U Rwanda rwashwishurije EU isabira Ingabire Victoire gufungurwa

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 3
Image

Guverinoma y’u Rwanda yakuriye inzira ku murima Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) wateranye usaba ko u Rwanda rwarekura Ingabire Victoire ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no guhungabanya umutekano w’igihugu.

Ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ni bwo Abadepite ba EU bahuye bahamagarira u Rwanda kurekura Ingabire Victoire nta yandi mananiza, mu gihe akurikiranyweho ibyaha ibyaha bitandatu bijyanye no guhungabanya ituze no kwangisha amaahanga Leta y’u Rwanda.

Ibyo byaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, guteza imvururu, kugirira nabi ubutegetsi buriho, gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha amahanga Leta y’u Rwanda, gutangaza amakuru y’ibihuha, gucura umugambi wo gukora ibyaha byo kugirira nabi ubutegetsi buriho n’icyaha cyo kwigaragambya.

Abo badepite bavuze ko bahangayikishijwe n’ibirego Ingabire Victoire aregwa basanga bishingiye ku mpamvu za Politiki.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Amb. Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, yavuze ko u Rwanda rutakiri ubukoloni bw’u Bubiligi, ku buryo rwafata icyemezo cyo kurengera ubusugire bwarwo bushingiye ku myumvire ya gigkoloni.

Ati: “Ndagira ngo nibutse Inteko Ishinga Amategeko ya EU niba barabyibagiwe, ko u Rwanda ari igihugu gifite ubusugire kandi cyigenga kuva ubukoloni bw’u Burayi bwarangira. Nta ngano y’imyanzuro yose ya gikoloni ishobora guhindura ukuri guhari. Iyo minsi ya kera yararangiye burundu!”

Ahatorewe umwanzuro wo gusaba u Rwanda gufungura Ingabire Victoire, hari abana be hakaba hanafatiwe imyanzuro yindi isanzwe igaragara mu birego by’abatifuriza ineza u Rwanda, barimo n’abagiye bahungabanya umutekano w’Igihugu mu bihe bitandukanye.

Ingabire Victoire wasabiwe gufungurwa yaburanye ahakana ibyaha byose aregwa avuga ko ari umubyeyi, Umunyarwandakazi n’umunyapolitiki, bityo ko atakwifuriza inabi u Rwanda.

Muri N yakanga, Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwamukatiye igifungo cy’iminsi 30 y’agateganyo kugira ngo afunzwe kubera ko ibyaha akurikiranyweho bihungabanya umudendezo w’Igihugu.

Urukiko rwavuze ko aramutse akurikiranywe ari hanze yaba abonye umwanya wo gushyira mu bikorwa umugambi we, cyangwa akabangamira iperereza cyangwa agatoroka ubutabera.

Madamu Ingabire Umuhiza Victoire yafunzwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) muri Kanena nyuma yo kubisabwa n’Ubushinjacyaha kugira ngo hashyirwe mu ikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru mu rubanza ruregwamo Sibomana Sylvain na bagenzi be.

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Nzeri 12, 2025
  • Hashize amasaha 3
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE