U Rwanda rwasangije amahanga ubudaheranwa bw’Abanyarwanda

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Abashakashatsi muri za kaminuza z’u Rwanda barimo gusangira n’impuguke n’abashakashatsi bo muri za Kaminuza zitandukanye zo mu bihugu 40 byo hirya no hino ku Isi, ibijyanye n’ubudaherarwa mu kwikura mu bibazo byatewe n’ingaruka za Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni abashakashatsi bitabiriye inama Mpuzamahanga ya 6 yiga ku budaheranwa (6th World Congress on Resilience & Trauma: Challenges & perspectives). Iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 ikazageza tariki ya 9 Gicurasi 2024.

Ni inama ya 6 ku budaheranwa ihuje abashakashatsi batandukanye muri za kaminuza zo ku Isi, basanzwe bakurikirana ibibazo biza bikurikira ahabaye ibyaha birimo ubwicanyi ndetse n’ibindi bibazo byose bituma abantu bagira ihungabana. 

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboreragihugu, Dr Bizimana Jean Damascene watangije  iyi nama yagaragaje ko ubudaheranwa bwaranze Abanyarwanda bari kubusangiza aba bashakashatsi ku buryo bizabafasha kwigisha n’ahandi ku Isi ndetse n’u Rwanda rugakomeza kwiyungura ubumenyi mu gukomeza gusigasira ubudaheranwa.

Minisitiri Dr Bizimana yagize ati: “Icya mbere ni ukungurana ubumenyi, ku bantu batandukanye b’ibihugu bitandukanye. Bazatugira inama ariko natwe tubasangize uburyo u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, rwashingiye ku ndangagaciro z’umuco, n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda tugashaka ibisubizo hanyuma ibyo bikoreshwe n’ahandi.”

Yavuze ko imbaraga u Rwanda rwishatsemo byaba byiza amahanga abyigiyeho binyuze mu kubishyira mu bushakashatsi.

Yagize ati: “Bigiye no mu bushakashatsi bigakoreshwa n’ahandi byafasha no mu kungurana ibitekerezo bishingiye no ku mico y’ahandi mu bindi bihugu kuko na ho bafite indangagaciro nziza, na zo zitanga ibisubizo ku bibazo nk’ibyo, tugasangira ubumenyi ku bibazo nk’ibyo bityo natwe tukabyigiraho, tugakomeza no gufasha ibindi bihugu kudaheranwa n’amateka mabi.”

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe mu kigo cy’Iguhugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr Darius Gishoma yavuze ko hari byinshi byakozwe byafashije gusigasira ubudaheranwa u Rwanda ruzasangiza abitabiriye iyi nama mpuzamahanga.

Ati: “Hari gahunda zitandukanye zirimo nka Mvura Nkuvure, baravuze bati ntabwo abantu bose bajya kwa muganga, mu kijyanye n’uko abantu basangira amateka bakumva baruhutse. Rero hari byinshi byakozwe uhereye no kuri Hobera ubuzima, Mvura nkuvure, AVEGA yaravuze iti abantu reka baganire ku gahinda ariko baganire no ku kwiyubaka.”

Rutembesa Eugene umwe mu bateguye Inama akaba n’umwarimu muri kaminuza, avuga ko iyi nama yagiyeho kugira ngo abo bashakashatsi bishyire hamwe byabaturutseho bavuga ko bashaka no guhangana n’ihungabana ku Isi.

Yagize ati: “Ni ibikomere biturutse ku kintu kidasanzwe, nk’ibyatubayeho mu 1994. Ugasanga umuntu arakize, undi akagira agahinda gakabije, kandi twabanye mu bintu bimwe, ni aho hatangiye kuza iryo jambo [ubudaheranwa] n’ubwo abantu biswe ba mudaheranwa, ni ijambo ryaje mbere ariko kubera Jenoside ryatumye tuzana byinshi dutangira no gutekereza kuri byinshi.”

Rutembesa yavuze ko kuba u Rwanda rwarimakaje imiyoborere ishyigikiye ubumwe ari kimwe mu byo bazasangiza abayitayitabiriye.

Ati: “Nk’ubu dufite abavuye muri Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Epfo muri Congo, baje kutubwira ibyo babamo, na bo turabiganiraho, hari n’abaturutse mu bindi bihugu by’I Burayi, Abanyamerika, nta bibazo bafite nk’ibyacu nko mu ntambara ariko kuba baje hano baje kutubwira ibyo babamo, ni ukwigiranaho”.

MINUBUMWE itangaza ko n’ubwo u Rwanda rwashoboye kwikura muri bimwe mu bibazo hashingiwe ku budaheranwa bw’Abanyarwanda hari zimwe mu nzitizi zikibangamiye  umuryangango nyarwanda harimo ibibazo bishingiye ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, ibishingiye ku mibereho hari abatariyakira, abafite imibereho itari myiza.

Mu gukemura ibibazo byose MINUBUMWE ikaba ikomeje gahunda yo kubaka sosiyete abafite ibazo ibafasha gukira ibikomere hagamijwe kuzamura icyizere cyo kubaho.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Kamena 7, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE