U Rwanda rwasinyanye n’u Bushinwa amasezerano mu bucuruzi bw’ikawa

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 7, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’Ikigo cy’Abashinwa kiri mu bikomeye mu bucuruzi bw’ikawa cyitwa Cotti Coffee.

Aya masezerano yashyizweho umukono ku wa Gatanu tariki ya 6 Kamena 2025, yitezweho kubaka imikoranire izafasha mu kongera ingano y’ikawa itunganywa n’iyoherezwa ku isoko ry’u Bushinwa.

U Rwanda rwari ruhagariwe na Minisitiri w’Ubuhunzi n’Ubworozi, Mark Cyubahiro Bagabe naho Ikigo Cotti Coffee cyari gihagarariwe na Zheng Weijie.

U Rwanda n’u Bushinwa bimaze imyaka isaga 52 bifitanye umubano wihariye mu nzego zitandukanye ugamije guteza imbere abaturage b’ibihugu byombi.

Umubano w’u Rwanda n’u Bushinwa usanzwe ugaragarira mu bikorwa byinshi bitandukanye, birimo ubuvuzi, uburezi, ubufatanye mu bya tekiniki ubuhinzi, kubaka ubushobozi n’ubufatanye mu ikoranabuhanga n’ibikorwa remezo bitandukanye.

Imwe mu mishinga yarangiye yagizwemo uruhare n’u Bushinwa harimo kwagura Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, umushinga wo kwagura imihanda mu Mujyi wa Kigali ireshya n’ibilometero 54km.

Hari kandi gutera inkunga imirimo y’umushinga w’umuhanda Huye-Kibeho-Munini-Ngoma ureshya n’ibilometero 66km, ndetse n’umuhanda wa Sonatubes- Gahanga.

Indi mishinga irimo gushyirwa mu bikorwa igizwe n’umushinga wo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, Umushinga wo kubaka urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo II ndetse n’ubufatanye mu rwego rw’uburezi n’ibindi.

U Bushinwa buri mu bihugu biri ku isonga mu ishoramari ryinjizwa mu Gihugu riva hanze. Kuva mu 2019, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, rwanditse ishoramari ry’Abashinwa rifite agaciro k’amadolari ya Amerika miliyari 1.1 by’umwihariko mu bijyanye n’inganda, ubwubatsi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. 

Mu mwaka wa 2022/2023 ikawa yoherejwe mu mahanga yari toni 20.064,9 zinjije amadolari ya Amerika miliyoni 115,9 ni ukuvuga arenga miliyari 149,5 Frw, mu gihe mu mwaka wari wabanje wa 2021/2022 hari hoherejwe hanze ibilo 15 184 566 byinjiza amadolari ya Amerika miliyoni 75,5 ni ukuvuga arenga miliyari 97,5 Frw.

Ibihugu bya mbere u Rwanda rwoherezamo ikawa birimo u Busuwisi, u Bwongereza, Finland, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Buholandi, u Budage, u Buyapani, u Bufaransa na Sudani y’Epfo.

  • NYIRANEZA JUDITH
  • Kamena 7, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE