U Rwanda rwamaganye ibitero bya Misile byagabwe kuri Qatar

  • SHEMA IVAN
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
Image

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero bya misile byagabwe ku butaka bwa Qatar, ishimangira ko bivogera ubusugire n’ubwigenge bw’iki gihugu. 

Ibi bikubiye mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda Olivier Jean Patrick Ndungirehe, yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi.

Igitero cyagabwe ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 23 Kamena 2025, ku birindiro by’Ingabo zirwanira mu kirere za Leta Zunze Ubumwe za Amerika ahitwa Al Udeid, nyuma y’uko Leta ya Tehran yavuze ko isubiza ibitero bya Amerika byagabwe kuri site za nikereyeli  za Irani.

Itangazo ryashyizwe hanze na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda ryavuze ko u Rwanda rwamaganye ibi bitero byagabwe kuri iki gihugu.

Rigira riti: “U Rwanda rwifatanyije kandi rushyigikiye Leta ya Qatar, rwamaganye igitero cya misile cyagabwe ku Kigo cya gisirikare cya Al Udeid kuko binyuranyije n’ubusugire n’ubwigenge ku butaka bwayo.”

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) byatangaje ko abayobozi ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika bavuze ko ibyo birindiro ari byo bya mbere byibasiwe n’ibitero bya Irani.

Umwe mu bayobozi b’Ingabo za Amerika yavuze ko Ibirindiro by’ingabo zirwanira mu kirere bya Al Udeid byagabweho ibitero bya misile nto ndetse n’iziringaniye zaturutse muri Irani.

Uwo muyobozi yavuze ko kugeza ubu nta makuru agaragara y’ibyangijwe n’izo misile, abo zaba zishe cyangwa zakomerekeje. Ati: “Turimo gukurikiranira hafi iki kibazo uko giteye kandi tuzatanga amakuru naboneka.”

Nyuma y’icyo gitero Umuyobozi w’Ikirenga wa Irani Ayatollah Ali Khamenei, yavuze ko batigeze bavogera uburenganzira bw’uwo ari we wese, maze yihenura avuga ko batazigera bemerera ubavogera aho yaba aturuka hose, cyangwa ngo bapfukamire uwo ari we wese ubagabyeho igitero.

Ati: “Iyi ni yo myumvire y’Igihugu cya Irani.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani Abbas Araghchi, na we nyuma yunzemo ko igihugu cye cyiteguye kongera gusubiza Amerika igihe cyose izagira ikindi gitero iyigabaho.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, yavuze ko Irani yasubizanyije intege nke, ashimira Qatar yatanze umuburo mbere y’uko icyo gitero kigabwa.

Yagize ati: “Nishimiye gutangaza ko nta Banyamerika bakozweho, kandi nta n’icyangiritse.”

Minisiteri y’Ingabo ya Qatar yaje gushimangira ko ingabo zayo zirwanira mu kirere zafashe ibyo bisasu byari birashwe ku birindiro by’Ingabo za Amerika muri Al Udeid.

Itangazo ryashyizwe hanze n’iyo Minisiteri, rivuga ko nta muntu wapfuye cyangwa ngo akomereke, ishimira ubushishozi bw’ingabo za Qatar n’uburyo zihora ziryamiye amajanja.

Guverinoma ya Qatar yashimangiye ko misile 19 ari zo zarashwe ziturutse muri Irani ariko imwe ni yo yaguye kuri Al Udeid na yo ikaba itagize ikintu na kimwe yangiza.

Kugeza ubu abakurikiranira hafi Politiki yo muri kariya Karere bafite impungenge z’uko ibyo ari byo bitero byaba bibaye ibya nyuma bigabwe na Tehran ku bikorwa bya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bihugu bikikije Irani.

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko u Rwanda rwamaganye ibitero bya misile byagabwe kuri Qatar kuko bivogera ubusugire n’ubwigenge bwayo
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Qatar, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi
  • SHEMA IVAN
  • Kamena 24, 2025
  • Hashize amezi 2
TANGA IGITEKEREZO
NDATIMANA ILDEPHONSE says:
Kamena 25, 2025 at 3:34 pm

Iran yubahwe yakoze ibikwiye kuko ahumwazi Ari hose iyo ufite uburyo nubushobozi uramukurikirana USA yarashe muri iran kubirindiro byayo uko Ari bitatu nigute mwuva ko yo itaraswaho harakabaho Iran irakaramba Imana iyikomereze amaboko ice angasuzuguro kabanyamerika

Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE