U Rwanda rwahembewe kwimakaza umutekano wo mu muhanda

U Rwanda rwahawe igihembo cyo kuba rugaragaza umwihariko mu kwimakaza umutekano wo mu muhanda hagamijwe kurinda ubuzima bw’abaturage.
Icyo gihembo cyatangiwe i Marrakesh muri Morocco ku wa Kabiri, mu birori bibaye ku nshuro ya kabiri byo gutanga Igihembo cy’Umutekano wo mu Muhanda cyitiriwe Kofi Annan.
Icyo gihembo gihabwa abantu, ibihugu n’imiryango bigira uruhare rukomeye mu kugabanya imfu ziterwa n’impanuka zo mu muhanda ku mugabane w’Afurika.
Ni igihembo kigamije gutera umwete za Guverinoma, abikorera, sosiyete sivile n’abantu ku giti cyabo, bagahanga ibishya birushaho gukiza ubuzima bw’abantu mu mihanda yo ku Mugabane w’Afurika.
Icyo gihembo cyateguwe ku bufatanye na Guverinoma ya Morocco na Komisiyo y’Ubukungu y’Umuryango w’Abibumbye muri Afurika (UNECA).
U Rwanda rwahagarariwe na n’Ambasaderi w’u Rwanda muri Morocco Zaina Nyiramatama, wasabye abafatanyabikorwa mu gutanga serivisi zo mu muhanda guharanira kongera imari n’ubundi bushobozi bukenewe mu kwimakaza urwego rw’ubwikorezi burambye no kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda.
Ambasaderi Nyiramatama yanavuze ko Guverinoma y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubungabunga umutekano wo mu mihanda hagamije kwimakaza iterambere rya bose by’umwihariko abanyantege nke.
Yagize ati: “Twafashe ingamba zo kwita ku mutekano wo mu muhanga ngo tubungabunge umutungo wa buri wese kugira ngo hirindwe ko abantu bakomeza gutakaza ubuzima biturutse ku mu byigano w’ibinyabiziga,aho usanga abantu baciye bugufi nk’abanyamaguru n’abatwara amagare ari bo bafite ibyago byinshi.”
Yakomeje avuga ko u Rwanda rukomeje kubaka ibikorwa remezo, hitabwa ku mutekano wa buri kintu cyose gikorerwa mu muhanda mu kwirinda impanuka zatwara ubuzima bw’abantu.
Bimwe mu byatumye u Rwanda ruhabwa igihembo harimo no kuba rukomeje kwimakaza ikoranabuhanga harimo za camera ndetse n’utwumva tugabanya umuvuduko (speed governor).
Ikindi nanone hazamo kuba mu Rwanda harashyizweho ingamba zikomeye zibuza abantu kuba batwara ibinyabuzima batabifitiye ubushobozi n’impushya zibibemerera.
Uretse n’ibyo kandi, kuva mu mwaka wa 2019 Polisi y’u Rwanda ikora ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu mashuri, ahahurira abantu benshi, imisigiti , insengero n’amasoko, bugamije gushishikariza abakoresha umuhanda bose uhereye ku banyamaguru kumenya no kubahiriza amabwiriza n’amategeko y’umuhanda.



ZIGAMA THEONESTE