U Rwanda rwabonye miliyari 25 zo kubaka umuhanda Muhanga-Nyange

Kuri uyu wa Kane, Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’inguzanyo ya miliyari 25 Frw (miliyoni 20 z’amadolari y’Amerika) n’Ikigega Ikigega cya Kuwait giharanira Iterambere ry’Abarabu (KFAED/Kuwait Fund) azifashishwa mu kubaka umuhanda wa Muhanga-Nyange wa kilometero 24.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Ndagijimana Uzziel, ni we washyize umukono kuri ayo masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, mu gihe Ikigega Kuwait Fund cyari gihagarariwe n’Umuyobozi wacyo w’Agateganyo Waleed Al-Bahar.
Umuhanda Muhanga-Nyange uri mu mushinga wagutse wo kubaka umuhanda Muhanga-Karongi w’ibilometero 48 ugeze kure wubakwa mu buryo bujyanye n’igihe.
Guverinoma y’u Rwanda yari yihaye intego yo kuwubaka ukarangira bitarenze mu mpera z’uyu mwaka wa 2024, uyu mushinga ukaba witezweho gushyigikira ibikorwa by’iterambere ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage kuko uhuza igice cy’iburengerazuba n’icy’amajyepfo y’u Rwanda n’Umujyi wa Kigali.
Byitezwe ko uyu muhanda uzagira uruhare rukomeye mu gufasha u Rwanda kugera ku Ntego z’Iterambere Rirambye (SDGs), by’umwihariko intego ya mbere yo kurandura ubukene, iya kabiri yo kurandura inzara, iya gatatu yo guhanga imirimo inoze n’iterambere ry’ubukungu, iya cyenda yo kubaka imijyi iramba n’ibyaro bitoshye, iya 13 yo guhangana n’imihindagurikire y’ibihe n’iya 17 y’ubufatanye.
Muri uyu mushinga, umuhanda wari usanzwe ufite ubugari bwa metero esheshatu, waraguwe ugirwa metero 7,4 z’ubugari ndetse na metero imwe y’ubugari mu nkengero zawo ku mpande zombi.
Nanone kandi ujyana no kubaka inkuta zifata ubutaka butenguka bigezweho mu 52 byo muri uyu muhanda.

Iyo mirimo nanone ibarirwamo ibikorwa byo kwagura ikiraro cya Nyabarongo gifite uburebure bwa metero 120, uyu muhanda ukaba warakozwe mu buryo ushobora kwihanganira imodoka ziremereye cyane.
Uretse gushyira kaburimo mu muhanda, kubaka inkuta no gukora imiyoboro y’amazi, uyu muhanda uranacanirwa mu rwego rwo kwimakaza umutekano w’abawukoresha.
Ikiguzi rusange cy’iki cyiciro ni miliyari 26.25 z’amafaranga y’u Rwanda, inguzanyo ya Kuwait Fund ikaba izagera ku kigero cya 75% na ho ikindi kiguzi kigashyirwaho na Guverinoma y’u Rwanda.
Imirimo yo kuvugurura uyu muhanda ukunze kwibasirwa n’ibiza yatangiye mu mwaka wa 2015 ikaba yaragabwe mu byiciro bine birimo icyiciro cy’ibilometero 17 cya Karongi-Rubengera, Rubengera-Rambura cy’ibilometero 19, Rambura-Nyange gifite ibilometero 22 ndetse na Nyange-Muhanga gifite ibilometero 24.
Icyiciro cya Karongi-Rubengera cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2015 gisoza muri Kamena 2016. Ni mu gihe icya Rubengera-Rambura cyatangiye kubakwa mu kwezi k’Ukwakira 2019 kigeza mu 2022.
Icyiciro cya Rambura-Nyange cyahise gikurikiraho mu 2023 kiranakomeje na cyo kikaba kigiye gukurikirwa n’icyiciro cya nyuma cyagenewe kuzaba cyarangiye mu mpera z’uyu mwaka 2024.
Ubuyobozi bw’Ikigega cya Kuwait bwashimangiye ko iyo nguzanyo izishyurwa mu gihe cy’imyaka 25 harimo imyaka itanu isonewe.
Iyo nguzanyo izishyurwa mu byiciro 40, icya mbere kizatangirana na nyuma y’imyaka itanu isonewe ari na ho hazatangira kwishyurwa inyungu ya 1% ku mwaka n’igiciro cya serivisi kingana na 0.5% ku mwaka.
Nyuma y’iyi nguzanyo, Ikigega Kuwait Fund kizaba kimaze guha u Rwanda inguzanyo 11 kubera ko mu bihe bishize kimaze kurugenera inguzanyo ya miliyoni 97.7 z’amadolari y’Amerika zo gushyigikira imishinga mu nzego zitandukanye.
Ubuyobozi bw’iki kigega bwishimira ko kugeza ubu Leta y’u Rwanda imaze guhabwa nibura 96% by’iyo nguzanyo ndetse na yo ikaba imaze kwishyura hejuru ya 30% byayo
Nanone kandi icyo kigega cyahaye u Rwanda inkunga y’amadolari y’Amerika ibihumbi 3037 yifashishijwe mu gutera inkunga ibikorwa byo gukora inyigo ku mushinga wo kuvugurura urwego rw’ubwikorezi.