U Rwanda rwatangaye ariko ntirwatunguwe na Perezida Tshisekedi

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
Image

“Twatangajwe n’icyemezo cyo ku munota wa nyuma cya Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) cyo kwanga gusinya ku masezerano yo Kwihuza kw’Akarere mu by’Ubukungu (REIF) nubwo hagaragaraga ikirere cyiza mu biganiro byatumye ayo masezerano agerwaho, ndetse n’umurimo ukomeye w’ubuhuza wakozwe n’Umujyanama Mukuru wa Trump Massad Boulos na Guverinoma y’Amerika.”

Ubwo butumwa bwatanzwe n’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda Yolande Makolo, ashimangira uburyo icyemezo cy’ikubagahu cyaturutse ku mambwiriza ya Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo, cyasize u Rwanda mu mayirabiri. 

Gusezerana na Perezida Tshisekedi Tshilombo bikomeje kuba ingorabahizi kubera uburyo ahinduka nk’ikirere nk’uko byigeze gukomozwaho na Perezida wa Repubulika Paul Kagame mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru. 

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko itatunguwe n’uko isinywa ry’amasezerano y’ubukungu ryahagaritswe ku munota wa nyuma bitegetswe na Perezida Tshisekedi wahaye amabwiriza itsinda yohereje ngo ritegurane n’iry’u Rwanda ibikubiye mu bufatanye bw’ibihugu byombi mu by’ubukungu. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko ari imyitwarire bahuye na yo mu gihe cy’imyaka itatu ishize by’umwihariko mu birebana n’ibiganiro ku mahoro n’umutekano.

Ubwo yasobanuraga ibjyanye no kuba u Rwanda na RDC bitasinyanye amaseserano y’ubukungu yari amaze igihe ategurwa n’intumwa z’ibihugu byombi, Minisitiri Nduhungirehe yagize ati: “Navuga ko guhera mu myaka itatu ishize ibiganiro by’amahoro bitangiye, tumenyereye ukwivumbura kwa Perezida Tshisekedi ku ngingo z’ingenzi zirebana n’amahoro n’umutekano mu Karere kacu.”

Yasobanuye ko ukuri guhari ari uko amatsinda y’u Rwanda na RDC yakoze akazi keza ategura amasezerano yo Kwihuza kw’Akarere mu by’Ubukungu (REIF) abifashijwemo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). 

Mu gihe bari biteguye kwemeza inyandiko bari bamaze icyumweru bategura, mu gitondo cyo ku wa Gatanu Perezida Tshisekedi yahaye itsinda rya RDC amabwiriza ku munota wa nyuma yo kutayishyiraho umukono, atinya ibyaza kuvugwa na rubanda imbere mu gihugu ayoboye. 

Ibitangazamakuru mpuzamahanga byatangaje ko impamvu Tshisekedi yaba yarahagaritse isinywa ry’ayo masezerano yamaze gutegurwa no kumvikanwaho, ari uko yifuza ko “90% by’Ingabo z’u Rwanda byabanza kuva ku butaka bwa Congo.”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko urwo rwitwazo nta na hamwe rwigeze rutangwa mu gihe cy’ibiganiro nk’impamvu yatuma RDC idasinya amasezerano. 

Ati: “Urwo rwitwazo rwo ‘kugabanya 90% by’Ingabo z’u Rwanda’ nsomye hano, kandi ni inkuru y’amafuti isunikwa ngo abantu bayimire mu itangazamakuru, ntabwo rwigeze rugaragazwa n’intumwa za RDC mu gihe cy’ibiganiro…. Ni ibinyoma byatunguye n’intumwa za RDC ziri i Washington.”

Yakomeje agira ati: “Mu by’ukuri, ibiganiro ku Masezerano yo Kwihuza kw’Akarere mu Bukungu (REIF) birebana gusa n’ubukungu ndetse ntabwo bigaruka ku bibazo by’umutekano birimo gukurikiranwa n’Itsinda Rihuriweho n’ibihugu byombi Rihuza Ibikorwa by’Umutekano (JSCM).”

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko iryo  tsinda rya JSCM riheruka guhurira i Washington ku wa 17-18 Nzeri 2025, impande zombi zikaganira ku ishyirwa mu bikorwa by’Inyandiko y’ibikorwa mu bya gisirikare bita “Concept of Operations (CONOPS).

Ati: “N’itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma ya USA nyuma y’iyo nama ntiryigeze rigaruka kuri ubwo busabe [bwo gukura 90% by’Ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa Congo].”

Minisitiri Nduhungirehe yibukije ko ku wa 14 Nzeri 2024, itsinda ry’ingabo za RDC ryemeje umushinga uhuriweho n’u Rwanda wo kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, mu gikorwa cyabereye i Luanda muri Angola. 

Uwo mushinga wagombaga kujyana no gukuraho ingamba z’ubwirinzi z’u Rwanda, igihe umutwe wa FDLR waba utagiteje impungege z’umutekano mu Karere. 

Icyo gihe na bwo Perezida Tshisekedi yahise yisubira, ahamagara kuri telefoni Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Thérèse Kayikwamba Wagner, amubuza gusinya kuri uwo mushinga mu gihe ba Minisitiri bombi bari biteguye kubikora. 

Ati: “Yamuhamagaye kuri telefoni- inama igeze hagati, amuha amabwiriza yo kudasinya. Ngayo Nguko!”

Impuguke mu bya Politiki y’Akarere zivuga ko ukwisubira kwa Perezida Tshisekedi gushimangira ko ururimi yumva gusa ari urw’intambara, bitazamworohera kwemera inzira y’amahoro ibangamira inyungu ze n’imikoranire y’igihe kirekire RDC ifitanye n’umutwe wa FDLR. 

Hagiye gushira umwaka Guverinoma y’u Rwanda ihishuye ko ikomeje kugaragarizwa ibimenyetso bishimangira ubushake buke bwa RDC bwo guhashya umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ari na ryo pfundo ry’ibibazo by’umutekano muke wugarije Akarere. 

Nyuma y’imyaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abasaga miliyoni imwe ihagaritswe, FDLR iracyagerageza guhungabanya umutekano w’u Rwanda, ari na yo mpamvu rwashyizeho ingamba z’ubwirinzi mu gukumira ingaruka ziremereye z’uwo mutwe wongerewe imbaraga na RDC.

Gusa u Rwanda rwongeye gushimangira ko rufitiye icyizere amasezerano y’amahoro n’ubuhuza bukomeje bwa Amerika, ku buryo ariya masezerano y’ubukungu na yo ashobora kuzasinywa, kuko ari yo mahirwe ahebuje asigaye  yo kwimakaza umutekano n’iterambere birambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Ukwakira 4, 2025
  • Hashize ibyumweru 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE