U Rwanda rwemerewe miliyari 143 Frw yo kunoza ubwikorezi muri Kigali

Inama y’Ubutegetsi ya Banki y’Isi yemeje inguzanyo ya miliyoni 100 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga miliyari zisaga 143 z’amafaranga y’u Rwanda, zizifashishwa mu guteza imbere ubwikorezi bubungabunga ibidukikije mu Mujyi wa Kigali, mu kurushaho koroshya urujya n’uruza.
Ni inguzanyo yatanzwe binyuze mu Kigo Mpuzamahanga cya Banki y’Isi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (IDA), ikazifashishwa mu gutera inkunga Umushinga w’u Rwanda wo Kunoza Urujya n’Uruza mu Mujyi wa Kigali (RUMI).
Umujyi wa Kigali ushyize imbere gahunda ihamye yo guhindura gahunda yo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu korohereza abagenzi kugera ku kazi na serivisi zinyuranye, ndetse no guhanga amahirwe imirimo mishya mu mujyi.
Binyuze muri uwo mushinga wa RUMI, intego ni ukuzana ibisubizo birushaho kubungabunga ibidukikije kandi bifasha mu kwimukira ku buryo bwo gutwara abantu budaheza ndetse buhangana n’ibidukikije.
Biteganywa ko uwo mushinga uzakemura zimwe mu ngorane zikomeye zigira ingaruka ku rujya n’uruza muri Kigali, harimo serivisi zo gutwara abantu mu buryo bwa rusange zitaranozwa, ibikorwa remezo bidahagije by’abanyamaguru n’abagenda ku magare, umubyigano ukabije mu mihanda ndetse n’impungenge ku mutekano wo mu muhanda.
Ibikorwa by’ingenzi bibarizwa muri uwo mushinga birimo kuvugurura Gare ya Nyabugogo, gushyiraho ibisate by’umuhanda byihariye kuri bisi zitwara abagenzi, kwagura inkengero z’imihanda n’inzira z’abagenda ku magare, gukwirakwiza bisi zikoreaha umuriro w’amashanyarazi n’ibikorwa remezo bya sutasiyo zo gusharijaho.
Sahr Kpundeh, Umuyobozi wa Banki y’Isi mu Rwanda, yagize ati: “Uyu mushinga uzafungura amahirwe yo kugera ku mirimo na serivisi, by’umwihariko ku bagore n’urubyiruko, kandi unashyigikire icyerekezo cy’Umujyi wa Kigali cyo kuba umujyi ugezweho mu koroshya ubwikorezi rusange no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Nanone kandi bijyanye no gufasha buri rugendo rwa buri munsi kuba urwizewe, rutekanye kandi nta n’umwe ruheza.”
Ubuyobozi bwa Banki y’Isi buhamya ko uyu munsi hafi kimwe cya gatatu cy’imirimo yo mu Mujyi wa Kigali igerwaho n’abakozi bagenda muri bisi za rusange mu gihe cy’isaha.
Biteganyijwe ko uwo mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kugabanya ayo masaha binyuze mu kunoza urujya n’uruza mu mihora inyuranye ndetse no korohereza abaturage kugera ku kazi, ku mashuri no kuri serivisi z’ibanze za buri munsi.
Banki y’Isi ivuga ko Gare ya Nyabugogo ubwayo izajya ifasha abagenzi nibura 180.000 buri munsi bitarenze mu mwaka wa 2030, ikazaba ari ihuriro ry’urujya n’uruza, ubucuruzi ndetse no guhanga imirimo.
Akiko Kishiue, impuguke ya Banki y’Isi mu bijyanye na Taransiporo yo mu mijyi mu Rwanda, yavuze ko umushinga wo kunoza urujya n’uruza wubaka umusingi ukomeye w’uruhererekane rw’ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali.
Ati: “Mu gushora imari mu bikorwa remezo, mu nzego no mu guhanga ibishya, turangamiye kurushaho kunoza urujya n’uruza rwo mu mujyi ari na ko duhanga ibihumbi by’imirimo iziguye n’itaziguye.”
Bivugwa ko uyu mushinga ushyira imbere ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ukemura ikibazo cy’abagore bakiri bake mu rwego rw’ubwikorezi aho bangana na 4.2%.
Nanone kandi uzafasha guhanga amahirwe menshi ku bagore mu birebana n’uruhare rwabo mu igenamigambi, mu bwubatsi no mu bikorwa birimo no kwihangira imirimo muri Gare ya Nyabugogo.
Biteganyijwe kandi ko uwo mushinga uzafasha kubaka ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe muri Gare ya Nyabugogo ikunze kwibasirwa n’inyuzure. Ibyo ngo bizafasha kwimakaza ubwikorezi butekanye no mu bihe by’imvura nyinshi cyane.
Kwimukira kuri bisi zikoresha amashanyarazi na byo byitezweho gutanga umusanzu ukomeye mu kugabanya ibyuka bihumanya ikirere.
Uyu mushinga uterwa inkunga kandi n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) na Banki y’u Burayi y’Ishoramari, ugashyirwa mu bikorwa n’Umujyi wa Kigali ufatanyije na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Polisi y’u Rwanda, Ikigo gishinzwe Iterambere rya Taransiporo mu Rwanda (RDTDA), Urwego rw’Igihugu Ngenzuramikorere (RURA) na Kaminuza y’u Rwanda (UR).
Ni umushinga ushyigikira Icyerekezo 2050, Gahunda ya 2 y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere (NST2), n’Igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali giteganya uburyo bw’ubwikorezi rusange buhujwe kandi bufasha nibura 80 by’abaturage bagenze iminota 10 gusa bajya aho bategera.
