U Rwanda ruzongera kwakira Inama Nyafurika y’Amasoko y’Imari n’Imigabane

U Rwanda rwiteguye kongera kwakira Inama ya 28 y’Ihuriro ry’Amasoko y’Imari n’Imigabane muri Afurika (ASEA) izatangira ku wa 26 kugeza ku wa 28 Ugushyingo 2025, rukazaba ruyakiriye ku nshuro ya kabiri kuko rwaherukaga kuyakira mu mwaka wa 2016.
Iyo nama ngarukamwaka yitezwe guterana ku nsanganyamatsiko igira iti: ”Guhangana n’impinduka ku isoko mpuzamahanga; inzira y’iterambere ry’amasoko y’imari ya Afurika.”
Ni inama izitabirwa n’abarenga 300 bafite aho bahuriye n’Isoko ry’Imari n’Imigabane, ba rwiyemezamirimo, abashoramari n’abandi bafatanyabikorwa, aho bazaganira ku bibazo byugarije amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika n’uburyo byahabwa umurongo.
U Rwanda rusanzwe ruyoboye Ihuriro ry’Imari n’Imigabane muri Afurika (ASEA), rugaragaza ko ruyitezemo kongera kugaragaza ishusho y’igihugu no gushakira hamwe uko amasoko ya Afurika yavanwaho imipaka.
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Imari n’Imigabane mu Rwanda (RSE), Rwabukumba Pierre Célestin, avuga ko amasoko y’imari n’imigabane muri Afurika akiri ku rwego rwo hasi bitewe na bamwe batarayasobanukirwa
Agaragaza ko nta bigo byinshi biratangira kwitabira isoko ry’imari n’imigabane, ahubwo bitegereza impapuro mpeshamwenda ariko igihe kigeze ngo Abanyafurika batangire bagure imigabane mu masosiyete yabo aho gutegereza abanyamahanga.
Ati: “Kuki tutakwicara hamwe ngo dutekereze kugura imigabane mu masosiyete yacu? Kuki tutagura impapuro mpeshamwenda ngo zubake imihanda yacu tukagombera kujya gushaka akimuhana kandi kaza imvura ihise?”
Rwabukumba unayoboye ASEA kuva mu mwaka ushize, agaragaza ko kuba abanyamahanga ari bo bihariye isoko ry’imari n’imigabane rya Afurika biyigiraho ingaruka zirimo no kudindira mu iterambere.
Avuga ko Afurika ikeneye guhuza amasoko hakavanwaho imipaka ahubwo hagashyirwaho ibiraro byambutsa kandi bihuza umugabane.
ASEA ni ihuriro ryashinzwe mu 1993, rikaba rifite intego yo guteza imbere ayo masoko n’ubufatanye muri Afurika no ku rwego Mpuzamahanga.





