U Rwanda rwasubije RDC yemera kurandura FDLR iyita ‘urwitwazo rwa Kigali’

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yijeje kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR, ariko ishimangira ko ari urwitwazo rwa Kigali rugomba kubanza gusuzumwa hakarebwa uburemere bw’ibibazo uteza mbere yo kuwurandura burundu. 

Mu kiganiro n’abanyamakuru,  Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Madamu Thérèse Kayikwamba Wagner, yavuze ko biteguye gushyira iherezo kuri FDLR, u Rwanda na rwo rukavuga ko nyuma rwiteguye gukuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho. 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko icy’ingenzi ari ubushake bwa Politiki bwo guhashya uwo mutwe bita urwitwazo mu gihe abarwanyi bawo binjijwe mu ngabo za Leta (FARDC).

Raporo nshya y’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye, nubwo itagarutse ku buremere bw’ibibazo FDLR yateje u Rwanda bigatuma rufata ingamba zo kurinda imipaka yarwo, ishimangira ko abarwanyi b’uwo mutwe ari bo barwana ku ruhembe rw’imbere mu ngabo za FARDC. 

Uretse ibivugwa muri raporo, mu mirwano ikomeje mu Burasirazuba bwa RDC,  umutwe witwaje intwaro wa M23 wafashe abarwanyi ba FDLR barwanaga muri FARDC, barimo Brig Gen Gakwerere Ezechiel na Maj. Ndayambaje, bashyikirizwa u Rwanda. 

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko icy’ingenzi ari uko Congo igaragaza ubusake bwa Politiki bwo guhashya burundu FDLR nubwo ikiwita urwitwazo rw’u Rwanda rwo guhungabanya umutekano wa RDC. 

Yagize ati: “Kuva hari ubushake bwa Politiki byose birashoboka. Niba abajenosideri ba FDLR ari ‘urwitwazo rugaruka buri gihe rwashyuhijwe na Kigali mu myaka 30 ishize’, ariko RDC ikaba yiyemeje kuyirandura, u Rwanda na rwo ruzitwara neza maze rukureho ‘urwitwazo rugaruka kenshi kandi rushyushywa na Kinshasa’, ari rwo ingamba zacu z’ubwirinzi.”

FDLR ni ikibazo? Yego, tugiye kuyishyiraho iherezo

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC Kayikwamba, yasobanuye ko amasezerano u Rwanda na RDC bashyiriyeho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025, agaragaza intambwe zumvikana kandi zifatika FDLR izarandurwamo. 

Yagize ati: “Turashaka gushyira iherezo kuri icyo kintu kigaruka kuri icyo kibazo cyitwa FDLR. Niba ari ko bimeze, dufite amasezerano ateganya, mu nyandiko y’ibikorwa bya gisirikare (CONOPS), intambwe zifatika kandi zumvikana z’uburyo tuzashyira iherezo kuri icyo kibazo… FDLR ni ikibazo? Yego, tugiye kugishyirajo iherezo.“

Yakomeje avuga kandi ko Urwego rw’Umutekano ruhuriweho n’ibihugu byombi nirushyirwaho ruzabanza gusuzuma uburemere bw’icyo kibazo, abarwanyi babarizwa muri FDLR n’akaga bateje u Rwanda. 

Ati: “Ntabwo twavuga ko ari ibikorwa byo kurandura burundu FDLR tudafite aho duhera n’aho dushaka kugera. Muri make inyungu ihari ni uko dufata icyo kibazo cyakoreshejwe mu myaka myinshi ishize, tukavuga tuti niba ari ko bimeze tuzabishyiraho iherezo burundu.”

Yakomeje aca amarenga ko kugeza ubu batazi uburemere bw’ikibazo cya FDLR nk’umutwe ubangamiye umutekano w’Abanyekongo, ndetse n’u Rwanda by’umwihariko nk’Igihugu kigihanganye n’ingaruka zatewe n’abashinze uwo mutwe.  

Ati: “Mu kuwushyiraho iherezo, tugomba kumenya ngo ni bangahe bahari, ese bateje ikibazo kimeze gite? Maze nyuma yaho twinjire mu kibazo binyuze mu ngamba zinyuranye kandi zikwiriye zashyizweho… Ntekereza ko ari cyo kintu cy’ingenzi kuba tugiye kurenga amagambo gusa n’imbwirwaruhame zivuguruzanya, tukavuga tuti noneho tugiye gushyira iherezo kuri iki kibazo.”

Guverinoma y’u Rwanda ihamya ko kurandura umutwe wa FDLR bizakurikirwa no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizwe ku nkike z’igihugu mu rwego rwo kurinda umutekano w’Abanyarwanda wugarijwe n’ibitero nya hato na hato byagiye bigabwa mu bihe bitandukanye. 

Imibare igaragaza ko guhera mu 2018 honyine, FDLR yagabye ibitero bisaga 20 ku butaka bw’u Rwanda.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nyakanga 3, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE