U Rwanda rwasabye ubufatanye bw’Ingabo zirwanira ku butaka muri Afurika

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Abagaba b’Ingabo zirwanira ku Butaka mu bihugu bitandukanye bya Afurika kugira uruhare rugaragara n’ubufatanye mu guhangana n’ibibazo bikomeye by’umutekano bikibangamiye iterambere ry’umugabane.
Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda, yabigarutseho ku wa 22 Ukwakira 2025, ubwo yasozaga Inama mpuzamahanga yari imaze iminsi ibiri ibera i Kigali yahuje abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka izwi nka ‘Land force Commanders symposium’.
Minisitiri Marizamunda yashimiye abitabiriye inama ku ruhare rwabo mu biganiro byabaye, ashimangira ko ubufatanye by’umwihariko mu mahugurwa ahuriweho no gusangira ubumenyi ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h’amahoro n’amajyambere muri Afurika no ku isi muri rusange.
Yagize ati: “Mwaganiriye ku mpinduka ziri kuba mu mutekano ku isi no mu karere, ndetse mwiyemeza kubaka ubushobozi, ubunyamwuga, n’ubushake bwo guhora mwiteguye kuba nk’ingabo zirwanira ku butaka.”
Yakomeje agaragaza ko ibiganiro byabaye byibukije ko turimo bigoye ariko ko ingabo zirwanira ku butaka ari zo zitabara mu bihe bikomeye.
Ati: “Turi mu gihe kigoye kigaragaza ibibazo by’umutekano byigaragaza mu ntambara, ibibazo by’umutekano muke byambukiranya imipaka, ndetse n’ibindi bisaba ibisubizo bikwiye.
Muri ibi bihe, uruhare rw’ingabo zirwanira ku butaka ni ingenzi cyane. Nizo zitabara mu bihe bikomeye, zigahagarika imvururu, kandi zigashyiraho umusingi w’amahoro.”
Ubwo Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo zarwo Paul Kagame, yabibukije ko ibibazo by’umutekano Afurika ihanganye na byo byose ishoboye kubyikemurira, kandi ko nta nshingano amahanga afite yo kwikorera uwo mutwaro.
Ati: “Twe kumva ko abandi bazikorera umutwaro n’inshingano zo gucunga umutekano wa Afurika. Nta bibazo duhanganye na byo birenze ubushobozi bwacu ku buryo tutabyikemurira.”
Iyi nama yabaga ku nshuro ya kabiri yitabiriwe bihugu 19 birimo; u Burundi, u Bufaransa, Benin, Nigeria, Tchad, Gambia, Kenya, Malawi, Mortania, Uganda, Guinea, Jordan, Morrocco, Sudani y’Epfo n’ibindi bitandukanye bihagarariwe.
Ikaba yari ifite insanganyamatsiko igira iti ‘Gukoresha ubushobozi bw’Ingabo zirwanira ku butaka mu gushyira mu bikorwa neza ingamba z’Amahoro n’Umutekano’.
Nyuma yo gusoza inama, abagaba b’ingabo zirwanira ku butaka basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali aho bunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.


