U Rwanda rwamaganye RDC irushinja Jenoside

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 9, 2025
  • Hashize amasaha 5
Image

U Rwanda rwamaganye imvugo za Samuel Mbemba Kabuya, Minisitiri ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wazamuye inyito ‘Jenoside yakorewe Abahutu’ mu kanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu i Genève mu Busuwisi, kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Nzeri 2025.

Volker Türk, Komiseri wa Loni ushinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu, yavuze ko kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 29 Nyakanga, muri Sheferi ya Bwisha, abarwanyi ba M23 baherekejwe n’abasivili bafite imihoro n’abasirikare “bikekwa ko ari RDF” bateye amasambu menshi, bica abasivili amagana biganjemo Abahutu.

Minisitiri Bemba ni yo raporo yashingiyeho, amenyesha abagize Akanama ka Loni gashinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko Türk yagombye kwemeza ko abasirikare b’u Rwanda n’abarwanyi ba M23 bakoreye Abahutu Jenoside.

U Rwanda rwamaganye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yashinje ingabo zarwo gukorera Jenoside ubwoko bw’Abahutu muri Teritwari ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, rufatanyije n’umutwe witwaje intwaro wa M23 n’abasivili.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Ishami rya Loni n’indi miryango mpuzamahanga ikorera i Geneva, Urujeni Bakuramutsa Manzi, yabwiye Perezida w’Akanama gashinzwe Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu ko gushinjwa Jenoside, ari umurongo utukura.

Ati “Ni umurongo utukura ku gihugu cyacu, Bwana Perezida, gushinjwa jenoside mu gihe tuzi ko ibyo byemezwa hashingiwe ku itegeko mpuzamahanga. Nta rwego rwigeze rubyemeza, bityo rero sinemera ko bivugirwa hano mu mbago za Loni kandi sinemera ko biba mubireba Bwana Perezida. Si ikirego turi bwemere.”

U Rwanda rwagaragaje ko raporo ku burenganzira bw’ikiremwamuntu ziba zikeneye ibimenyetso byuzuye kandi bikabanza gusuzumwa.

Raporo yakorewe i Rutshuru yashingiye ku biganiro bya telefone n’amashusho y’ibyogajuru bidashobora gutahura ubwoko bw’abantu.

U Rwanda rwagaragarije akanama ka Loni gashinzwe uburekanzira bwa kiremwamuntu ko Leta ya RDC ishyigikiye FDLR kuko yahawe ibikoresho, ihabwa ubushobozi, ihabwa umwanya wo kwinjiza abarwanyi no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside mu burasirazuba bwa RDC.

Hashingiwe ku masezerano ya Washington, Leta ya RDC yari yemeye gusenya FDLR mu gihe kitarenze iminsi 90. Gusa mu nama y’urwego rw’umutekano ruhuriweho yabereye muri Ethiopia mu ntangiriro za Kanama, yanze gutangira kubishyira mu bikorwa.

  • Imvaho Nshya
  • Nzeri 9, 2025
  • Hashize amasaha 5
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE