba hafi y’abana babo mu myigire yabo, cyane cyane abitegura ibizamini bya Leta.

Yagize ati: “Abana bakwiye kwitegura neza ibizamini bya Leta no kwirinda igihunga. Ni isuzuma nk’ayandi basanzwe bakora.”

Akomeza avuga ko umubare w’abana bakora ibizamini bya Leta wiyongereye ugereranyije n’umwaka ushize.

Ibi ngo biterwa no kuba abana bata ishuri baragabanutse, ikindi kandi ngo na Porogaramu yo kurira ku ishuri ‘School Feeding’ yagize uruhare runini mu kongera uwo mubare.

Abazakora ibizamini bya Leta bisoza icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye uyu mwaka barenga ibihumbi 101.

Muri abo, abagera ku 66 958 barimo gukora ibizamini ngiro bangana na 66.25% by’abazakora ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye bose.

Abiga ubuforomo bari gukora ibyo ibizamini ngiro ni 459, mu masomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro ni 36 267, mu burezi ni 3 829, mu ibaruramari ni 3 892 naho abo mu masomo ya siyansi ni 22 530.

Ni mu gihe abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro bitandukanye by’amashuri bose hamwe bamaze kwiyandikisha ari ibihumbi 471.

Dr Bernard Bahati, Umuyobozi Mukuru wa NESA, agaragaza ko amanota azajya atangazwa ari ku ijana atari mu byiciro nkuko byari bisanzwe
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Gicurasi 25, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Patrick says:
Gicurasi 25, 2025 at 8:45 pm

Ahajye numva ibyiciro aribyo byiza

Sezerano jean de DIEU says:
Kanama 3, 2025 at 8:36 am

Bwana bayobozi ba nesa muraho muri amahoro
ese s3 nabo ngo bazakora ikizame kiki france 2026
ese abanyeshuri twese tuzagira amahirwe yogutsinda

Mukanyandwi Aline says:
Gicurasi 26, 2025 at 9:28 am

Rwose ubu buryo muzatangazamo amanota yabana nibyiza cyane bizadufasha kuva mugihirahiro tukamenya Aho umwana yagiye naho yazamutse

Ackim Kitabi says:
Gicurasi 26, 2025 at 9:57 pm

None se amanota mfatizo muri S3 ni angahe?

Jean Claude says:
Gicurasi 27, 2025 at 11:21 pm

Ese amanota ya P6 na S3 na yo ni %?

Uwiduhaye Remy says:
Kanama 9, 2025 at 12:20 pm

Ese amanota azasohoka ryari? Reply me please.

Nyiransabimana Charlotte says:
Kamena 11, 2025 at 8:03 pm

Ese amanota bazafatiraho muri p6 ni 50%

Nyiramugisha arine says:
Kamena 27, 2025 at 5:13 pm

Nangahe bazafayiraho kohereza abana

Mucyo says:
Nyakanga 2, 2025 at 7:51 pm

Nonese no mubarangije umwaka ushize bazabibakorera

Shukur says:
Nyakanga 8, 2025 at 7:20 pm

Mwabwiye muri TVET umuntu ufite mi 80 muri national exam ir practical aba afite angahee kwi 100

Mukakarisa alphonsine says:
Nyakanga 11, 2025 at 10:15 pm

Nonese amanota bazafatiraho kwijana ni angahe

Mukakarisa alphonsine says:
Nyakanga 11, 2025 at 10:15 pm

Nonese amanota bazafatiraho kwijana ni angahe

Musafiri Samuel says:
Nyakanga 27, 2025 at 1:21 pm

Nonese amanota fatizo s3 nangahe ku %

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE