U Rwanda rwanyuzwe n’imyanzuro ku mpunzi z’Abanyekongo rucumbikiye

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yanyuzwe n’imyanzuro y’Inama yateraniye i Geneva mu Busuwisi yiga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda n’Abanyarwanda bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iyo nama yahuje intumwa z’u Rwanda, iza RDC n’iz’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), yasojwe hemejwe ko hagiye kubahirizwa ingingo zose zikubiye mu masezerano yashyizweho umukono n’impande zose mu mwaka wa 2010.
Yananzuye kandi ko impamde zose zigiye gufatanya mu gukuraho imbogamizi zituma impunzi zidatahuka ku bushake, kurema uburyo bufasha izo mpunzi gutahuka mu mahoro n’umutekano ndetse no gushyiraho ingengabihe yumvikana yo gutangira gucyura impunzi.
Hemejwe kandi ingengabihe y’inama zizakurikiraho, aho zizabera n’igihe zizabera zigamije gushyiraho gahunda y’inama zo gushakira igisubizo kirambye ikibazo cy’impunzi mu Rwanda no muri RDC.
Umuvugizi wungirije wa Guverinoma Alain Mukuralinda, yagize ati: “Inama
yigaga ku kibazo cy’impunzi z’Abanyekongo bari mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda bari muri Congo, yageze ku myanzuro ishimishije.”
Iyo nama yabereye ku Cyicaro cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, yitabiriwe na Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi Madamu M. Solange Kayisire.
U Rwanda rucumbikiye impunzi zikabakaba ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by’umwihariko abo mu duce dutuwemo n’abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa n’imitwe yitwaje intwaro n’abaturage bagenzi babo ba Congo.
Ku rundi ruhande, Abanyarwanda bakiri muri RDC biganjemo abavukiye mu mashyamba bakaba bataragera mu Rwanda mu myaka isaga 25 ishize.
Bamwe muri bo bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR washinzwe n’abasize bahekuye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994,mu gihe abandi bagiye bafatwa bugwate bagahera mu mashyamba babeshywa ko nibagera mu Rwanda bazicwa.
Gusa mu myaka yashize, hari benshi bahoze ari n’abarwanyi bakomeye muri FDLR bakiriwe mu Rwanda bagasubizwa mu buzima busanzwe aho bakomeje gufatanya n’Abanyarwanda basanze mu gihugu mu rugamba rwo kwiyubakira urwababyaye.


