U Rwanda rwakira uwo ari we wese ufite ibibazo iwabo    

  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
Image

Vincent Karega, Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k’Ibiyaga Bigari, yasuye abasirikare ba FARDC na Wazalendo basaga 100 binjiye mu Rwanda bamanitse amaboko.

Ni nyuma yuko bananiwe gutsinsura ingabo z’umutwe wa M23 zigaruriye Umujyi wa Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Mutarama 2025, yageze mu Karere ka Rubavu mu rwego rwo kureba imibereho y’abasirikare ba FARDC na Wazalendo bamanitse amaboko.  

Yavuze ko u Rwanda rwakira ufite ibibazo iwabo kandi bigakurikiza amategeko mpuzamahanga.

Yagize ati: “Baje hano nk’impunzi zatsinzwe ku rugamba bafitanye na AFC/M23, tukaba twabakiriye nkuko amategeko mpuzamahanga tuyubahiriza.

Uduhungiyeho afite ibibazo iwabo turamwakira, si ubwa mbere twakira impunzi, na bo ni impunzi nk’izindi.”

Amb Karega yavuze ko nyuma yo kubakira, amahoro nagaruka muri Burasirazuba bwa Congo, ko amahitamo ari ayabo gusubira iwabo cyangwa kuzahama mu Rwanda nkuko impunzi zose zibigenza.

Agira ati: “Amaherezo y’impunzi ntabwo uyamenya biterwa n’ukuntu icyamuhungishije gihagaze n’ibitekerezo bishya bye by’ubuzima bwe aho bigana.”

Sylvain Habimana umusore w’Umuzalendo w’imyaka 22, yishimira ko yakiriwe neza nyuma yo kuva mu gace yari arimo karimo imirwano ikaze.

Yahisemo kudapfira iyo yari ari afata umwanzuro wo kumanika amaboko kugira ngo azashobore gukora akandi kazi k’amaboko ariko atongeye kuba mu bakoresha imbunda.

Yagize ati: “Njye naturutse ahitwa Mubambiro ngeze kuri Monusco mpasiga imbunda yo mu bwoko bwa AK47 nakoreshaga.

Nahisemo kuhava kugira ngo ntazagwayo kuko sinshaka gusubira mu gisirikare, ndashaka akazi nazakoresha amaboko yanjye.”

Ahamya ko bahawe amafunguro kandi mu gitondo bafashe igikoma ibintu atigeze mu buzima bwe, yongeyeho abona umwanya wo gukoraba kandi akaryama kuri matela.

Sous-lieutenant Kasore Lwembe Alex wageze ku mupaka w’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri amanitse amaboko, yavuze ku mpamvu yatumye ata urugamba.

Agira ati: “Twe twabonye urugamba runaniranye, inzira badufungiye, niko kuza hano.

Ba komanda bose badusize mu ntambara barigendera, niyo mpamvu natwe twahisemo guhagarika kurwana.”

Avuga ko mu Mujyi wa Goma basizemo abasirikare benshi ba FARDC na FDLR batarishyikiriza ingabo za M23.

Aba bicaye ukwabo ni Abazalendo barimo nabakobwa babiri bashyize hasi intwaro bagahitamo guhungira mu Rwanda
Ingabo za FARDC zamanitse amaboko zikurikiye ubutumwa bwatangwaga na Ambasaderi Vincent Karega
  • KAYITARE JEAN PAUL
  • Mutarama 28, 2025
  • Hashize amezi 7
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE