U Rwanda rwanyuzwe n’inkunga y’u Bushinwa mu kugeza amashanyarazi kuri bose

Mu mpera z’icyumweru gishize, hashyizwe ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa urugomero rwa Nyabarongo ya kabiri, aho byitezwe ko uruganda rw’amashanyarazi ruzatanga Megawatt (MW) 43.5 nirwuzura, rukaba ruzafasha kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024.
Igice cya mbere cy’uwo mushinga mugari cyitezweho kuzura gitwaye miliyoni 214 z’amadolari y’Amerika, ni ukuvuga amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari 219, u Rwanda rwatewemo inkunga na Leta y’u Bushinwa.
Umushinga w’uruganda rw’amashanyarazi rwa Nyabarongo ya II watangiye gushyirwa mu bikorwa mu Ruzi rwa Nyabarongo by’umwihariko ahagana ku rugabano rw’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, mu gace gaherereye mu birometero 27 uvuye mu Mujyi wa Kigali hagati y’Uturere twa Kamonyi, Rulindo na Gakenke.
Ni urugomero rwatangiye kubakwa n’Ikigo Sinohydro cy’Abashinwa kizobereye mu bwubatsi bw’ingomero z’amashanyarazi, rukazubakwamu byiciro bitatu aho buri kimwe kizaba gifite MW 14.5 zizongera ubushobozi bw’amashanyarazi ku muyoboro mugari w’Igihugu.
Gakuba Felix, Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL) gikorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ingufu (REG), yavuze ko inkunga yo kubaka urwo rugomero yatanzwe na Banki y’u Bushinwa.
Yagize ati: “Uretse kongera ubushobozi bw’ingufu z’amashanyarazi, twizeye ko uyu mushinga uzagabanya igiciro cy’amashanyarazi ku bacuruzi, no kurushaho kunoza imibereyo myiza y’abaturage bazagezwaho amashanyarazi ahendutse. Turashima umubano mwiza urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa kuko ni wo watumye ibi byose bishoboka.”
Yashimangiye ko uyu mushinga uziye igihe kuko ugiye kongera ingufu ku muyoboro w’Igihugu no kongera umuvuduko wo kugera ku ntego yo kugeza amashanyarazi kuri bose bitarenze mu 2024 nk’uko bikubiye muri Gahunda ya Guverinoma y’Imyaka 7 yo kwihutisha Iterambere (NST1), kugabanya ibiciro by’amashanyarazi n’ibindi.
Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu kongera ibikorwa by’ubukungu mu Turere twa Gakenke, Rulindo na Kamonyi, ndetse mu iyubakwa ryawo abaturage baturiye uru rugomero basaga 1000 bazahabwa imirimo.

Umuyobozi w’Uyu mushinga Li Jianguo, yemeza ko ibyiciro bitatu by’uyu mushinga biteganyijwe ko bizaba byarangiye bitarenze mu mwaka wa 2027, u Rwanda rukaba rwizeye ko icyo gihe kizagera umushinga wararangiye.
Wang Jiaxin, uhagarariye inyungu z’u Bushinwa muri Ambasade y’u Bushinwa mu Rwanda, yavuze ko gutangiza uwo mushinga ubwabyo ari indi ntambwe ikomeye itewe mu kurushaho gushimangira umubano w’icyo Gihugu n’u Rwanda.
Yongeyeho ko uyu mushinga ari wo mugari kurusha iyindi mu Rwanda ushyigikiwe na Leta y’u Bushinwa n’Ikigo cy’Imari gikomeye muri icyo gihugu. Ati: “Abubatsi b’Abashinwa bazaba bakorana bya hafi n’abenjenyeri ndetse n’abahanga mu bwubatsi bo mu Rwanda, ku buryo hazabaho no guhanahana ubumenyi muri urwo rugendo rw’imikoranire.”
Yakomeje agira ati: “Uyu mushinga niwuzura uzageza amashanyarazi ku Banyarwanda benshi, ufashe abana kunoza imyigire binyuze mu gusubiramo amasomo ku mugoroba bavuye ku ishuri no kugezwaho umuyoboro wa internet.”
Wang yagarutse ku yindi mishinga myinshi u Bushinwa bukomeje gushyira mu bikorwa mu Rwanda, irimo uwo kubaka Ishuri Rikuru Nkomatanyamyuga rya Musanze (IPRC Musanze) ndetse no kwagura Ibitaro bya Masaka.
Yasabye ba rwiyemezamirimo batsindiye amasoko yo kubaka iyo mishinga itandukanye gukorana bya hafi na bagenzi babo b’Abanyarwanda mu guharanira kugera ku ntego biyemejekandi ku gihe.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Dancille Nyirarugero, na we yashimye umubano uzira amakemwa urangwa hagati y’u Rwanda n’u Bushinwa, by’umwihariko ubufatanye buranga Leta zombi mu gushyira mu bikorwa ibyiciro byose by’uyu mushinga wa Nyabarongo ya II.
Guverineri Nyirarugero yashimangiye ko uyu mushinga uzagira uruhare rukomeye mu gutanga ingufu z’amashanyarazi n’amazi meza, ari na ko utanga umusanzu ukomeye mu guhangana n’imyuzure n’isuri byibasira inkengero z’uruzi rwa Nyabarongo.
Yakomeje asaba abaturage kugira uyu mushinga uwabo, bakarinda ibikoresho byose biri kuri site yubakwaho urugomero, ari na ko baharanira ko wuzura vuba bakabona amashanyarazi azabageza ku iterambere rirambye.
Yagize ati: “Uyu ni umushinga w’Igihugu wubatswe mu nyungu z’Abanyarwanda bose, usaba inkunga ya buri wese. Abanyarwanda bose bazabona akazi muri uyu mushinga bazarushaho kunoza imibereho yabo bashora amafaranga bazakorera mu mishinga ibyara inyungu, banishyurira imiryango yabo Mituweli n’ibindi byangombwa by’ingenzi mu mibereho yabo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gakenke Jean Marie Nizeyimana, yijeje ubufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage mu kubungabunga site yubakwaho urugomero mu Murenge wa Muhondo ndetse no gucungira umutekano ibikoresho byifashishwa mu bwubatsi.
Yakomeje hamya ko ubuyobozi bw’Akarere butazatezuka mu guharanira ko ibikorwa by’urugomero bitanga umusaruro urambye, asaba abaturiye urugomero gushyira imbaraga mu bikorwa byo kurwanya isuri mu misozi ndetse no mu bice bikikije umushinga.
Biteganyijwe kandi ko uyu mushinga uzafasha u Rwanda mu mushinga wo kugera ku ntego zo guhangana n’imihindagurikire y’Ikirere, kongera imbaraga zo guhangana n’imyuzure, guhanga hegitari nshya zikorerwaho ubuhinzi bwa kijyambere no kongera ibikorwa by’uburobyi n’ubukerarugendo muri ako gace gakora ku Ntara ebyiri.



