U Rwanda rusanga imirwano ikwiye guhagarara ngo ubutabazi muri RDC bushoboke
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb Nduhungirehe Jean Patrick Olivier yatangaje ko bikwiye ko imirwano ibanza guhagarara kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bishoboke mu Burasirazuba bwa RDC.
Yabigarutseho mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga, amenyesha ko ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025, mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu cy’u Bufaransa Champs- Élysées i Paris, Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron hamwe na Perezida wa Togo Faure Essozimna Gnassingbé nk’umuhuza washyizweho n’Afurika Yunze Ubumwe mu kibazo cya RDC na M23, bayoboye inama mu muhezo y’Abakuru b’Ibihugu n’intumwa zaturutse mu bihugu by’Akarere k’Ibiyaga Bigari (RDC, u Rwanda, u Burundi n’u Buganda).
Ni inama yitabiriwe n’abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Qatar, ikaba yari igamije kuganira ku kibazo cy’ubutabazi n’imibereho y’abantu mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), mu rwego rw’Inama ya Paris ishinzwe gushyigikira amahoro n’iterambere mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Yavuze ko u Rwanda rwagaragaje ko hakenewe amahoro kugira ngo ibikorwa by’ubutabazi bibonerwe umuti muri ako gace.
Rwashimye Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron ku ruhare rwe rwo guharanira ko ako Karere kabona amahoro.
Yagize ati: “Iyi nama yabaye umwanya mwiza ku Rwanda wo gushimira Perezida Macron ku bushake bwe mu gushakira umuti urambye ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ndetse no kongera kwemeza ko u Rwanda rwiyemeje gushyigikira ibikorwa by’ubutabazi muri ako gace.
Yunzemo ati: “Ariko kandi, u Rwanda rwasobanuye ko ibikorwa by’ubutabazi bishingira ku mutekano, rusaba ko amasezerano yo guhagarika imirwano [ihuje ingabo za FARDC n’abazifasha bahanganye na AFC/M23].
Aya masezerano yasinyiwe i Washington n’i Doha yubahirizwa, kandi hagahagarikwa ibitero bya buri munsi by’indege z’intambara n’iza drones by’ingabo za FARDC, cyane cyane bigabwa mu duce dutuwe n’Abanyamulenge n’abandi Banyekongo bo mu bwoko Tutsi.”
Hagati aho ariko muri yo nama Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa yatangaje ko iki kibuga cy’indege cya Goma kizafungurwa mu byumweru bike biri imbere, kugira ngo kijye cyifashishwa mu bikorwa by’ubutabazi kabiri mu cyumweru.
Yagize ati “Ndagira ngo mbamenyeshe ko mu byumweru biri imbere, tuzafungura ikibuga cy’indege cya Goma kugira ngo kijye kigwaho indege z’ubutabazi iminsi ibiri mu cyumweru.
Ni indege nto bitewe n’ubushobozi bwacyo. Bizakorwa hubahirizwa ubusugire bwa RDC kugira ngo indege za mbere z’ubutabazi zijyeyo bidatinze.”
Macron yatanze ubu butumwa nyuma yo kugirana ikiganiro na Félix Tshisekedi n’umuhuza washyizweho n’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), Faure Gnassingbé, cyabereye mu muhezo ku gicamunsi cyo ku wa 30 Ukwakira.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ko gufungura icyo kibuga Mpuzamahanga cy’indege cya Goma bireba umutwe wa AFC/M23, ndetse bikwiriye kuganirwaho mu biganiro bya Doha biyihuza na Leta ya RDC.
AFC/M23 igenzura iki kibuga cy’indege kuva mu mpera za Mutarama 2025 ubwo yafataga Umujyi wa Goma, iwirukanyemo ihuriro ry’ingabo za RDC ryasize ryangije ibice byinshi byacyo birimo umunara uyoborerwamo indege.
Umuvugizi wa Guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yasamiye hejuru ubutumwa bwa Perezida Macron, atangaza ko ubutegetsi bw’igihugu cye ari bwo bwonyine bufite ububasha bwo gufungura iki kibuga cy’indege.
Ati: “Gufungura ikibuga cy’indege cya Goma bizaba gusa hashingiwe ku ruhushya rwa Leta ya RDC kandi kizafungurirwa gusa indege z’ubutabazi zizajya zihagwa mu masaha y’amanywa.”

