U Rwanda rurihutisha iyubakwa ry’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera

Nyuma y’itinda ryaturutse ku kuvugurura Igishushanyombonera cy’Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera ryazanye n’impinduka mu bunini no mu bwiza, kuri ubu imirimo y’ubwubatsi irimo kwihutishwa ku muvuduko udasanzwe.
Imirimo yo kubaka icyo kibuga cy’indege cyitezweho kuzana impunduka zikomeye mu rwego rw’indege ku mugabane w’Afurika yatangiriye ku kubaka inzira z’indege, imiyoboro y’amazi, kunoza ibice bizubakwaho inyubako zinyuranye, parikingi y’indege, aho imodoka zizajya zinyura n’aho gutegerereza abagenzi, n’inzira zizajya zikoreshwa n’abakozi bo ku Kibuga.
Ikibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera giherereye mu bilometero bikabakaba 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali, kikaba cyitezweho kuzura mu mpera z’umwaka wa 2026 gitwaye miliyari 2 z’amadolari y’Amerika.
Icyiciro cya mbere cy’icyo kibuga nikimara kuzura kizaba gifite inyubako y’ibanze iri kuri metero kare 130,000 aho izaba ifite ubushobozi bwo kwakira abagenzi miliyoni umunani ku mwaka.
Ikigo cyitwa Aviation Travel and Logistics (ATL) cyashinzwe na Leta y’u Rwanda mu mwaka wa 2015 ngo gicunge ibijyanye n’indege, gitangaza ko icyo Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kizakomeza kongerwa kikazageza ku bushobozi bwo kwakira abantu miliyoni 14 mu mwaka.
Hari kandi n’igice cyahariwe kwakira imizigo kizaba gifite ubushobozi bwo kwakira toni 150,000 by’imizigo.
Umuyobozi Mukuru wa ATL Jules Ndenga, yabwiye The New Times, ko iki kibuga cy’indege cyutezweho kugira u Rwanda ihuriro nyafurika ry’ingendo zo mu kirere ndetse kikongera n’ubukungu bw’Akarere u Rwanda ruherereyemo.
Hasi yari amafoto yihariye agaragaza uko ibikorwa by’ubwubatsi bikomeje kwihutishwa.


















Bolingo says:
Gicurasi 13, 2023 at 4:32 amMwibagiwe kuvugamo na Power Houses.
Mudaheranwa Jean de Dieu says:
Gicurasi 13, 2023 at 7:02 amYegosha komerezaho urasobanutse mutangaza makuru narimfite amatsiko yokuhareba
Turikumwe
Mudaheranwa Jean de Dieu says:
Gicurasi 13, 2023 at 7:03 amOk
Ok
Bisengimana Eric says:
Gicurasi 13, 2023 at 7:43 amJya juru Rwanda rwambyaye, nakunganya iki ko ngukunda urwo kukwitangira.
Ntewe ishema nabawe baharanira ko umunsi kumunsi washinga imizi.
Mwe mwese mushyiraho imbaraga ngo Rwanda nziza ihore kwisonga irushaho kuba nziza cyane ndabatashya , mukomere k’umuheto imibereho ni heza.
Mutangana Aloys says:
Gicurasi 13, 2023 at 10:02 amBravo to the Government of Rwanda