U Rwanda rwasimbuye Kenya ku buyobozi bwa EASF

U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) rusimbuye Kenya yari imaze umwaka iyoboye.
Ni umuhango wabereye i Nairobi muri Kenya, mu Nama isanzwe ya 32 yahuje ba Minisitiri b’Ingabo muri Afurika y’Iburasirazuba ku wa Gatandatu tariki ya 27 Mutarama 2023.
Ubuyobozi bwa EASF buhuriza hamwe ibihugu 10 bihuriye muri uwo Muryango ari byo u Burundi, Comoros, Djibouti, Ethiopia, Kenya, u Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.
Iyi nama yabaye ku wa Gatandatu tariki 27 Mutarama 2024, yitabirwa na Minisitiri w’Ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, n’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka Major General Vincent Nyakarundi.
Ni inama kandi yanitabiriwe n’abandi ba Minisitiri barimo uwa Uganda, uw’u Burundi, Kenya, Ethiopia, Somalia, Sudani na Seychelles, mu gihe uw’ibirwa bya Comoros atabashije kuboneka.
Nyuma yo gusoza manda y’umwaka Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igisirikare muri Kenya Aden Bare Duale, ni we washyikirije Minisitiri Marizamunda ubuyobozi bw’uyu muryango nk’Umuyobozi Mukuru.
Uwo muhango waranzwe n’akarasisi kagufi aho amabendera ya EASF na EAC yazamuwe ari ko n’imyiyereko yakamejeje.
Duale yagaragaje icyizere afitiye Minisitiri Marizamunda umusimbuye muri uyu mwaka wa 2024, ashimangira ko byari iby’igiciro kuri we kuyobora uyu Muryango no mu bihe bigoye hakigaragaramo imbogamizi.
Minisitiri Marizamunda na we yashimangiye ko atazahwema gukorana bya hafi n’ibihugu bihuriye muri uyu Muryango, abafatanyabikorwa ndetse n’inshuti za EASF by’umwihariko mu kurushaho kwimakaza Akarere k’Afurika y’Iburasirazuba gatekanye.
Yagize ati: “Imbaraga zacu nta gushidikanya ko zizarushaho gutanga umusanzu ku ntego yacu yacutse yo kubaka amahoro n’umutekano ku Mugabane w’Afurika.”

The Citizen yatangaje ko ibiganiro byabereye muri iyo nama byagarutse ku kubungabunga amahoro ndetse n’uburyo ibihugu bikwiye kubahana bishingiye ku mbibi hakanashimangirwa kwimakaza ubusugire bw’ibihugu bigize uyu muryango.
Muri iyo nama ya 32 abayobozi b’inego z’umutekano mu Burasirazuba bw’Afurika bashmangiye ukwiyemeza kwabo mu gusigasira ubumwe, kurinda ubusugire no kubaha ubwigenge bwa buri gihugu kigize umuryango, ndetse no guhangana n’ibibazo biri hagati ya Somalia na Ethiopia.
Ubuyobozi bwa EASF bwaboneyeho gusaba Somalia na Ethiopia guhagarika ibikorwa byabo bishobora kugira ingaruka ku bumwe bw’Akarere.
Ethiopia na Somalia bifitanye amakimbirane yatewe no kuba ubutegetsi bwa Addis Ababa bwarasinyanye amasezerano y’imikoranire na Somaliland abwemerera gukora ku Nyanja Itukura.
Somaliland yemeye gukodesha Ethiopia kilometero 20 z’ubutaka mu myaka 50, kugira ngo ihashyire ubwato n’icyambu cy’ubucuruzi.
Ayo masezerano Somalia yatangaje ko agamije kwangiza imibanire myiza hagati y’ibi bihugu bituranye, ndetse agafatwa nk’ahungabanya ubusugire bwa Somalia.
Uretse ibyo biganiro bitandukanye byahuje ba Minisitiri b’Ingabo, byasojwe n’umuhango wo guhererekanya ubuyobozi hagati ya Kenya yari icyuye igihe n’u Rwanda rugiye kuyobora EASF.
Uretse ba Minisitiri b’Ingabo bari bitabiriye iyo nama, hari kandi na Col Jens Gynther Lindvig ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri Ambasade ya Denmark akaba n’Umuyobozi w’itsinda ry’inshuti za EASF.
Iyi Nama y’Abaminisitiri yabanjirijwe n’inama y’abagaba b’Ingabo zo muri ibi bihugu yateranye kuva ku ya 25-26 Mutarama 2024 na yo ikaba yari yabanjirijwe n’iyahuje itsinda ry’impuguke za EASF yabaye kuva ku ya 22-24.

