U Rwanda rwashimiye Zimbabwe guharanira amahoro muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yashimiye iya Zimbabwe ko mu buyobozi bwayo mu Muryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) yashyize imbaraga zifatika mu gushyigikira gukemura ikibazo cy’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier, yabikomojeho ku wa Gatatu tariki ya 6 Kanama 2025, mu nama y’Abaminisitiri ya Komisiyo Ihoraho y’Ubufatanye hagati y’u Rwanda na Zimbabwe.
Iyo nama ibaye ku nshuro ya gatatu, ikaba yari imaze iminsi itatu iteraniye i Kigali.
Amb Nduhungirehe yagaragaje ko Zimbabwe ari igihugu giharanira umutekano mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC), SADC n’Afurika muri rusange.
Yagize ati: “Duhuye uyu munsi, twibutswa icyerekezo kigari kigenga ubufatanye bwacu. Icyerekezo cy’Afurika ifite umutekano, ihujwe kandi iteye imbere.”
Yakomeje agira ati: “Muri urwo rwego, nshimira Zimbabwe ku buyobozi bwiza mwagaragaje mu gihe mwasozaga manda yanyu nk’abayoboye SADC, ndetse no kuba mwarakiriye Inama y’Abaminisitiri ba EAC-SADC ku kibazo cy’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo [yahuje impande zombi kuva ku wa 20 kugeza ku wa 25 Werurwe].”
Yakomeje agira ati: “By’umwihariko, dushimishwa no kubona habaho umuvuduko mushya mu gushyigikira ihame rigira riti ‘Ibisubizo by’Afurika ku bibazo by’Afurika’ nk’uko byagaragajwe n’inama yabaye i Nairobi y’abayobozi ba EAC na SADC, baherutsemo mu cyumweru gishize.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi Mpuzamahanga wa Zimbabwe Prof Amon Murwira, yagaragaje ko ibyakozwe byerekana ko ibihugu bya EAC na SADC bishaka umutekano urambye.
Ati: “Ibikorwa byakozwe hagati ya EAC na SADC bigaragaza umuhate ukomeye mu gushaka ibisubizo birambye ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC no mu Karere muri rusange, by’umwihariko hibandwa ku mpamvu z’ingenzi zateje ibyo bibazo.”
Mu ntangiriro z’uku kwezi, ku tariki ya 1 Kanama i Nairobi, abayoboye inama ihuriweho ya EAC na SADC, hamwe n’itsinda ry’Abahuza b’Ihuriro ry’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) mu rugendo rwo kugarura amahoro muri RDC, bemeranyije ku guhuza imbaraga no gukora nk’itsinda rimwe.
Iyo nama yayobowe na Perezida wa Kenya William Ruto uhagarariye EAC, na Perezida wa Zimbabwe Emmerson Mnangagwa uhagarariye SADC.
Abakuru b’ibi bihugu bombi bemeranyije ko iryo tsinda ryahujwe rizajya ritanga raporo ku nama ihuriweho ya EAC na SADC ndetse no ku Muryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU).
Intego y’iri huriro ni uguteza imbere imikoranire inoze no kurushaho guhuza ibikorwa bigamije gukemura burundu ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC.


