U Rwanda rwihanganishije imiryango y’abishwe n’inkongi muri Koreya y’Epfo

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
Image

Guverinoma y’u Rwanda yihanganishije imiryango n’inshuti z’abaturage ba Koreya y’Epfo baburiye ubuzima mu nkongi y’umuriro yo ku gasozi (wildfire) yahitanye abantu 24 igasenya inyubako zisaga 200 mu bice binyuranye by’amajyepfo ya Korea y’Epfo. 

Uretse abo 24 bamaze kumenyekana ko babuze ubuzima, hari n’abandi 26 bakomeretse harimo 12 barembye cyane. 

Mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda, Ambasade y’u Rwanda muri Koreya yagize iti: “Tubikuye ku mutima dufashe mu mugongo imiryango n’inshuti yabuze abayo mu nkongi y’umuriro wo ku gasozi ukomeje kwibasira amajyepfo y’iburasirazuba bwa Korea y’Epfo. Twifatanyije n’abaturage ndetse na Guverinoma ya Koreya y’Epfo muri ibi bihe by’umubabaro.”

Abayobozi bo muri Koreya y’Epfo bavuga ko abenshi mu baburiye ubuzima muri iyo nkongi yatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ari abari mu myaka 60 na 70. 

Uwo muriro waturutse mu gace ka Sancheong maze ukwirakwizwa byihuse n’umuyaga wahuhaga cyane werekeza no mu bindi bice. 

Kugeza uyu munsi, abaturage barenga 27.000 ni bo bamaze guhunga ibyabo bitewe n’uwo muriro w’agasozi ukomeje kwibasira ibice bituwe n’ibidatuwe. 

Mu byakongowe n’inkongi y’umuriro harimo Ingoro ya Buddha, inzu zo guturamo, inganda, imodoka n’indi mitungo yari kuri hegitari 17.535 zafashwe n’inkongi kugeza ubu. 

Ibihumbi by’impuguke mu kurwanya inkongi ndetse n’abasirikare bakabakaba 5000 mu Ngabo za Koreya y’Epfo bakomeje gukoresha imodoka za kizimyamwoto ndetse na kajugujugu mu kugerageza kuzimya uwo muriro ufite imbaraga nyinshi bakumira ko wakomeza gukwira no mu bindi bice. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Werurwe 26, 2025
  • Hashize amezi 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE