U Rwanda rwiyemeje gufungura ibiro by’ibyambu bya Tanzania i Kigali

U Rwanda na Tanzania byasinyanye amasezerano y’ubufatanye (MoU) agamije gushinga no gutangiza ibikorwa by’Ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu bya Tanzaniya (TPA) i Kigali, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi hagati y’ibi bihugu byombi.
Ibyo biro biteganyijwe ko bizafasha abacuruzi b’Abanyarwanda gukura imizigo yabo mu byambu bya Tanzania, cyane cyane icya Dar es Salaam, batagombye kujya kubikorera muri icyo gihugu.
Ibihugu byombi byanashyize umukono ku yandi masezerano ajyanye n’ubufatanye mu buhinzi.
Aya masezerano yombi yasinyiwe mu Nama ya 16 y’Ihuriro ry’imikoranire ihoraho hagati y’u Rwanda na Tanzaniya (Joint Permanent Commission), yabereye i Kigali kuri uyu wa Gatandatu, tariki 26 Nyakanga 2025.
Minisitiri w’Ububanyi n’Ubutwererane Amb Olivier Nduhungirehe wari uhagarariye u Rwanda, yavuze ko ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Tanzania buri ku rwego rushimishije, kandi impande zombi ziteguye kubwongerera ingufu.
Yagize ati: “Twemera ko hakiri amahirwe menshi atarabyazwa umusaruro ku mpande zombi.”
Yakomeje agira ati: “Dufata ubufatanye bwacu na Tanzania nk’ingenzi cyane, kuko butuma tubasha kugeza ku nyanja, imizigo irenga 70% yinjira mu gihugu binyuze mu cyambu cya Dar es Salaam.”
Yongeraho ko amasezerano yo gushinga ibiro by’Ikigo gishinzwe ibyambu bya Tanzaniya i Kigali “azafasha mu kunoza imikorere y’ubwikorezi, gukuraho inzitizi no kongera umuvuduko w’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi.”
Yashimiye Leta ya Tanzania ku bufasha ikomeje guha u Rwanda, agaragaza ko aya masezerano ari indi ntambwe itewe mu gushimangira ubufatanye mu by’ubucuruzi.
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko Tanzania ari igihugu cya kabiri cyohereza ibicuruzwa byinshi mu Rwanda, aho mu myaka itatu ishize ibicuruzwa bituruka muri icyo gihugu byagizemo impuzandengo ya 15% by’ibitumizwa mu mahanga.
Umuceri ni kimwe mu bicuruzwa bikomeye u Rwanda ruvana muri Tanzania, nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda.
Imibare y’umwaka wa 2024 ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda igaragaza ko u Rwanda rwatumije ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 727 z’amadolari y’Amerika (ni ukuvuga hejuru ya tiriyoni 1 Frw), hagabanutseho 13.9% ugereranyije na miliyoni 844 z’amadolari byatumijwe mu 2023.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubufatanye bwa Afurika y’Iburasirazuba wa Tanzania, Mahmoud Thabit Kombo, yavuze ko ibihugu byombi byumvikanye no guteza imbere ishoramari, kuko u Rwanda ari umufatanyabikorwa w’ingenzi ku bucuruzi no gutambutsa ibicuruzwa muri Tanzania.
Yagize ati: “Kubera ko 70% by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda binyura muri Tanzania, u Rwanda ni umufatanyabikorwa w’ingenzi cyane kuri Tanzania.”




