U Rwanda rwongeye gusaba u Buholandi kurwoherereza Maj. Karangwa

Guverinoma y’u Rwanda yongeye gutanga impapuro zisaba Leta y’u Buholandi kohereza Majoro Pierre Claver Karangwa, wahoze mu Ngabo za Leta yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi, akaburanishirizwa mu Rwanda ku byaha akurikirayweho bijyanye n’uruhare yagize muri iyo Jenoside.
Maj. Karangwa wari umwe mu basirikare bakuru bo mu Ngabo zitwaga FAR (Forces Armées Rwandaises), avugwaho kuba yari umwe mu bakomeye bateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ku ya 11 Gicurasi 2022 ni bwo Polisi yo mu Buholandi yamutaye muri yombi, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu akaba yarabwiye itangazamakuru ko uyu Maj. Karangwa yafunzwe mu gihe cy’agateganyo cy’iminsi 20.
Yakomeje agira ati: “Abayobozi b’u Buholandi basabye ko dutanga inyandiko zo kumwohereza za vuba bitarenze 31 Gicurasi, zikaba zaroherejwe ku wa Gatatu taliki 25 Gicurasi. Nyuma y’aho umucamanza azanzura ku cyemezo cyo kumwohereza.”
Uyu mugabo w’imyaka 65 ashobora koherezwa mu Rwanda igihe umucamanza azaba afashe uwo mwanzuro, asange bagenzi be batandukanye boherejwe n’icyo gihugu ngo baburanishirizwe mu Rwanda ku byaha bya Jenoside.
Maj. Karangwa wari mu basirikare bakuru mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu Buholandi guhera mu mwaka wa 1998, u Rwanda rukaba rwarasabye ko yakoherezwa akaburanishirizwa aho yakoreye ibyo byaha.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Maj Karangwa yari Ofisiye Mukuru muri Jandarumori y’u Rwanda. Inzego z’ubutabera bw’u Rwanda zatanze impapuro zimuta muri yombi zigaragaza ko yagize uruhare rukomeye mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi muri Kigali no mu nkengero zayo.
Ubwo Abatutsi bashakishaga uko bacuma amasaha bataricwa, ababarirwa mu bihumbi bahungiye muri Paruwasi ya Mugina muri Mata 1994.
Uwari Burugumesitiri wa Komini Mugina wagerageje kubacungira umutekano yishwe n’Interahamwe hakurikiraho kuba abasirikare, abajandarume n’Interahamwe babona ubwisanzure mu bwicanyi.
Hagati y’italiki ya 21 n’iya 26 Mata 1994, hishwe Abatutsi batagira ingano abenshi bakaba barishwe ku ya 25 Mata.
Nyuma Umuryango RERDRESS uharanira Uburenganzira bwa Muntu wavuganye n’umwe mu barokokeye ku Mugina wasobanuye ko ku ya 25 wari “imperuka y’Abatutsi.”
Abasivili basaga 30,000 ni bo bivugwa ko biciwe kuri Paruwasi ya Mugina kuri ubu hakaba harahinduwe urwibutso rwa Jenoside rwa Mugina.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko Maj. Karangwa ari mu bateguye bakanashyira mu bikorwa ubwicanyi bwakorewe izo nzirakarengane.
Bivugwa ko ari na we wanagemuriye interahamwe n’abajandarume intwaro bifashishije mu bwicanyi. Uyu mugabo kandi ngo yanayoboye mu nzu Abatutsi 80 bari bagerageje gutoroka ubwicanyi bwo mu kiliziya, bagatwikirwamo. Bivugwa kandi ko ari na we wazanye lisansi yo gushumikisha iyo nzu.
Mbere y’ubwicanyi, Maj. Karangwa yayoboye inama zisaba gutera Abatutsi aho bari hose bakicwa, akaba ari mu itsinda ryagabye igitero ku wari Burugumesitiri wa Mugina.
Uyu mugabo yahawe sitati y’ubuhunzi mu mwaka wa 1999 yemererwa ubwenegihugu mu 2002, ariko kubera uruhare yari akurikiranyweho ko yagize muri Jenoside Ikigo Gishinzwe Abinjira no gutanga ubwenegihugu mu Buholandi cyamwambuye ubwenegihugu mu 2013.
Muri uku kwezi, yatawe muri yombi nyuma y’aho urukiko rutesheje agaciro ubujurire bwe asaba gusubizwa ubwenegihugu yahawe mu 2004 akaza kubwamburwa nyuma y’aho Leta y’u Buholandi ihawe amakuru ko ari umwe mu bakekwaho Jenosiide yakorewe Abatutsi.
Inkiko Gacaca zamukatiye igifungo cya burundu nyuma yo kuburanishwa adahari, nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu.