U Rwanda rwahawe kwakira icyicaro cy’Afurika cy’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Nkingo

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
Image

Inama y’Ubutegetsi y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Nkingo (IVI/ International Vaccine Institute), kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Gashyantare 2024, yemeje u Rwanda nk’ahantu hakwiye kuba icyicaro cyawo muri Afurika.

Ni icyemezo gifashwe nyuma y’uko Leta y’u Rwanda yakiriwe nk’umunyamuryango muri Kamena 2022, aho rwagaragaje ko rwiteze kungukiramo byiinshi nk’Igihugu gifite uruganda rutunganya inkingo n’indi miti.

U Rwanda rwatoranyijwe mu bihugu bitanu byari byatanze ubusabe bwo kakwira icyo cyicaro.

Ni intambwe izafasha Afurika kwihaza ku nkingo no mu bukungu mu gukora ubushakashatsi bwerekeye inkingo.

Mu ntangiriro za 2023, u Rwanda rwongeye kwandika amateka ku ruhando rw’Isi, rutera intambwe yo gukorera inkingo zirimo iza COVID-19, iza Malaria n’indi miti muri Afurika, ibintu byabonwaga nk’ibitashoboka kuri uyu mugabane.

Izi nzozi zabaye impamo ku wa Mbere tariki 13 Werurwe 2023, ubwo Guverinoma y’u Rwanda yakiraga kontineri esheshatu zizwi nka ‘BionTainers’ zajemo imashini n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga ry’Uruganda rw’Abadage rwa BioNTech, aho rwifashisha ikoranabuhanga rizwi nka mRNA.

Ni ubwa mbere uruganda nk’uru rwari rugeze  ku Mugabane w’Afurika ndetse ruje nk’igisubizo kubera ko nibura 99% by’inkingo zikoreshwa muri Afurika zose zaturukaga mu bihugu by’amahanga.

Iyi ntambwe yishimiwe n’abakomeye ku Mugabane w’Afurika kubera ko uru ruganda rutari urw’u Rwanda gusa ahubwo n’ibindi bihugu byo muri Afurika bibasha kujya bikoresha izi nkingo ndetse n’abashakashatsi bo kuri uyu mugabane bakazarwifashisha mu buryo butandukanye.

Mu Kuboza kwa 2023, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye umuhango wo kumurika aho Uruganda rwa BioNTech rugeze rwubaka ishami ryarwo rizajya rikorera inkingo mu Rwanda.

Ni umuhango kandi wajyanye no gutaha igice cya mbere cy’uru ruganda cyamaze kuzura.

Uwo umuhango wanitabiriwe na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, uwa Ghana, Nana Akufo-Addo, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Ursula von der Leyen, Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Moussa Faki ndetse n’abandi banyacyubahiro.

Perezida Kagame yavuze ko iki gitekerezo cyo kubaka uru ruganda rw’inkingo kigitangira benshi batacyumvaga bavuga ko inkingo zidashobora gukoreshwa muri Afurika ndetse ko byatwara igihe, ariko ubu byakunze ndetse ko n’abakozi benshi bazakora muri uru ruganda ari Abanyafurika.

IVI ni Umuryango Mpuzamahanga washinzwe mu mwaka wa 1997 binyuze muri gahunda y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP).

Uwo Muryango ufite icyicaro gikuru i Soul muri Korea y’Epfo. Kugeza ubu IVI ihuriyemo ibigo 39 hakiyongeraho n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS). Ibihugu byatangije uwo muryango ni Koreya y’Epfo, Suwede, u Buhinde na Finland.

  • ZIGAMA THEONESTE
  • Gashyantare 27, 2024
  • Hashize umwaka 1
TANGA IGITEKEREZO
Andika igitekerezo

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE