U Rwanda rwemerewe miliyari 374 Frw yo gukwirakwiza ingufu

Guverinoma y’u Rwanda yemerewe miliyoni 260,76 z’Amayero, ni ukuvuga miliyari zisaga 374 z’amafaranga y’u Rwanda, azifashishwa mu kurushaho gukwirakwiza ingufu kuri bose muri Gahunda y’u Rwanda itanga Umusaruro igamije Gushyigkira Urwego rw’Ingufu (RBF).
Iyo nkunga igizwe na miliyoni 173,84 z’Amayero (miliyari zisaga 289 z’amafaranga y’u Rwanda) zemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB), n’izindi 86,92 z’Amayero (miliyari zisaga 124 z’amafaranga y’u Rwanda) zizatangwa na Banki y’Ishoramari yo muri Aziya (AIIB).
Iyo gahunda yatewe inkunga igamije kurushaho kunoza umuyoboro w’ingufu z’amashanyarazi no kwagura uburyo bwo kwagura ingufu zitangiza ibidukikije no kongera ubushobozi bw’Igihugu mu rwego rw’Ingufu.
Inama y’Ubutegetsi yemeje iby’iyo nkunga ku wa 14 Nyakanga, ikaba ari icyiciro cya kabiri gitanzwe ku kuri gahunda igamije gutanga umusaruro yo guteza imbere urwego rw’ingufu mu Rwanda yagenewe miliyoni 305 z’amadolari y’Amerika ubwo yemezwaga muri Nzeri 2018.
Ubuyobozi bwa AfDB bushimangira ko izo nkunga zose zishimangira ubushake bw’u Rwanda bwo kurushaho gukora ibikorwa bitanga umusaruro ufarika bigamije kuziba icyuho kugeza ibikorwa remezo by’ingufu kuri bose mu gihugu.
Icyiciro cya kabiri cya Gahunda y’imyaka itanu ya RBF kizarangira mu 2029 cyitezweho kurushaho kunoza imibereho y’abaturage, kwimakaza iterambere ry’ubukungu no kugabanya ubukene binyuze mu ishoramari ryibanda ku hakenewe ingufu kurusha ahandi mu rwego rw’ingufu.
By’umwihariko, iyi gahunda iribanda ku gutanga umusaruro mu nzego eshatu ari zo guteza imbere no kurushaho kwagura umuyoboro w’amashanyarazi n’ibindi bikorwa remezo; kongera ukugera ku mashanyarazi afatiye ku muyoboro w’Igihugu ndetse no ku zindi ngufu, kwikakaza ikoranabuhanga ryo guteka ritangiza ibidukikije, no kongerera imbaraga ubushobozi bw’ibigo n’ubwa tekiniki.
Iyo gahunda yitezweho kandi kugeza amashanyarazi mu ngo z’abaturage zisaga 200.000 n’abakiriya 850 bakoresha amashanyarazi y’umuyoboro w’Igihugu bayabyaza umusaruro.
Nanone kandi hazubakwa imiyoboro mishya isaga 50.000 idafatiye ku muyoboro mugari w’Igihugu, n’ingo zisaga 100.000 ndetse n’ibigo bisaga 310 bya Leta bigezweho uburyo bwo guteka bugezweho butangiza ibidukikije.
Biteganyijwe kandi ko imihanda ireshya n’ibilometero 200 iizacanirwa mu mijyi yunganira Umujyi wa Kigali iherereye mu bice bitandukanye by’u Rwanda.
Iyi gahunda iri mu z’ingenzi zitanga umusaruro ufatika mu cyarekezo cya AfDB cyo gucanira ndetse no kongerera ingufu Afurika bikajyana no kurushaho kunoza imibereho y’abaturage muri Afruika.
Byiyongereyeho kandi, iyo gahunda izanagira uruhare mu kugera ku ntego z’intumbero AfDB ifatanyijemo na Banki y’Isi yo gucanira nibura abaturage basaga miliyoni 300 bitarenze mu 2030.