U Rwanda rwishyuye neza impapuro mpeshamwenda za miliyari 443.8 Frw

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
Image

Leta y’u Rwanda yemeje ko yabashije kwishyura umwenda wa miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika (miliyari zirenga 443.8 z’amafaranga y’u Rwanda) yafashe mu mpapuro mpeshamwenda mu myaka 10 ishize.

Ni mu gihe isanduku ya Leta iremerewe n’iby’ingenzi byinshi bikeneye ubushobozi no kwitabwaho byihutirwa kubera ihungabana ry’ubukungu ku rwego mpuzamahanga riterwa n’ingaruka za COVID-19 n’intambara y’u Burusiya na Ukraine. 

Indi mpamvu isanduku ya Leta ihanganye n’umutwaro uremereye kubera idolari rikomeje guta agaciro kandi ari ryo rifashe ubukungu bw’Isi.

Abayobozi bo muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) babwiye The East African ko u Rwanda rwarangije kwishyura uyu mwenda wagombaga kwishyurwa bitarenze muri iki cyumweru.

Bagaragaje ko  kwishyura byashobotse kubera inkunga yatanzwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Ubukungu (IMF) yatumye u Rwanda rubasha kwizigama.

Umwe mu bayobozi ba MINECOFIN yagize ati: “Leta yabashije gushyira ku ruhande miliyoni 63 z’amadolari y’Amerika mu nkunga yihariye ya IMF yitwa SDR yakiriye mu mwaka wa 2021 yari igenewe kurwanya ingaruka za COVID-19 ku bukungu.”

Iyo Minisiteri ikomeza ivuga ko uguteganya kwa Guverinoma y’u Rwanda n’ingamba zihamye zashyizweho, byagabanyije ibyago byo gukora amakosa mu igenamigambi bituma hishyurwa inguzanyo ingana na 15.1% yari yasigaye ku mpapuro mpeshamwenda rwagurishije mu 2013.

Muri Mata 2013 ni bwo u Rwanda rwashyize ku isoko mpuzamahanga impapuro mpeshamwenda za miliyoni 400 z’amadolari y’Amerika yagombaga kwishyurwa nyuma y’imyaka 10.

Ubu buryo bukorwa no ku isoko ry’u Rwanda aho abashoramari barimo ibigo by’imari, ibigo by’ubwishingizi ndetse n’abantu ku giti cyabo, bahabwa amahirwe yo kugura imigabane mu mishinga ya Leta. 

Leta y’u Rwanda kandi yashyize imbaraga nyinshi mu bukangurambaga bwo kugura izo mpapuro mu gihugu no gutanga amahirwe ku bafite impapuro mpeshamwenda, kuko bashobora kuzifashisha nk’ingwate muri banki, bakaba bahabwa inguzanyo zibateza imbere.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Gicurasi 4, 2023
  • Hashize imyaka 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE