U Rwanda rwemerewe kumurika ibyiza bya Nyungwe muri Paradizo y’Inyoni muri Singapore

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) ku bufatanye n’Ambasade y’u Rwanda muri Singapore, batangiye ubufatanye bwihariye n’Ikigo Mandai Wildlife Group nk’umufatanyabikorwa mu kumurika inyoni zo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe muri Paradizo y’Inyoni y’inyoni Singapore (Singapore’s Bird Paradise).
Urugo rw’Inyoni zo muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe rwubatswe kuri hegitari 1,55 muri Pariki ya Mandai, rwiswe “Rwanda Nyungwe Forest Heart of Africa” rukaba rubarizwamo inyoni zirenga 800 z’amoko atandukanye.
Ubwo bufatanye bwashimishije benshi mu birori by’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ahantu Hihagazeho ho gutemberera (ILTM) muri Aziya na Paasifika byabereye muri Singapore.
Paradizo y’Inyoni muri Singapore yatangijwe mu mwaka wa 2023, ikaba iherereye muri Pariki ya Mundai igizwe n’ibindi byiciro bine birangwamo urusobe rw’ibinyabuzima binyuranye, inyamaswa, n’imigezi itemba ibereye ijisho, ahakorerwa ubukerarugendo bw’ijoro ndetse n’icyiciro kirangwamo Inyamaswa zo mu mashyamba y’Aziya hamwe n’ibindi byanya byuje urusobe rw’ibinyabuzima bitandukanye bisurwa na benshi ku Isi.
Iki cyerekezo cy’ubukerarugendo gitanga amahirwe yo guhura n’inyamaswa zo mu bice bitandukanye ku Isi mu kwimakaza ubumenyi ku rusobe rw’ibinyabuzima no gufasha abantu kurushaho kunyurwa n’isano ya bugufi bafitanye n’ibiremwa bitandukanye.
Urugo rw’inyoni zo mu Rwanda rwakozwe mu buryo rugaragaza imiterere ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe hakaba harimo n’inzira yo mu kirere ahafasha abasura iyo Pariki kwirebera inyoni bazisanze mu buturo bwazo.
Ubuyobozi bwa RDB bushimangira ko ubwo bufatanye buha u Rwanda urubuga rusesuye rwo kugaragaza urusobe rw’ibinyabuzima ruhebuje rufite mu ruhando mpuzamahanga, kuzamura ubukangurambaga bugamije gushyigikira ibikorwa birengera ibidukikije no kurushaho gushyira Igihugu mu byerekezo bihebuje bidashidikanywaho mu bukerarugendo bubungabunga ibidukikije.
Abasura Paradizo y’Inyoni bagira amahirwe yo gutembera icyanya cyakozwe hagendewe ku miterere ya Pariki y’Igihugu ya Nyungwe kikabakumbuza gusura u Rwanda kuko iyo Pariki ari imwe mu zigezweho muri Afurika yanashyizwe mu murage w’Isi.
Iyi Pariki ya Nyungwe ubwayo ibarizwamo amoko arenga 300 y’inyoni, ibisankuge n’andi moko y’inyamaswa zibarizwa mu mashyamba y’inzitane.
Irene Murerwa, Umuyobozi Mukuru w’Ishami ry’Ubukerarugendo muri RDB, yavuze ko u Rwanda rutewe ishema no kugirana ubufatanye n’Ikigo Mandai Wildlife Group aruha amahirwe yo kwigaragaza nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo bubungabunga ibidukikije.
Ati: “Ubu bufatanye bushimangira ukwiyemeza kwacu mu kongerera imbaraga umubano mpuzamahanga, kwimakaza ubukerarugendo burambye, no gushangiza amahanga umutungo karemano w’u Rwanda.”
Ubufatanye na Mandai Wildlife Group burihariye mu gufasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye ry’ubukerarugendo kuko kwereka abasura Pariki ya Mundai agace k’ibyiza nyaburanga bigaragara muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe bizajya bibasunikira kuza kubyihera ijisho imbonankubone.
Kugaragaza Pariki y’Igihugu muri Singapore kandi, u Rwanda rurimo gufasha abantu benshi ku Isi kwihuza n’ibyaremwe, kwiga byinshi biruseho ku rusobe rw’ibinyabuzima by’Afurika ndetse no kwishimira agaciro ko kubibungabunga.
Dr Cheng Wen-Haur, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ubumenyi bw’Ubuzima bw’urusobe rw’ibinyabuzima mu Kigo Mandai Wildlife Group, yashimangiye ko Pasriki ya Mundai ari idirishya ry’urusobe rw’ibinyabuzima mu mashyamba yo mu bice bitandukanye byo ku Isi rifasha kurushaho kwimakaza umuco ko kubungabunga ibidukikije.
Yavuze ko icyo gikorwa cyagezweho ku bufatanye buhamye na RDB ndetse n’Ambasade y’u Rwanda muri Singapore, aho ashomangira ko kigiye kubafasha kurushaho kuvuga inkuru z’ubukerarugendo ambuka imipaka.
Ati: “Dufatanyije, tugaragaza uburyo ubufatanye mpuzamahanga bushobora kongera urukundo dusangiye rw’ibiremwa no guhuza ukwiyemeza ku kubisigasira.”
Ibiroro byo gutangiza ubwo bufatanye ku mugaragaro byitabiriwe n’impuguke mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, abayobozi b’inzego z’ubukerarugendo baturutse mu bihugu bitandukanye n’abahagarariye ibitangazamakuru.
Bose bishimiye kubona ibikorwa by’ubukerarugendo binyuranye bituma barushaho kubona umurage w’urusobe rw’ibinyabuzima w’u Rwanda no kubaka ubumwe n’amahanga buzafasha u Rwanda kurushaho kwigaragaza nk’icyerekezo kigezweho cy’ubukerarugendo butangiza ibidukikije.




























