U Rwanda rwavuze imyato Banki ya COMESA imaze imyaka 40

U Rwanda rwavuze imyato umusanzu w’iterambere wa Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere (TDB Group) yizihiza isabukuru y’imyaka 40 imaze nk’Ishami ry’Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).
Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva Justin, yashimye uruhare rukomeye rw’iyo banki mu gushyigikira ukwihuza kwa Afurika mu myaka 40 ishize, kuko yafashije lubaka ubucuruzi n’iterambere rihuriweho kandi rirambye.
Minisitiri w’Intebe yabikomojeho ubwo yafungurwga ku mugaragaro Inama Rusange ya 2025 ya TDB n’ibirori byo kwizihiza imyaka 40 imaze, iteraniye i Kigali mu Rwanda.
Yashimangiye ko iyi Banki ikomeje kuba ingenzi mu gushyigikira ishoramari rikenewe n’imishinga izana impinduka zigaragara cyane cyane mu guteza imbere ibikorwa remezo, ubuhinzi, n’ibigo bito n’ibiciriritse, nk’inkingi z’ingenzi zizafasha Afurika kugira ahazaza heza.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe Dr Nsengiyumva yahuye na Admassu Tadesse, Perezida akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere (TDB).
Minisitiri w’Intebe yamushimiye ku bw’isabukuru y’imyaka 40 Banki ya TDB imaze ishinzwe.
Abayobozi bombi bemeranyije kubakira ku bufatanye bumaze imyaka 40 mu rwego rwo gukomeza kubyaza umusaruro amahirwe ahari mu guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda.
Banki y’Ubucuruzi n’Iterambere (TDB Group) yashinzwe ku wa 6 Ugushyingo 1985 hashingiwe ku ngingo ya Cyenda y’Amasezerano ashyiraho COMESA, u Rwanda rubereye uminyamuryango guhera mu mwaka wa 2004.
Kugeza mu mwaka wa 2022, iyi banki yari ifite umutungo wa miliyari zisaga 8 z’amadolari y’Amerika, aho yinjizaga miliyoni zisaga 130 z’amadolari y’Amerika buri mwaka.
Inshingano z’iyo banki ni ugushyigikira no kwimakaza ubucuruzi, ukwihuza k’ubukungu bw’Akarere ndetse no guharanira iterambere rya Afurika muri rusange.
TDB Group ni banki ifite amashami n’ishoramari rinyuranye haba mu gutanga serivisi z’amabanki, gucunga imitungo, ikigega cy’ubucuruzi n’iterambere (TDF), serivisi z’ubwishingizi (TCI), ikigo gicunga inkunga (ESATAL) n’Ishuri Rikuru (TDB Academy).
U Rwanda ruri mu bihugu 22 bifite ubunyamuryango bwa TDB Group, birimo 19 bibarizwa muri COMESA.
Iyi banki ifite icyicaro gikuru cyayo i Bujumbura mu Burundi, ikaba ifite n’ibindi biro i Nairobi muri Kenya, i Harare muri Zimbabwe, Addis Ababa muri Ethiopia, n’i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).


