U Rwanda ruzakira izindi mpunzi z’Abanyarwanda 1000 zivuye muri DRC

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi, (UNHCR) ryatangaje ko u Rwanda rushobora kuzakira impunzi z’Abanyarwanda 1 000 zitahutse zivuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) mbere y’uko umwaka wa 2025 urangira.
Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Biribwa ku Isi, (WFP) yo muri Kamena 2025 igaragaza ko u Rwanda rwari rumaze kwakira abatahutse bagera ku 2,500 hagati ya Mata na Nyakanga uyu mwaka.
Ivuga ko iryo zamuka ry’abataha rishingiye ku mutekano muke, imvururu n’ibibazo bya politiki biri muri DRC bikomeje kwimura bamwe abandi bagahitamo gutaha.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi,(MINEMA) na WFP bavuga ko bamaze kwitegura kubakira babaha ubufasha bw’ibanze buzatuma basubira mu buzima busanzwe.
Iyo raporo igaragaza ko WFP yari yarateganyije kwakira abantu 3,600 muri uyu mwaka ariko uwo mubare ukaba uri hasi ugereranyije n’abazakirwa igasaba ko yahabwa indi nkunga ya miliyoni zirenga 10 Frw kugira ngo bose bazitabweho uko bikwiye.
Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko amarembo afunguye kuri buri wese ushaka gutaha ndetse yemeza ko yiteguye kwakira guha ubuhungiro n’abandi bo mu bindi bihugu babushaka.
Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro barenga 136 000, biganjemo abakomoka muri RDC n’u Burundi.