U Rwanda rwungutse abahanga 22 mu bucuruzi bwo ku ikoranabuhanga

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

 Abanyeshuri 22 b’Abanyarwanda basoje amasomo ajyanye n’ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga (e-commerce), bakaba bitezweho kuzana impinduka n’udushya mu bukungu bw’Igihugu cyabo. 

Gahunda y’ayo masomo bayisoreje mu Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Alibaba ribarizwa muri Kaminuza yitwa Hangzhou Normal University yo mu Bushinwa.

Abo banyeshuri bamaze imyaka ine biga amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza, aho bibanze cyane kuri e-commerce, ubucuruzi bugezweho muri iyi Si y’ikoranabuhanga ihinduka uko bukeye n’uko bwije.

Ni ryo tsinda rya mbere ry’abanyeshuri bungukiye ku masezerano Guverinoma y’u Rwanda yasinyanye n’Ikigo Alibaba Group cyashinzwe n’Umuherwe w’Umushinwa Jack-Ma. 

Iyo gahunda y’uburezi yashyizweho nk’imwe mu zishyigikira gahunda y’huriro ru’Ubucuruzi Mpuzamahanga bwifashisha ikoranabuhanga (eWTP) yatangiye mu 2018. 

Umujyanama Wungirije muri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa Virgile Rwanyagatare, yavuze ko gusoza amasomo kw’abo banyeshuri ari indi ntambwe ikomeye itewe mu mubano w’uRwanda n’u Bushinwa, cyane cyane mu bijyanye no kwimakaza ubucuruzi bukorerwa ku ikoranabuhanga. 

Yagize ati: “Ubu bufatanye bwatanze umusaruro mwinshi mu kwihutisha ubukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga binyuze mu kumenyekanisha ubucuruzi bwambukiranya imipaka, kubaka urwego rw’imari rushingiye ku ikoranabuhanga, no kubaka ubushobozi n’ibindi.

Abasoje amasomo uyu munsi ni bamwe mu bagenerwabikorwa ba buruse zashobotse kubera ubufatanye buciye muri eWTP, kandi ni bo bahagarariye intsinzi ya vuba muri ubu bufatanye bukomeje gukura.”

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwavuze ko abo banyeshuri batangiye amasomo muri Nzeri 2019. Amasomo yabo yibanze ahanini ku gucukumbura ibya murandasi n’amahirwe y’ubukungu itanga, n’ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwidashishije ikoranabuhanga. 

Bivugwa ko babonye ubunararibonye bwa mbere mu iterambere ry’ubukungu bw’u Bushinwa bushingiye ahanini ku ikoranabuhanga.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishuri Rikuru ry’Ubucuruzi rya Alibaba Zhang Jianlin, yavuze ko abanyeshuri basoje amasomo baturuka mu bihugu bitandukanye bakaba barungutse ubumenyi bw’ingirakamaro bazifashisha mu kwihutisha iterambere ry’ibihugu byabo.

Ati: “Guhozaho mu kwiga ni ingenzi mu guhindura imibereho y’umuntu, kongera ubwenge ndetse ni n’ikintu cy’ibanze gikenewe mu guhangana n’ingorane bikajyana n’imikurire y’umuntu.”

Abanyeshuri na bo bishimiye kuba basoje amasomo n’amahirwe babonye yo kwiga muri imwe muri Kaminuza zitanga ubumenyi bugezweho ku Isi.

Bashimangiye ko biteguye kubyaza umusaruro ubwo bumenyi mu guteza imbere e-commerce mu Rwanda no gushyigikira iterambere ry’Igihugu muri rusange. 

Kuva e-WTP yatangizwa ku mugaragaro, Ikigo Alibaba ntigihwema gutanga amahugurwa ku bayobozi mu nzego zinyuranye, abacuruzi, abarimu ndetse na ba rwiyemezamirimo bo mu Rwanda. 

Kuri ubu hari n’abandi Banyarwanda bakomeje amasomo muri iyo gahunda, bose bakaba bitezweho kuba umusemburo w’impinduka mu bukungu bw’u Rwanda bushingiye ku ikoranabuhanga.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 16, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE