U Rwanda rwungutse umupaka wa kane uruhuza na Uganda 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 5 Nyakanga, umupaka mushya wa Rwempasha/Kizinga uhuza u Rwanda na Uganda watangiye kwakira abakora ingendo zihuza ibihugu byombi nk’uko byemejwe n’Ibiro Bikuru bishinzwe Abinjira n’Abasohoka (DGIE). 

Ni umupaka uherereye  mu Kagari ka Rugarama, Umurenge wa Rwempasha, Akarere ka Nyagatare mu Ntara y’Iburasirazuba, ukaba uje wiyongera ku yindi mipaka itatu ari yo uwa Cyanika, uwa Gatuna na Kagitumba. 

Inzego z’ibihugu byombi zemeza mo umubano w’u Rwanda na Uganda ukomeje gutera imbere, ifungurwa ry’uwo mupaka rikaba kimwe mu bimenyetso bibishimangira.

Kuri ubu imipaka ihuza u Rwanda na Uganda yose irakora neza, ndetse abaturage baturiye imipaka bishimira ko bakomeje kubona inyungu zituruka ku mikoranire inoze y’inzego z’ibihugu byombi.

Abacuruzi bakorera ku mupaka wa Katuna mu Karere ka Kabare ndetse n’uwa Cyanika mu Karere ka Kisoro muri Uganda bagaragaza ibyishimo byo kuba imipaka yarongeye gufungurwa bigatuma Abanyarwanda bahahirana n’abaturanyi babo.

Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abacuruzi bakorera hafi y’umupaka wa Katuna Franko Korinako, ku wa Mbere yavuze ko ubucuruzi bwambukiranya umupaka bukomeje kuzamuka cyane muri ibi bihe abaturage bo ku mpande zombi bemerewe kwambuka nta nkomyi.

Mu gihe ingamba zo gukumira ikwirakwizwa ry’icyorezo cya COVID-19 zahagaritswe nyuma y’aho Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ko ritakiri icyorezo mpuzamahanga, abambuka imipaka ntibagisaba kwisuzumisha no kwishyura amafaranga 5,000.

Korinako yagize ati: “Turashimira byimazeyo Guverinoma y’u Rwanda yakuyeho imbogamizi zatumaga abaturage batambuka ngo baze guhahira muri Uganda. Hashize ibyumweru birenga bibiri kwipimisha COVID-19 bikuweho bityo abaturage basanzwe babonye rugari yo gusura imiryango yabo yo hakurya y’imipaka.”

Umuyobozi w’Umupaka wa Cyanika ku ruhande rwa Uganda Erasmus Sanyu, avuga ko abaturage bamaze ibyo byumweru bibiri mu byishimo bikomeye byo kuba ubucuruzi bwarongeye kuzahuka.

Yagaragaje icyizere bafitiye izahuka ry’ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’u Rwanda na Uganda, bikazanagira uruhare rukomeye mu kuzahura imibanire y’abaturage bo ku mpande zombi.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 5, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE