U Rwanda rwungutse Umuryango ufasha kuzamura imibereho y’urubyiruko

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
Image

Leta y’u Rwanda yungutse  Umuryango Don Bosco Youth Education for All (DBYEA) wiyemeje gutanga umusanzu mu guteza imbere imibereho y’urubyiruko binyuze mu kurutera inkunga, gukora ubuvugizi no gutanga amahugurwa asubiza ibibazo biri ku isoko ry’umurimo. 

Ibikorwa by’uwo Muryango utegamiye kuri Leta byatangijriwe ku mugaragaro mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyi Ngiro rya Muhazi , tariki ya 6 Gicurasi 2025, ariko bikaba bizakomereza mu bice bitandukanye by’u Rwanda. 

Iryo shuri ryatangirijwemo ibikorwa bya DBYEA riherereye mu Kagari ka Gasagara, Umurenge wa Gikomero mu Karere ka Gasabo, rikaba ryihariye ku kuba ryishyuza amafaranga y’u Rwanda ari hagati ya 5 000 na 20 000. 

Ku ikubitiro, uyu Muryango wahaye urubyiruko rw’amikoro make ibikoresho by’isuku, ibiribwa ndetse bamwe banishyurirwa amacumbi babamo hanze y’ikigo. 

Iryo shuri ryigamo abasore n’inkumi 260 baturutse imihanda yose ariko abenshi bakaba bava mu miryango itishoboye aho kubona amafaranga y’ishuri biba ingume hakitabazwa abaterankunga. 

Umwe mu banyeshuri b’amikoro make  bahawe inkunga y’ibikoresho by’isuku akaba azanishyurirwa amafaranga y’icumbi, yashimiye uwo Muryango wabazirikanye bakaba bagiye gukomeza amasomo batekanye. 

Yagize ati: “Turishimye cyane. Hari benshi muri twe babaho mu buzima bugoye, ariko kubona abaterankunga nk’aba ni ikimenyetso cy’uko hari benshi b’umutima mwiza kandi bahora bashishikajwe no kubona ab’amikoro make na bo hari icyo bageraho.”

Soeur Nyanzira Leocadie, Umuyobozi w’Ishuri Don Bosco Muhazi TVET School, na we yashimiye uwo muryango ubaruhuye umutwaro wo kwibaza uko abo banyeshuri bazabaho mu gihe abaterankunga na bo bagabanyutse kubera ibibazo by’ubukungu biri ku Isi. 

Yagize ati: “Muradutabaye. Ubu ibiryo by’abanyeshuri byari byashize, twibazaga uko tuzabatunga bikatuyobera. Ariko ubu noneho turamara igihembwe cyose tumeze neza bityo abana babashe kwiga neza.”

Padiri Servilien Ufitamahoro, Umuyobozi wa DBYEA, avuga ko hatekerejwe kuza muri ako gace bitewe n’uko ari hamwe mu hagaragara imiryango ikennye n’urubyiruko rushobora kwibasirwa n’ingaruka zikomoka ku bukene. 

Yavuze ko gufasha abari mu mashuri bigamije kubarinda ibishuko rushobora guterwa no kutabona ibiribwa, kubura ayo kwishyura amacumbi no kutabona ibikoresho by’isuku ku bana b’abakobwa by’umwihariko. 

Padiri Ufitamahoro yashishikarije Urubyiruko kubyaza umusaruro inkunga rwahawe rwirinda kugwa mu bishuko ndetse no kwiga neza kugira ngo ruzabashe kwiteza imbere no guteza imbere Igihugu.

Yagize ati: “Ibi bikorwa ni intangiriro y’ibindi byinshi biteganyijwe mu igenamigambi ry’uyu muryango. Turashishikariza urubyiruko gufata inkunga ruhawe nk’Ikimenyetso cyo kumva ko rushyigikiwe bityo narwo rushyire umuhate mu guhaha ubumenyi buzaruteza imbere.”

Yakomeje asaba urubyiruko kandi kwirinda imico mibi yashyira ubuzima bwarwo mu kaga harimo kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, imyitwarire idahwitse, urugomo, ubusambanyi n’ibindi.

Yasabye Ubufatanye bw’inzego za Leta, iz’abikorero ndetse n’abaterankunga kugira ngo uyu muryango ubashe kugera ku rubyiruko rwinshi ruherereye hirya no hino mu Rwanda.

Uretse guteza imbere uburezi mu rubyiruko, Umuryango DBYEA ugamije no guteza imbere uburenganzira bwa muntu harimo n’ubw’abana, guteza imbere siporo n’umuco, kwimakaza ubumwe n’ubushuti mu Banyarwanda.

Muri gahunda z’uyu Muryango, hanazirikanwa kubungabunga ibidukikije n’ubukangurambaga bugamije gufasha Abanyarwanda kugera ku Iterambere rirambye himakazwa imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze mu baturage.

Soeur Nyanzira Leocadie yishimiye inkunga yahawe ishuri ayoboye
Abanyeshuri biga muri Don Bosco Muhazi TVET School bishimiye kubona inkunga y’ibiribwa
Inkunga yatanzwe yishimiwe cyane n’abanyeshuri n’ubuyobozi
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 8, 2025
  • Hashize amezi 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE