U Rwanda rwashimiwe Inteko z’Abaturage zashyiriweho kurwanya ruswa n’akarengane

Umuryango Mpuzamahanga Urwanya Ruswa n’Akarengane ku Isi (Transparency International (TI) washimye ingamba u Rwanda rwashyizweho mu guhangana n’ibibazo bya ruswa n’Akarengane by’umwihariko Inteko z’Abaturage, aho abaturage babona urubuga rwo kugeza ku bayobozi ibibazo bishingiye kuri ruswa n’akarenga bigakemurwa mu bwisanzure.
Uwo muryango wabigarutseho ubwo abayobora TI muri Afurika bunguranaga ibitekerezo ku buryo bwo kurwanya ruswa n’akarengane kubyugarije ibice bitandukanye ku Isi, mu nama yatangijwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 27 Kanama 2025.
Aba TI bari mu ruzinduko mu Rwanda barimo kureba ibyo barwigiraho ngo bahangane n’ibibazo bya ruswa n’akarengane mu bihugu byabo, aho bagaruka ku ngingo zijyanye no kurwanya akarengane mu rwego rw’uburezi, ubuvuzi na serivisi z’ubutaka.
Annie Rose Healion, Umuhuzabikorwa wa TI ku Isi, ushinzwe ubujyana mu mategeko no gukora ubuvuzi, yatunguwe n’uko mu Rwanda abaturage bisanzura mu kugeza ku bayabozi ibibazo bishingiye ku karengane binyuze mu Nteko z’Abaturage.
Ati: “Twagiye i Musanze tureba imikoranire y’ubuyobozi n’abaturage mu kurwanya ruswa n’akarengane, bituma abaturage babaho mu mwisanzure. Bikwiye gukorwa no mu bindi bihugu.”
Uwo muyobozi yavuze ko ibikorwa byo kurwanya ruswa n’akarengane babonye mu Rwanda bagiye gukomeza kubiganiraho n’abandi bahagarariye TI mu bindi bihugu bya Afurika na bo bakabikoresha.
Umuhuzabikorwa wa TI ushinzwe Afurika Paul Banoba, yavuze ko gahunda zijyanye no kutihanganira ruswa u Rwanda rw’imitse, ibindi bihugu bikwiye kuzigiraho.
Ati: “U Rwanda rweretse ibindi bihugu ibyo bikwiye kwiga, uwagaragayeho ruswa ntiyihanganirwa nubwo yaba umwe mu bagize Guverinoma arabibazwa. Hari uburyo bwo gukoresha ikoranabuhanga mu gusaba serivisi na bwo bakwemuye ibibazo bya ruswa n’akarengane.”
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa TI Madagascar, Mialison Randariamampriarira, yavuze ko na we yatunguwe n’uburyo abaturage mu Rwanda bagaragaza ibibazo byabo bashize amanga, nyamara bitaba mu gihugu cye.
Ati: “Ejo twagiye mu Karere ka Musanze, twabonye abaturage batanga ibitekerezo bakabibwira Umuyobozi w’Akarere wungirije. Twe muri Madagascar ntabwo tubigira pe! abaturage usanga badatinyuka umuyobozi, noneho hano mu Rwanda n’abagore barabaza…”
Yunzemo ati: “Aha mu Rwanda twahigiye uburyo bwo kubungabunga umutekano w’abatanze amakuru ku hari ruswa n’akarengane.”
Brice Gashema, Umushakashatsi muri TI Rwanda ushinzwe imikoranira n’imiryango y’ibindi bihugu, yavuze ko urugendoshuri abagize TI muri Afurika barimo kugirira mu Rwanda, rwashibutse ku buryo ruza imbere mu bihugu bifite amanota meza mu kurwanya ruswa n’akarengane.
Ati: “Twe nka TI dukorana na Leta, twabajyanye i Musanze tubereka uko inzego z’u Rwanda zubatse. Twanaberetse ko serivisi z’ubuzima uburezi n’izindi zijyanye n’ubutaka, zidatangwa na Leta gusa ahubwo hari n’abandi bazigiramo uruhare.”
Ni gahunda yo kwigiranaho kw’abagize TI irimo kubera mu Rwanda kuva tariki ya 26 ikazageza ku ya 28 Kanama 2025, ibaye ku nshuro ya 3 muri Afurika.
Kuri iyi nshuro yitabiriwe n’abayora TI, mu bihugu bya Zambia, Madagascar,Uganda, Zimbabwe na Ghana ndetse n’abayobozi ba TI ku Isi.
Buri mwaka u Rwanda ruzamuka mu manota mu kurwanya ruswa, aho mu mwaka wa 2005 rwari ku manota ari munsi ya 30% ubu rukaba rufite 57% aho ruza ku mwanya wa 4 muri Afruka, ibintu bigaragaza uburyo imbaraga zashyizwemo zo kurwanya ruswa n’akarengane zatanze umusaruro.















