U Rwanda rwashimiye Dr. Akinwumi Adesina warwaguriye umubano muri AfDB  

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakiriye Perezida ucyuye igihe wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) Dr. Akinwumi Adesina, witabiriye inama ya 28 Ngarukamwaka isesengura ubukungu bw’Isi irimo kubera mu Rwanda.

Abayobozi bombi bagiranye ibiganiro byibanze ku bufatanye butanga umusaruro hagati y’u Rwanda na AfDB, ndetse n’imikoranire impande zombi zagiranye mu nzego zitandukanye mu gihe cy’ubuyobozi bwa Dr. Akinwumi Adesina.

Dr. Akinwumi Adesina ni we wabaye Perezida wa munani wa AfDB akaba yaratowe bwa mbere ku wa 28 Gicurasi 2015, aho kuri ubu amaze imyaka 10 ayobora urwo rwego nyafurika rw’imari rugira uruhare rukomeye cyane mu iterambere ry’Afurika.

Mu gihe u Rwanda rwishimira umusaruro utangwa n’imikoranire izira amakemwa rufitanye na AfDB, ubuyobozi bwa Dr. Akinwumi Adesina bwabaye intangarugero mu kurushaho kwagura imikoranire.

Iyo banki ikorana na Guverinoma y’u Rwanda mu mishinga inyuranye y’iterambere ishimangirwa n’amasezerano yo gushyira mu bikorwa imishinga mu nzego zirimo amazi, isuku n’isukura, ingufu, ibikorwa remezo, guteza imbere abikorera, guteza imbere ubumenyi bw’urubyiruko n’izindi.

Mu birebana n’amazi, isuku n’isukura, RDB yabaye umufatanyabikorwa w’imena mu guteza imbere urwo rwego Leta yihayemo intego yo kugeza amazi meza n’ibikorwa by’isukura ku baturage bose.

Muri uku kwezi kwa Kamena, u Rwanda na AfDB byasinyanye amasezerano afite agaciro ka miliyoni 255,4 z’amadolari y’Amerika yo gushyigikira ikwirakwizwa ry’amazi n’ibikorwa by’isukura, akanafasha muri gahunda zigamije kubaka ubucuruzi n’ubumenyi.

AfDB ivugwaho kuba yaragize uruhare rukomeye gushyigikira imishinga yo kongera amazi, ibikorwa by’isuku n’isukura by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali no mu yindi mijyi y’ingenzi mu gihugu.

Bivugwa ko yagize uruhare mu kubaka ikimpoteri rusange mu Mujyi wa Kigali ndetse ikaba ikomeje no gutera inkunga ishoramari rigamije kongera ingano y’amazi harimo no gushyigikira ubufatanye bwa Leta n’abikorera muri urwo rwego.

Mu birebana n’ingufu, AfDB ifasha u Rwanda kunoza ikwirakwizwa ry’amashanyarazi ndetse no guharanira ko ibikorwa remezo bigera ku baturage bose haba abafatira ku muyoboro rusange w’Igihugu cyangwa abagezwaho amashanyarazi atangwa n’izindi ngufu zisubira nk’izituruka ku mirasire y’izuba n’izindi.

Mu nkunga zigenerwa urwo rwego harimo inyuzwa mu Mushinga ugamije kongera abagerwaho n’amashanyarazi wiswe “Scale up Electricity Access Program (SEAPII).”

Mu mwaka wa 2018, u Rwanda na AfDB byasinyanye amasezerano ya miliyoni 269 z’amadolari y’Amerika yari agamije gushyigikira icyiciro cya kabiri cy’iyo gahunda ya SEAPII yatangiye mu mwaka wa 2013.

Mu bikorwa remezo, AfDB igira uruhare mu nkunga iterwa ibikorwa byo kuvugurura no kwagura umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo, umushinga ihuriramo n’Ikigo cy’Abayapani gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (JICA).

U Rwanda rwasinyanye amasezerano na AfDB ya miliyoni 93,1 z’amadolari y’Amerika yifashishwa mu mushinga wo kubaka umuhanda Kagitumba-Kayonza-Rusumo.

Iyi banki nyafurika ikomeje gukorana n’Urwego rw’u Rwanda rw’Iterambere (RDB) mu guharanira iterambere ry’urwego rw’abikorera no kurufasha kurushaho guhanga ibishya.

Ku rundi ruhande, AfDB ikorana n’Ishuri Rikuru ry’u Rwanda ryigisha Porogaramu za Mudasobwa (Rwanda Coding Academy) mu gufasha urubyiruko kubona ubumenyi bukenewe muri ICT, hibandwa ku kubongerera ubushobozi bwo guhangana mu rwego rw’ikoranabuhanga.

Uretse kuba iyi banki itera inkunga imishinga yo mu Rwanda, inafasha Igihugu mu gushakisha inkunga z’amahanga mu bindi bigo by’imari ku Isi, aho kuri ubu impande zombi zasinyanye amasezerano azafasha u Rwanda kubona nibura miliyoni 200 z’amayero muri banki mpuzamahanga.

Muri rusange, ubufatanye bw’u Rwanda na AfDB bufatwa nk’urugero rukomeye rw’uburyo imikoranire y’ibihugu na banki mpuzamahanga mu kugera ku ntego z’iterambere rirambye, by’umwihariko mu nzego zirimo ibikorwa remezo, ingufu ndetse no kubaka ubushobozi bwa muntu.

Perezida Kagame yashimiye Dr. Akinwumi ko yarushijeho gushimangira umubano w’u Rwanda na AfDB
  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kamena 25, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE