U Rwanda rwakuye ku isoko umuti ukekwaho kwica abana 12 muri Cameroon

Umuti w’inkorora witwa NATURCOLD (Paracetamol, Phenylephrine Chlorhydrate and Chlorpheniramine Maleate Syrup) wahagaritswe muri Cameroon nyuma y’uko bigaragaye ko abana 12 bawandikiwe bagahita bapfa, ndetse hakaba harimo n’abapfuye nyuma y’uko uhagaritswe kuko ababyeyi banze kumva umuburo bagakomeza kuwukoresha.
U Rwanda rwafashe icyemezo cyo gukura ku isoko uwo muti ufite Nimero iwuranga (Batch number): E22053, wakozwe muri Werurwe-2022 ukazarangira muri Gashyantare-2025.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura ibiribwa n’ imiti (Rwanda FDA), cyatangaje ko uwo muti wakuwe ku isoko gishingiye ku itegeko N° 003/2018 ryo ku wa 09/02/2018 rigishyiraho, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 8, igika cya 2 n’icya 13.
Cyanakurikije amakuru avuga ko umuti w’inkorora bivugwa ko uwo muti ukorwa n’uruganda rwitwa FRAKEN rwo mu Buhinde ukekwaho kuba warateje imfu z’abana cumi na babiri mu gihugu cya Cameroon.
Abana uwo muti wagizeho ingaruka babanzaga kugira ibibazo by’impyiko bigakurikirwa n’urupfu nyuma yo gukoresha uwo muti.
Rwanda FDA yagenzuye amakuru yo mu bubiko bwayo bw’imiti yinjira mu Gihugu (import system) isanga ko uyu muti utigeze winjira mu gihugu. Nyuma yo kugenzura ku isoko iremeza ko uyu muti witwa NATURCOLD bivuga ko ukorwa n’uruganda rwa FRAKEN utari ku isoko ry’u Rwanda.
Rwanda FDA iremeza ko uyu muti utari kuri lisite y’imiti yanditswe cyangwa yemerewe kwinjira mu Rwanda.
Abinjiza imiti mu gihugu barasabwa kudatumiza uyu muti wavuzwe haruguru kandi bagakomeza kubahiriza amahame agenga kwinjiza imiti mu Gihugu, harimo n’amahame y’ ubuziranenge nkuko akubiye mu mabwiriza ya Rwanda FDA.