U Rwanda rwasabiye inkunga ibihugu bidakora ku nyanja bicyiyubaka

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
Image

Guverinoma y’u Rwanda yasabye Umuryango Mpuzamahanga gushyigikira urugendo rw’ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere, rwo kubaka ubukungu bushingiye ku ikoranabuhanga.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Sebahizi Prudence, yabigarutseho mu ijambo yagejeje ku bitabiriye Inama Mpuzamahanga ya Gatatu ihuza ibihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’Amajyambere.

Iyo nama y’Umuryango w’Abibumbye yitabiriwe n’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma basaga 20, n’abandi banyacyubahiro basaga 3000 baturutse mu Miryango Mpuzamahanga, Sosiyete Sivile, urubyiruko, za kaminuza n’ibigo by’ubushakashatsi, n’abikorera. 

Ni inama iteraniye mu Mujyi wa Awaza muri Turkmenistan, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 5 Kanama ikazageza ku wa Gatanu tariki ya 8 Kanama 2025. 

Uyu munsi, Minisitiri Sebahizi yitabiriye ibiganiro byo ku rwego rwo hejuru byagarukaka ku gukora impinduka mu nzego, gutanga amahirwe yagutse ku bikorwa binyuranye no kwimakaza ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya (STI), nk’umusingi wo kugera ku burumbuke mu bihugu bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere. 

Minisitiri Sebahizi yasabye amahanga gushyigikira ibyo bihugu mu kubyongerera imbaraga zo kugira uruhare mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga, binyuze muri nzego kubigenera inguzanyo z’igihe kirekire kandi zihendutse, kubigezaho ikoranabuhanga rigezweho kandi rihendutse, kongerera abaturage babyo ubumenyi, kubifasha guhanga ibishya n’ubufatanye butagira uwo busigaza inyuma. 

Yashimangiye ko kuvugurura inzego no guhanga ibishya atari ibintu byo gukerensa ahubwo ko ari ingirakamaro mu rugendo rwo guharanira ukwigira, uburumbuke no kugira agaciro mu ruhando mpuzamahanga. 

Imibare itangazwa na Loni igaragaza ko ku Isi habarurwa ibihugu 32 bidakora ku nyanja bikiri mu nzira y’amajyambere, bikaba bituyemo abaturage basaga miliyoni 500. 

Muri ibyo bihugu birimo 16 byo muri Afurikam, ni ho hagaragaramo ibikennye kurusha ibindi ku Isi ndetse hakaba harangwa n’ibibazo bishingiye ku mikorere y’inzego. 

Mu bibazo biharangwa cyane harimo ikiguzi cya serivisi z’ubwikorezi kikiri hejuru cyane, kugorwa no kugera ku masoko mpuzamahanga, ndetse no kwibasirwa n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe.

Mu mwaka wa 2019, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yitabiraga inama ivuga ku by’indege muri Afurika yateraniye i Kigali, yashimangiye ko kudakora ku nyanja bidakwiye kuba urwitwazo rwo gusigara inyuma mu iterambere. 

  • NTAWITONDA JEAN CLAUDE
  • Kanama 5, 2025
  • Hashize ukwezi 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE