U Rwanda rwasabye ibihugu by’Afurika kwagurira inzira abacuruza ikawa n’icyayi

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko abari mu nzego zifata ibyemezo mu bihugu by’Afurika bakwiye gushyiraho uburyo bwose bwo korohereza abacuruza n’abatunganya ikawa n’icyayi kugira ngo ibyo bihingwa bitange umusaruro ufatika.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), Rwigamba Eric yabigarutseho kuri uyu wa Mbere tariki ya 7 Nyakanga 2025, ubwo hatangizwa imurikagurisha ry’iminsi 2, ry’ikawa n’icyayi muri Afurika.

Ni imurikagurisha ribaye bwa mbere ruhuriyemo abacuruzi, abahinga ikawa, abacuruzi babyo n’abandi babitandukanye, ryiteweho kuba umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku buryo ibyo bihingwa byarushaho gutanga umusaruro.

Ryitabiriwe n’abaturutse mu bihugu by’u Buhinde, Ghana, Afurika y’Epfo, mu Rwanda n’ahandi, barimo abatunganya umusaruro w’ikawa n’icyayi, abakora imiti yica ibyonnyi by’ibyo bihingwa bakaba bitezweho kungurana ibitekerezo mu guteza imbere uru rwego.

Rwigamba Eric, yagize ati: “Umuhinzi w’icyayi cyangwa ikawa uri i Nyamasheke mu Rwanda, Uganda cyangwa uri i Nairobi mu Kenya, ukora politiki nayikore ariko ntibigire imbogamizi ku bikorwa n’uwo muhinzi cyangwa umucuruzi.

Abashyiraho amategeko barahari, turimo kuganira ngo abakora politiki bayikore ariko ntibigire imbogamizi mu kubuza amahirwe yo kugurisha ibikomoka ku ikawa n’icyayi.”

Yaba abahinga n’abatunganya ikawa n’icyayi mu Rwanda no mu mahanga bavuga ko biteze inyungu kuri iyi nama.

Mukabutare Marie, Umuyobozi wa Koperative Gashonga y’abagore bahinga ikawa, yavuze ko kumurika ibyo bakora muri iryo murikagurisha bigiye kubagirira akamaro gukomeye.

Ati: “Iri murikagurisha tuyitezeho kumurika ibyo dukora, kuko tuzaba twashoboye kubona abakiliya bo hanze y’igihugu. Iyo tumaze gusarura dushaka n’abaguzi, muri iri murikagurisha twitezamo kumenya kubungabunga ibidukikije mu buhinzi bwacu.”

Micheal utunganya ikawa muri Ghana, na we waje kumurika mu Rwanda yagaragaje ko iryo murikagurisha rizamufasha kumenyakanisha ikawa ihingwa mu gihugu cye.

Yavuze ko mbere yo kuza mu Rwanda yari afite amakuru ko haba ikawa nziza bityo ko agiye gukora urugendo shuri mu buhinzi bwazo n’uko itunganywa kugira ngo bizamufashe kuryoshya iy’iwabo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu Mahanga ry’Ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) gitangaza ko mu mwaka wa 2023/2024, u Rwanda rwohereje mu mahanga  ibilo 38 467 710, byinjiriza u Rwanda amafaranga y’u Rwanda asaga miriliyari 165 z’amafaranga y’u Rwanda (angana na miliyoni zisaga 114 z’amadolari y’Amerika).

Ni mu gihe ikawa yohereje yanaganaga n’ibilo 16 478 586 byinjiriza u Rwanda amafaranga asaga miliyari 113 (asaga miliyoni 78 z’amadolari y’Amerika).

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Nyakanga 7, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE